Gasabo: Ukekwaho ubujura yishwe arashwe

Uwitwa Niyomugabo Eric w’imyaka 30 y’amavuko yarashwe n’inzego z’umutekano zari ku irondo bimuviramo urupfu.

Byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango, mu mudugudu wa Amarembo mu ma saa munani mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 14 Werurwe 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yabwiye Kigali Today ko Niyomugabo yafashwe avuye gutobora inzu, anamena ikirahure cy’idirishya ry’inzu y’uwitwa Uwizeyimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko. Ngo yafashwe amaze gukuramo imiguru ine y’inkweto.

Niyomugabo uvugwaho ubujura ngo yarwanye n’uwo yari yibye aramukomeretsa, uwibwe atabaza abasirikari bari ku irondo, baramutabara bafata Niyomugabo. Ubwo yari ajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi, ngo yasimbutse imodoka ahita araswa.

Abaturage bemeza ko Niyomugabo yari asanzwe ari umujura wibaga ahantu hatandukanye aturutse mu Murenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamutwa, Umudugudu wa Agasaro. Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru.

Muri uwo Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango mu Karere ka Gasabo kandi mu gitondo cyo ku wa kane tariki 14 Werurwe 2019 habonetse undi murambo w’umusore bitaga Kapiteni bivugwa ko yitabye Imana biturutse ku bushyamirane yagiranye n’undi musore mugenzi we.

Abo basore ngo bari mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umukobwa utuye hafi aho baza kugirana amakimbirane bivugwa ko bapfaga uwo mukobwa.

Hari umusore umwe n’umukobwa bafashwe bajya kubazwa iby’urwo rupfu, umurambo w’uwo musore ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru, mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha rwo rwahise rutangira iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhhhhhhhhhhhhaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!! Urwo n’urukundo gusa cyangwa hari ibindi bapfaga?

Alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka