Indege ya Ethiopian airlines ikoze impanuka 157 bari bayirimo bahita bapfa
Itangazo rishyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, riravuga ko indege ya sosiyete Ethiopian airlines yavaga iwabo yerekeza muri Kenya yakoze impanuka iminota mike ikiva ku kibuga cy’indege maze abarimo bose bahita bapfa.

Ubuyobozi bwa Sosiyete Ethiopian Airlines bwavuze ko iyo ndege yari itwaye abantu 149 n’abakozi 8, yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole muri Addis Ababa ahagana 8:38 z’igitondo ni ukuvuga 7h38 z’i Kigali maze ikaburirwa irengero mu minota itandatu ikurikiraho.
Iyi sosiyete yahise yohereza abakozi bayo ahabereye impanuka basanga abarimo bose bakomoka mu bihugu 33 nta n’uwo kubara inkuru warokotse.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia byahise bisohora itangazo ryihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 737.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, na we yahise yandika ubutumwa kuri twitter bukubiyemo ubutumwa bwo kwihanganisha abo mu miryango yabuze ababo.
Kigali Today irakomeza ibakurikiranire aya makuru, cyane ko Abanyarwanda ari bamwe mu bakunda gukoresha iyi ndege.

Ohereza igitekerezo
|
RIP all of you.Tujye tumenya ko tugendana n’urupfu.Gusa accidents z’indege ni nkeya cyane ugereranyije n’imodoka.Ikibazo nuko iyo indege ikoze accident ihitana abantu benshi cyane.Tujye twitegura urupfu.Kubera kwitegura urupfu,hari umuntu w’inshuti yanjye wali afite akazi keza cyane muli Office.Hanyuma aragahagarika,yandika urwandiko asezera.
Mu rwandiko,yavuze yuko akazi katazamubuza kurwara no gupfa.Ubu ajya mu nzira akabwiriza abantu ibyerekeye imana.Avuga ko icyabimuteye aruko yizeye kuzazuka ku munsi wa nyuma.Uwo mugabo yitwa Ndekezi Paul,ni umuyehova,atungwa no kudoda inkweto,akabifatanya no kubwiriza.