Rubavu : Nyuma y’abarashwe, ubuyobozi bwasabye abaturage kureka ubucuruzi butemewe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano basabye abaturage kureka ubucuruzi bwa magendu butuma bamwe bashobora no kugwa mu bikorwa byo kubukumira.
Byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 06 Werurwe 2019 iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert hamwe na Col Pascal Muhizi uyobora ingabo zikorera muri Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.
Iyo nama yabaye nyuma y’uko abantu batatu barashwe mu ijoro ryakeye mu Murenge wa Rubavu, batanu batabwa muri yombi kubera ibikorwa byo kwinjiza mu buryo butemewe ibicuruzwa mu Rwanda.
Ni ibikorwa byabaye saa tatu z’ijoro mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Karukogo Umurenge wa Rubavu, aho ‘abacoracora’ binjiza ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu batawe muri yombi harimo abaturage bashatse kwihimura ku bayobozi b’inzego z’ibanze bakomeretsa abakora irondo, bituma batanu bashyikirizwa inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko abayobozi n’abaturage batagombye guhura bavuga ku barashwe kubera kwinjiza magendu mu gihugu hamwe n’abigaragambije bagakomeretsa abashinzwe umutekano.
Ati « Ntitwagombye kuba turi aha tuvuga ibi, twagombye kuba turi mu kazi, ndasaba ko gucora mubihagarika, haba abikorera n’abakora ubucuruzi, mukoresheje amahirwe ahari haba mu guhinga, gucuruza byemewe n’amategeko n’abashaka kujya hanze banyure ku mipaka izwi. »
Habyarimana yibukije abaturage ko abakora ubucoracora ari bo binjiza abahungabanya umutekano, biba inka mu Rwanda bakazijyana kubagirwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse bakagira n’ibikorwa by’ubwicanyi bwibasira abatangaho amakuru.
Col Muhizi Pascal yavuze ko inshuro zose FDLR yinjiye mu Rwanda ikarasa ku baturage, amatungo no ku ngabo z’u Rwanda abacoracora babigiramo uruhare.
Ati « Kuva 2012 FDLR zitera Muti, abacoracora ni bo babaje imbere babereka inzira, Kanyesheja na Nyiramugwera nabwo abacoracora bari babari imbere babereka ahari ingabo z’u Rwanda, none se tubareke nibwo tuzaba tubaye abana beza ? Mushaka ko dukorana gute ? »
Abaturage batatu barashwe barimo binjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko. Abakorana na bo nibwo barakaye bigaragambya bihorera ku bashinzwe gucunga irondo.
Kuva muri 2016 inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zasabye abaturage kunyura ku mipaka yemewe. Ni mu gihe abashaka guca mu nzira zitemewe ngo bazajya bafatwa nk’abahungabanya umutekano w’igihugu. Abaturage barenga batanu bamaze kurasirwa mu nzira binjiza ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|