Yafungiwe muri Uganda arinda arekurwa atarabona abamuhataga ibibazo

Umunyarwanda Kayibanda Rogers wari umaze iminsi afungiwe muri Uganda, mu buhamya bwe, avuga ko yambitswe ikigofero kinamufunga mu maso akimara gufatwa, agikurwamo arekuwe ku buryo ngo atigeze abona abamuhataga ibibazo.

Kayibanda ngo yababajwe n'uko yafunzwe akarinda afungurwa ataramenya icyo aregwa
Kayibanda ngo yababajwe n’uko yafunzwe akarinda afungurwa ataramenya icyo aregwa

Uwo mugabo warekuwe ku ya 01 Werurwe 2019, yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, aho yavuze ko yari amaze iminsi 49 afunze, akagezwa ku mupaka w’u Rwanda anakomereza i Kigali aho yari atuye.

Kayibanda yafatiwe i Kampala taliki 11 Mutarama 2019, ubwo yari yagiye muri Uganda mu bukwe bwa murumuna we, afatirwa aho yari yicaranye n’inshuti ze mu kabari, aho avuga ko bari barimo biganirira bishimye kuko ngo yari amaze imyaka 10 atagera muri icyo gihugu.

Hafi yabo ariko ngo hari hari umuntu wasaga n’ubumviriza ariko ngo ntibabitindaho, gusa ngo baje kumenya ko ari umwe muri maneko za Uganda.

Hashize umwanya ngo babonye umuntu uza abasanga, batamuzi, ahita yegera Kayibanda amwongorera amusaba ko bavugana.

Ni byo asobanura muri aya magambo ati “Uko tuganira mbona umuntu araje aturuka mu marembo, atambuka abandi twari turi kumwe, aranyegera, aransuhuza ariko nkabona tutaziranye. Ansaba ko tuvugana ndamwemerera, tujya ahitaruye, abanza kumbwira ko ashinzwe umutekano, mpita numva ko anjyanye”.

“Namubajije icyo anshakira, arangije ambwira ko tujyana ngo hari ibibazo ngomba gusubiza. Nshatse gusubira inyuma ngo mbwire bagenzi banjye ibimbayeho aranga, ahubwo aramfata nsanga ndi hagati y’abantu batandatu, baba baranteruye banaga mu modoka, banyambika ikigofero n’amapingu”.

Kayibanda akomeza avuga ko yagiye atazi iyo agana kuko cya kigofero bamwambitse cyamupfukaga no mu maso, arinda agera aho bava mu modoka, bamukuraho ibintu byose yari afite, birimo n’indangamutu y’u Rwanda kuko ngo ari yo yari yambukiyeho.

Yatangiye kubazwa n’abo atareba

Kayibanda avuga ko yahise ajyanwa mu cyumba kirimo umuntu wamubajije ikibazo kimwe nyuma amwohereza ahandi.

Ati “Uwo muntu ntarebaga yampamagaye mu izina, ambaza igihe naviriye mu gisirikre cy’u Rwanda, mubwira ko ntigeze mba umusirikare. Yahise abwira uwanzanye ngo anjyane, banshyira muri koridoro y’iyo nzu mpamara ibyumweru bibiri, ni ho naryamaga nkanaharira”.

Nyuma ngo haje undi amusanga muri ya koridoro arimo kurya, ibiryo bye abitera umugeri ngo ntiyazanywe no kurya, ahita amwinjiza mu biro bye atangira kumubaza.

Ati “Yambazaga ntamureba, ambwira kuvuga imyirondoro yanjye yose ariko ambwira ngo ninibeshya gato arankubita inkoni 10 kandi ngerageje kumureba inkoni zibe 20. Twamaranye amasaha abiri ansubirishamo, hanyuma anyohereza ku wundi ngipfutse mu maso na cya kigofero”.

Kayibanda asobanura ko nyuma yaje kuvanwa muri koridoro ajyanwa mu nzu yo mu butaka (cave), asangamo abandi bantu benshi bahafungiye, aho ngo kumenya isaha byari bigoye.

Ati “Amatara yahoraga yaka ntumenye amasaha, twayabwirwaga n’uko bazanye ibiryo saa sita na saa kumi n’ebyiri ku mugoroba cyangwa mu gitondo bazanye igikoma. Ni uko twamenyaga umunsi aho ugeze”.

Aho ngo hari hafungiye abantu benshi biganjemo Abanyarwanda kuko ngo yahabonye abarenga 60, cyane ko aho ngo yakuragamo cya kigofero akabona abantu bakanaganira, aho ngo hari harimo abari barakubiswe cyane bafite ibisebe.

Yafunguwe ataramenya icyo yafungiwe

Kayibanda avuga ko bageze aho batangira inzira yo kumurekura, ariko ngo ntiyigeze amenyeshwa icyo yari yafatiwe.

Ati “Numvise banjyana ahantu ariko ntaramenyeshwa icyo nari nafatiwe, haza abantu batatu banzirikanya n’ipingu n’undi muhungu w’Umunyarwanda badushyira mu modoka tugipfutse amaso. Turagenda, tugeze ahitwa Ryantonde hafi ya Kagitumba badukuramo bya bigofero”.

Avuga ko bageze ku mupaka mu ma saa kumi z’urukerera, bamukuramo amapingu, bamusubiza ibyo bari baramubikiye ariko ngo haburamo indangamuntu, perimi n’ikarita ya Banki ariko bumvikana ko babimushakira bakazabyohereza.

Kayibanda avuga ko icyamubabaje muri icyo gihe cyose ari uko yafungiwe icyo atazi ndetse no kuba yari apfutse mu maso ntabashe kureba aho ari, gusa ngo yaje kumenya ko yari afungiye mu kigo cya gisirikare cya Mbuya.

Icyamushimishije ngo ni uko ntawigeze amukubita cyangwa ngo amukorere irindi yicarubozo mu gihe cyose yamaze.

Hashize iminsi havugwa ikibazo cy’Abanyarwanda bafatirwa mu gihugu cya Uganda, bakaregwa kuba intasi z’u Rwanda kandi baba bigiriye muri gahunda zabo zitandukanye zirimo ahanini ubucuruzi no gusura abavandimwe babo cyangwa basanzwe bahakorera.

Bamwe bavuga ko bakubitwa, bagakorerwa iyicarubozo ritandukanye hanyuma bakoherezwa mu Rwanda bararembye. Ni mu gihe abanya Uganda baba mu Rwanda bo bafite umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka