Abafatanywe ibiyobyabwenge baravuga ko nibarekurwa batazabisubiramo

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka nka 40 ukomoka mu Karere ka Bugesera avuga ko yakuze acuruza urumogi ariko muri 2012, kubera inama zaberaga mu mudugudu atuyemo zamagana ibiyobyabwenge ndetse n’ingero z’abo byangizaga barimo n’abana yabonaga yiyemeza kubireka atangira ubucuruzi bw’akabari.

Abafatanywe ibiyobyabwenge beretswe itangazamakuru
Abafatanywe ibiyobyabwenge beretswe itangazamakuru

Uwo mugabo avuga ko mu mpera z’ukwezi gushize yaje guhomba akiyemeza gusubira mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ngo kuko yumvaga ari byo bizamukura muri icyo gihombo ku buryo bwihuse.

Agira ati “Numvaga nzabicuruza mu gihe cy’amezi ane gusa icyo gihombo kikavamo ubundi ngahita mbireka.”

Avuga ko yari yashoyemo ibihumbi 160FRW yizeye ko azajya abikoresha ku buryo muri ayo mezi ane azaba amaze gukuramo miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda azamufasha gukomeza ubucuruzi bwe bw’akabari.

Nyamara ariko, mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa amaze kurangura inshuro ebyiri zonyine, yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage, biba ngombwa ko yamburwa bya biyobyabwenge ndetse akanajyanwa kwerekana aho yabikuraga.

Agira ati “Bamfatiye iwacu mu Bugesera bamfatana ibiro bine, Polisi insaba ko twajyana muri Gakenke nkajya kubereka aho nabikuraga n’uwabimpaga.”

Akomeza agira ati “Naravugaga nti ‘ibingibi n’iyo umuntu atabicuruza igihe kirekire byagira icyo bimumarira ariko nyuma yo gufatwa nasanze nta nyungu ku buryo bambabariye ntazabisubiramo.”

Uwo mugabo asaba Abanyarwanda bacuruza n’abatekerezaga gucuruza ibiyobyabwenge kubireka ngo kuko ushobora kubijyamo ushaka inyungu yihuse bakagufata ugahomba utwo wari ufite kandi ukanafungwa.

Yagize ati “Ubutumwa natanga ku Munyarwanda uwo ari we wese ni uko ibi bintu byangiza igihugu, tubyishoramo tuzi ko byangiza, rero ndabasaba kubireka.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yasabye abantu kureka ibiyobyabwenge kuko byangiza igihugu
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yasabye abantu kureka ibiyobyabwenge kuko byangiza igihugu

Ubusanzwe, uwo mugabo urumogi yaruranguraka ku muturage wo mu Karere ka Gakenke. Uwarufatanywe bwa mbere akimara gutabwa muri yombi akajya no kwerekana aho yaruranguraga kuri uwo wundi wo mu Karere ka Gakenke ubundi utwara abagenzi kuri moto, na ho Polisi yahise ihasanga ibiro 10 by’urumogi.

Uwo mumotari na we wafatanywe urumogi avuga ko yinjijwe mu bucuruzi bwarwo n’uwo muturage w’i Bugesera wari umusanze iwabo muri Gakenke ashakisha abo bacuruzanaga urumogi akababura.

Agira ati “Njyewe uyu ni we nari ntagiriyeho gucuruza urumogi. Yaje ashaka abo bakoranaga ababuze twumvikana gutangira gukorana.”

Uyu mugabo ufite umugore n’abana babiri komeza avuga ko we urumogi yaruzanirwaga n’undi muntu utuye muri Uganda arucishije muri Butaro, icyakora akicuza impamvu yabimushoyemo.

Ati “Rwose njyewe bambabariye cyangwa nkarangiza igihano sinazongera gucuruza urumogi kuko ubu umuryango wanjye ugiye kubibabariramo kuko ni njye wawuhahiraga kandi nibanamfunga bazamfungura ntacyo nkishoboye.”

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yabasangaga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo, abo bagabo bombi bari bari kumwe n’abandi bantu batandatu, bose bashinjwa gucuruza no gukwirakwiza urumogi.

CIP Marie Goretti Umutesi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye, bose bacuruza urumogi.

Ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihanisha igifungo kuva ku myaka 20 kugeza kuri 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 15 kugeza kuri Miliyoni 20 umuntu wese uhindura, uhinga cyangwa ucuruza urumogi.

Iyi ngingo kandi iteganyiriza igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 30 kugeza kuri miliyoni 50 umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo guha umwana urumogi ngo arunywe cyangwa arumucururize.

CIP Umutesi ati “Turasaba buri wese kumva ko guca urumogi, n’ibiyobyabwenge muri rusange, bimureba kuko byangiza urubyiruko n’iterambere ry’igihugu.”

Yakomeje asaba buri wese kuba maso kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibiyobyabwenge bishobore gucika burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka