Kirehe: Imvura idasanzwe yahitanye umwe inasenya inzu 933 (ivuguruye)

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yahitanye umuntu umwe, isenye inzu 933 z’abatuye akarere ka Kirehe, inasenya urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabitare.

urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabitare ni uku imvura yarusize
urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabitare ni uku imvura yarusize

Musonera Anselme umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubuye yatangarije Kigali today ko bagikusanya ibyangijwe n’iyo mvura aho hataramenyekana agaciro nyako kabyo.

Yavuze ko ibimaze kubarurwa ari inzu z’abaturage 121 mu tugari tubiri tunyuranye n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare rwasambuwe, inakomeretsa bamwe mu baturage.

‘Ati inzu tumaze kubarura zasenywe n’imvura ni 121. Izindi ni izo mu kagari ka Mareba. Yasenye kandi n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare aho inkuta n’amabati byose byaguye hasi.

Akomeza agira ati hari abaturage bane bakomeretse babiri muri bo barahungabana ariko twabagejehe ku kigo nderabuzima ubu batashye.

Mubindi byangijwe niyo mvura hari mo imisarani 578 yasenyutse, ibikoni 454, ibyumba by’amashuri byasakambutse 15, abantu batandatu bakomeretse, insengero umunani zasenyutse, inka enye zapfuye, ihene esheshatu, inyama 16, ndetse n’ubwanikiro bw’ibigori burindwi bwa koperative COVAMIS bwari mo toni 70.

Iyo mvura kandi yangije imirima y’abaturage irimo hegitari 42 z’urutoki nkuko Musonera uyobora umurenge wa Nyarubuye akomeza abivuga.

Avuze kandi ko ikigiye gukorwa mu gufasha abahuye nibyo biza ari ugutegura imiganda idasanzwe yo gufasha abo bantu basenyewe n’imvura mu gihe hategerejwe ubufasha buturutse mu nzego zisumbuye z’ubuyobozi.

Ati “Ubu icyo tugiye gukora ni ukuzinduka tureba ikibazo buri wese afite hanyuma tugategura imiganda idasanzwe yo gufasha abo bantu mu gihe turi gukora na raporo y’ibyangiritse. Tugiye kohereza mu buyobozi bw’akarere kugirango kadusabire imfashanyo yo kutugoboka muri minisiteri ibishinzwe.”

Ubu abasenyewe n’imvura bose bacumbikiwe n’abaturanyi.

Iyi mibare y’ibyangiritse ni iyo mu mirenge ya Mpanga, Mahama, Nyamugali, Nyarubuye, Kigarama na Gatore, hakaba hataramenyekana ibyo mu mirenge ya Kigina na Musaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

".....inka enye zapfuye, ihene esheshatu, inyama 16..."

INYAMA 16 ???????? hahaha

niko yanditse ku itariki ya: 12-03-2019  →  Musubize

anyakirehe nukwihanga tu twebwe twarayibuze

Jeand’Amour yanditse ku itariki ya: 11-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka