Abajya muri Uganda rwihishwa bakomeje guhura n’ibibazo

Leta y’u Rwanda yasabye abaturage b’u Rwanda guhagarika ingendo mu gihugu cya Uganda. Icyakora hari abakomeje kurenga kuri ayo mabwiriza bagerayo bagafungwa.

Abaturage bo mu murenge wa Cyanika basabwe kwirinda gukomeza kurenga ku nama bagiriwe n'u Rwanda
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika basabwe kwirinda gukomeza kurenga ku nama bagiriwe n’u Rwanda

Mu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yagejeje ku batuye mu Murenge wa Cyanika wo mu Karere ka Burera uhana imbibi na Uganda, ubwo yabasuraga tariki 20 Werurwe 2019,yabasabye kwirinda gusubira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nk’uko abayobozi barimo n’umukuru w’igihugu bakomeje kubisaba.

Guverineri Gatabazi yaburiye abaturage nyuma y’uko bakomeje kurenga ku mabwiriza bahawe, bakajya muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe, bagerayo bagakorerwa iyicarubozo.

Guverineri Gatabazi yifashishije urugero rw’umusore w’umunyeshuri muri INES-Ruhengeri uherutse kurenga ku mabwiriza ajya muri Uganda anyuze mu nzira z’itemewe.

Yavuze ko uwo musore yafashwe, akorerwa ibibi byinshi, harimo no gufungwa, ku bw’amahirwe ababyeyi be bamwishyurira miliyoni ebyiri z’amafaranga y’ u Rwanda, abari bamufashe babona kumurekura.

Guverineri Gatabazi yagize ati “Kuri iyi saha tuvugana ntidushaka ko umuntu ajya kwangiriza ubuzima bwe hakurya. Hari amabwirizwa yatanzwe yo kuba muretse kwambuka mujya muri Uganda, kandi mwese murayazi, hari umwana umwe wo muri INES-Ruhengeri babujije kwambuka, arangije aha umuntu ibihumbi icumi ajya ku mucisha mu nturusu epfo iriya, akigera yo bahita bamufunga″.

Guverineri ati “Kugira ngo aveyo, nyina yatanze miliyoni ebyiri z’amanyarwanda, ushaka gutanga miliyoni ebyiri ubwo yakwambuka, ariko ugende uzi neza ko ushobora kugerayo ukahatakariza ubuzima, mbasabye kwirinda kwambuka, ibintu nibigenda neza, abayobozi bakuru bazaduha undi murongo″.

Guverineri Gatabazi yasabye abaturage kwirinda kujya muri Uganda
Guverineri Gatabazi yasabye abaturage kwirinda kujya muri Uganda

Guverineri Gatabazi, yasabye abaturage kwirinda kuba bahohotera umuturage ubagendereye ava muri Uganda, asaba ko abaza babagana babakira neza nk’abavandimwe.

Yabwiye abaturage ko batazagira ikibazo cyo kubura ubyo bajyaga bahahira muri Uganda, ababwira ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubyikorera.

Ati “Ibyo mukura hakurya muri Uganda, mu Rwanda turabikora. Isabune mukurayo, Sulfo irazikora,amavuta yo kurya turayakora, ayo kwisiga turayakora, isukari turayikora, ntacyo mu Rwanda tudakora. Turi gushaka uburyo byarushaho kubegerezwa.″

Yibukije abaturage ko ibyo bakura hanze y’igihugu hari ibiba byujuje ubuziranenge, bimwe birimo isukari nyinshi yakwangiza ubuzima bwabo, abasaba gukunda iby’iwabo baharanira kubungabunga ubuzima.

Mu kiganiro Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagiranye n’abanyamakuru tariki 05 Werurwe 2019, yasabye Abanyarwanda kwirinda gukomeza kwambuka bajya muri Uganda, mu gihe ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bigishakirwa umuti.

Ni ubutumwa bwagarutsweho no mu mwiherero w’abayobozi bakuru, aho abaturage basabwa kuba baretse kujya muri Uganda.

Abanyarwanda babarirwa mu 1000 bamaze kwirukanwa mu gihugu cya Uganda mu mezi atatu ashize, mu gihe bivugwa ko hari abandi bagera ku 190 bafungiwe muri icyo gihugu ari nako bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo baba bagiyeyo gushaka iki?

Matayo yanditse ku itariki ya: 7-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka