Uko Perezida Museveni yahuye n’umuyobozi muri RNC

Perezida wa Uganda akunze kwigira nyoninyinshi iyo abajijwe ku bijyanye n’uburyo akomeje gushyigikira umutwe urwanya u Rwanda witwa RNC, agashaka kwerekana ko bamwe mu buyobozi bwe ari bo bari kumuyobya.

Charlotte Mukankusi uri ibumoso yakiriwe na Perezida Museveni tariki 01 Werurwe 2019
Charlotte Mukankusi uri ibumoso yakiriwe na Perezida Museveni tariki 01 Werurwe 2019

Ibimenyetso bikomeje kujya ahagaragara, birerekana neza cyane ko Perezida Museveni ari we nkingi ya mwamba mu gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibifashijwemo na Uganda.

Tariki ya 01 Werurwe 2019, ukuriye ububanyi n’amahanga muri RNC Charlotte Mukankusi yari i Kampala, maze ahura na Perezida Museveni. Uyu Mukankusi yari yungirije Kayumba Nyamwasa ubwo yari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.

Iki ni ikimenyetso kimwe muri byinshi byerekana ko guverinoma ya Museveni yorohereza abantu ndetse n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ umuturanyi wo mu Majyepfo y’igihugu cye mu ngendo.

Cyakora ntabwo ari guverinoma ye gusa ahubwo na Museveni ubwe, nawe yibereye muri uyu mugambi mubisha: yagiranye inama ebyiri imbona nkubone na Mukankusi, wamaze hafi icyumweru muri Uganda hagati ya tariki 01 na tariki 06 Werurwe 2019.

Icyagenzaga Mukankusi muri Uganda, kwari ukongera imbaraga mu mugambi uhuje Uganda na RNC, n’ubwo bari mu bihe bigoranye. Amakuru yizewe yagaragaje ko uyu muyobozi mukuru muri RNC, yaciye akarongo ku kamaro ko gushyigikirwa na Museveni muri rusange, ndetse anamusaba ko yakora uko ashoboye maze agasibanganya ibimenyetso mu muryango w’abibumbye (UN), yitandukanya na raporo y’impuguke yashyizwe ahagaragara tariki 31 Ukuboza 2018, yerekana neza uburyo Guverinoma ya Museveni ikorana bya hafi na RNC, muri byinshi, nko mu kwinjiza mu gisirikare abantu babakura mu bice bitandukanye bya Uganda, ndetse no mu guha amahugurwa ingabo za RNC zibarizwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Museveni yamwemereye ubufasha bwose yifuza agira ati “turi kumwe ‘we are together’”, yakomeje amwereka ko Uganda yemeye ko umubano wayo n’u Rwanda uhungabana ndetse ko yiteguye ko byanagenda uko hamwe n’ibindi bihugu ariko agakomeza gushyigikira inyungu za RNC.

Amakuru aturuka ku bahafi ba Mukankusi, avuga ko uyu mugore wari uje uhagarariye RNC, yashimishije cyane Museveni, nyuma yo kumwereka uburyo RNC yubatse, imigambi ifite, ingabo ifite muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo n’ibindi, maze bituma amwemerera (Museveni) gukomeza kubashyigikira.

Museveni kandi yakomeje amusaba gukomeza kwinjiza abantu mu gisirikare cya RNC, anamubwira ko ariko bagomba gukora uburyo bwose bushoboka bagacamo ibice ingabo z’u Rwanda (RDF).

Amakuru yizewe yerekana uburyo Museveni yamugaragarije ko imbaraga yashyize mu guca mo ibice RDF ahagana mu myaka ya za 2000 zatumye Majoro Alphonse Furuma, Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa bahunga u Rwanda.

Museveni ntabwo yarimo yivuga ibigwi gusa. Yemereye Mukankusi ko inkunga nyinshi kandi yeruye azayibaha ubwo uyu mutwe uzaba watangiye ibikorwa byibasira guverinoma y’u Rwanda, mu bya gisirikare ndetse no mu bindi nk’ibikorwaremezo bya gisirikare. Aya makuru yongereye imbaraga nyinshi abagize uyu mutwe w’iterabwoba. Umuntu utazi uburyo Museveni yafashe ubutegetsi, ni we gusa utaha agaciro ibyo yemereye RNC.

Perezida Museveni kandi, yagaragaje ko yemeranya rwose n’inama yagiriye Mukankusi. Nk’urugero, umuntu yakwibaza ati ese yari azi neza ko kuba umuyobozi mukuru muri RNC amusuye akamusaba ubufasha bundi, bizakomeza kuzahaza umubano hagati ye na mugenzi we w’u Rwanda?

Ibi biragaragaza ko Museveni afite amahitamo abiri imbere ye. Amahitamo yambere, ni ugukomeza kwirengagiza ukuri, agafata amakuru ahabwa n’umutwe w’iterabwoba nk’ukuri, ari na ko atera ishoti ayo ahabwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, akayafata nk’ibinyoma. Bamubwira ibyo bazi ko akeneye kumva, kuko bazi neza ko akeneye ikintu cyo gusobanura umugambi bahuriyeho wo guhungabanya u Rwanda.

Urugero umuntu yatanga, ni uburyo Museveni akoresha urwitwazo kugirango ayobye uburari abantu ntibabashe gusobanukirwa uburyo yifashisha abashinzwe umutekano be ngo bikize abo yita ko ari abanzi be. Ubwo rero iyo RNC ivuga ko ari u Rwanda ruri kwica abantu, abyemera abizi neza ko ari ibinyoma, nk’uko byagenze ubwo hatabwaga muri yombi Rene Rutagungira ukomeje kuborera muri gereza z’urwego rw’ubutasi bwa Uganda, kandi ari umwere udafite ibyaha akurikiranyweho.

RNC yabwiye Museveni ko ifite abarwanyi benshi biteguye kurwana inkundura harimo no gusenya ibikorwaremezo mu Rwanda. Gusa ngo bagomba gufatanya n’abicanyi kabuhariwe nka FDLR, umutwe wakunze gutangaza mu ruhame ko ufite inyota yo gusoza umugambi wa Jenoside bise ‘Umurimo utarasojwe’ (Unfinished business). Muri ubu bufatanye kandi, Museveni yateye indi ntambwe ashyiraho intagondwa yitwa Philemon Mateke, amugira umunyamabanga wa leta ushinzwe iby’imibanire mu karere, amushinga ibijyanye no kumuhuza n’umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukorera muri Congo Kinshasa.

Icya kabiri, Museveni ashobora gukomeza kugendera kuri aya makuru y’ibinyoma, agakomeza gupyinagaza inzirakarengane z’Abanyarwanda bari muri Uganda, benshi muri bo bagenda batungirwa agatoki na RNC yamaze kumuhindukira umuvandimwe.

Cyakora amahitamo nayo agira ingaruka. Ukuri buri wese adashobora guca ku ruhande, harimo na Charlotte Mukankusi, ni uko buri wese ugambanira igihugu cye, ashinga umutwe witwaje intwaro, ngo ahungabanye umutekano w’abantu b’inzirakarengane, akenshi birangira bibagarutse kandi ku buryo bukomeye, kuko nta gihugu na kimwe ku isi cyakwihanganira ubushotoranyi bungana butyo.

Ibyo kandi bimaze kuba nk’ihame ku isi yose, ko abashyigikira imitwe y’iterabwoba iteka birangira babonye ko ibyo bakoze byari amakosa akomeye. Ibyo ni ibyo amateka yerekana. Buri wese ujya usoma ibitabo by’amateka yabisobanukirwa.

Museveni kandi afite amahitamo ya gatatu. Ashobora guha agaciro ukuri nyako guturuka ku bayobozi b’u Rwanda, budasaba byinshi birenze kubyutsa umubano n’ubucuti. Ibi kandi byagira ingaruka nziza zirimo umudendezo mu bihugu byombi. Aya mahitamo ya gatatu arasaba ko Museveni akorana na bagenzi be muri Kigali, bakunze gusubiramo kenshi ko icyo bifuza ari amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Uruhare Perezida Museveni ari kugira mu guhungabanya umutekano mu karere rutangiye kugaragarira buri wese harimo n’abanya-Uganda basanzwe, abatuye umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika, ndetse n’abandi ku isi yose. Yahisemo ko igihugu cye kiba ikicaro cy’ibikorwa bya RNC bigamije kwibasira u Rwanda.

Mukankusi ashobora kuvuga ko gusura Museveni kwe muri Kampala byageze ku ntego. Cyane ko yasubiye iyo yaturutse afite ‘inkuru nziza’ yavuye mu mwanzuro w’ibiganiro bagiranye igira iti ‘Turi kumwe’ (We are toghether).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze kwandika Inkuru icukumbuye.
Ari Mukankusi, ari Kayumba, ari Museveni, bagomba kumenya ko ataribo Mana. Ikindi, intambara zose zirwanywa ku isi zigira impamvu. Kuba badafite impamvu bayobowe nuburakari burimo ubuswa ninda nini, ntaho bizabageza.
Nagira ngo Nkosore gato, iriy anterahamwe y’Ibugande yitwa Philemon Mateke n’umusaza wataye ubwenge. Mu menye rero ko atari umugore. Yitwa Philmon Mateke not Phelomene..

Murakoze.

Songa yanditse ku itariki ya: 15-03-2019  →  Musubize

Muli Politike n’Ubutasi (intelligence),bakunze gukoresha abagore nk’aba b’ibizungerezi (beautiful women).Kandi M7 arabakunda.Bavuga ko umugore wa Colonel Kiiza Besigye yari private secretary wa M7 kandi baryamanaga.RNC nayo yamenye gukoresha ibizungerezi.Gusa tujye twibuka ko Imana yanga abantu bose basambana,bagambana,barwana,bicana,babeshya,etc...

kamegeri yanditse ku itariki ya: 15-03-2019  →  Musubize

Ibi byose ni ibihimbano. Ibinyamakuru nkibi yabayeho no mu gihe cya Habyalimana Juvenal présent. Muri gushyushya imitwe y’abantu gusa.
Aucune crédibilité. Merci

Ndabihakanye yanditse ku itariki ya: 16-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka