Kicukiro: Babiri bakurikiranyweho kwiba umuriro w’amashanyarazi
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) kiraburira abakiba kuko cyakajije ingamba zo kubahashya.

Ibyo icyo kigo cyabitangaje nyuma y’uko polisi itaye muri yombi umugore wakoreshaga umuriro wa REG mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaba afungiye kuri station ya polisi ya Kicukiro.
Umugore ufite inzu y’ubucuruzi mu Karere ka Kicukiro wafashwe afite mubazi ebyiri harimo imwe yiba umuriro wa REG avuga ko atari azi ko yiba umuriro kuko yemeza ko yawuhawe n’abakozi ba REG.
Ni byo yasobanuye ati “Njye aho nkorera nagize ikibazo cy’umuriro, njya ku kigo kiwutanga, mu gihe ngishaka umfasha haza umuntu ambwira ko yampa nimero z’umukozi waho bakorana akaza kundebera. Nyuma yaraje ambwira ko aho nkorera bisaba cash power (mubazi) ebyiri. Yarazimpaye imwe ambwira ko ayimpanyemo umuriro ko nzakenera kugura undi kera cyane”.

Uwo mugore akomeza avuga ko buri gihe cyose yagiraga ikibazo cy’umuriro yitabazaga uwo wawumuhaye kuko yari aziko ari umukozi wa REG, ariko nyuma yatunguwe n’uko hari abantu baje bakareba muri cash power akoresha bakamubwira ko harimo ikibazo, bakamusaba kubereka uwayimuhaye.
Uwo mugore ati “Naramuhamagaye kuko abo bari baje bari bambajije niba muzi ndemera, nyuma uwo Janvier yarambajije ngo ni bande babashije gufungura iyo cash power, ndamusobanurira, aransubiza ati hashobora kuba harimo abapolisi. Nakomeje musaba ko yaza bakavugana kuko nabonaga bose bakora mu kigo kimwe, ndategereza kurinda bwije, hanyuma nagiye kubona mbona banzanye hano kuri police bambwira ko niba umuriro.”

Uwo mugabo na we yaje gutabwa muri yombi akaba akurikiranyweho gutanga umuriro kandi adakora muri REG, akazi ke kahagaze mu mwaka wa 2013 ubwo yakoraga muri EWSA, ariko akomeza kugirana ubucuti bwihariye na bamwe mu basigaye mu kigo gikwirakwiza amashanyarazi. Icyaha akurikiranyweho na REG ntagihakana, ndetse akaba agisabira imbabazi.
Yagize ati “Ni byo koko uyu muriro narawibye kuko nari umushomeri muri iyi minsi. Nahuje faze yo muri cash power isohoka n’iyinjira. Bampaye amafaranga ibihumbi 28, mpamagara kuri EUCL haza imodoka n’umukozi waho hayuma turamukorera abona umuriro”.
Uwo wiyitaga umukozi wa REG yafatanywe n’izindi cash power mu rugo rwe.
Mbabazi Modeste, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko aba bantu bafashwe ku bufatanye bw’abaturage n’abakozi b’ikigo gishinzwe amashanyarazi REG.
Ati “Dufite abagenzacyaha bakorera muri REG, ndetse kandi n’iki kigo gifite abaturage gikorana na bo. Ni muri urwo rwego rero aba bantu bafashwe, kuko uyu mugore yafashwe afite coffe shop ikoresha cash power ebyiri zose ziba umuriro”.
Mbabazi Modeste akomeza avuga kandi ko icyaha cyakozwe n’uwo muntu umaze imyaka myinshi atagikora muri REG, cyateganyijwe mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda nk’umuntu wiyitirira akazi adafite.

Mbabazi ati “Umuntu wese wiyitirira akazi runaka ahanwa n’amategeko. Nk’itegeko No 66/2018 ryo kuwa 30 Ukwakira 2018 mu ngingo yaryo ya 279 n’iya 283, bihana umuntu wese wiyitirira akazi runaka kandi atagakora. Ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko itarenga itatu n’ihazabu itarenga miliyoni”.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibihombo mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, Nkubito Stanley, avuga ko mu bikorwa byabo bya buri munsi barimo gushakisha abakomeza kwiba umuriro kuko bitera igihombo gikabije iki kigo.
Ati “Aba bafashwe n’abakozi bacu bagenzura abatwiba amashanyarazi. Ubu turabahiga aho bari hose, kuko uko bashyiraho umwete ngo biba amashanyarazi basenya ibikorwa remezo, natwe ni ko tubahiga dufatanyije n’inzego zibishinzwe. Kandi n’abandi bakozi bakorana na we bo mu kigo cyacu hari abafashwe n’abandi baracyashakishwa”.
Miliyari imwe na miliyoni Magana icyenda ni zo zibwe z’amashanyarazi mu mwaka washize wa 2018.
Mu rwego rwo kugaruza ibiba byarangijwe mu iyibwa ry’umuriro, buri kwezi hagaruzwa amafaranga agera kuri miliyoni makumyabiri, kandi abibye umuriro banakurikiranwa n’amategeko.
Ikindi cyagaragaye ni uko aba bajura bakorana na bamwe mu bakozi ba REG.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ikibazo kiri cyane mubakozi, ba REG, urumva uyu yamuherewe kubiro byayo ikindi avuga ko haje nimodoka ya REG ibyo birabyerekana uyu mudamu nawe si umwere kuko REG ntitanga umuriro wubuntu yali gusubira yo akabaza impamvu umuriro udashira,