Nyanza: Abagore biyemeje guhwitura bagenzi babo birirwa mu tubari

Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyanza baravuga ko bagiye gukaza ingamba zo guhwitura bagenzi babo bitwara nabi rimwe na rimwe babitewe no kwirirwa mu tubari.

Abagore bari mu nzego batangije igikorwa cyo kuremera abatishoboye
Abagore bari mu nzego batangije igikorwa cyo kuremera abatishoboye

Abayobozi n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza bagaragaza ko nta gikozwe ngo bene abo bagore bahinduke, hakomeza kugaragara ibibazo by’amakimbirane mu ngo, imirire mibi ku bana ndetse n’ubukene bukabije.

Mu Murenge wa Busasamana kimwe n’ahandi mu Karere ka Nyanza havugwa abagore barangwa no kwiyandarika babitewe n’imico itandukanye, bikagira ingaruka mbi mu kwiteza imbere no guteza imiryango yabo imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana avuga ko hari abagore bake bagaragarwaho n’ingeso y’ubusinzi, gucuruza ibiyobyabwenge birimo n’inzoga zitemewe, kugira umwanda no kutita ku bana babo agasaba ko habaho ubufatanye n’abagore bose bene iyo myitwarire igahinduka.

Abagore bari mu myanya y'ubuyobozi biyemeje gufasha imiryango irimo abagore batitwara neza n'abafite ikibazo cy'imirire mibi
Abagore bari mu myanya y’ubuyobozi biyemeje gufasha imiryango irimo abagore batitwara neza n’abafite ikibazo cy’imirire mibi

Twagirimana Jeannette utuye mu Kagari ka Nyanza avuga ko na we ngo ajya abona abagore bitwara nabi kandi ko abona bigira ingaruka ku miryango yabo, cyane cyane ku bajya mu tubari inshuro nyinshi.

Agira ati, “Usanga abana babo bafite umwanda, ku bwanjye nta mugore ukwiye kujya kwicara mu kabari yitwaje ko n’abagabo bajyamo, kuko ni ho urugo rusenyukira. Kubona umugore wasinze ni ikibazo”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyanza avuga ko hagiye gufatwa ingamba zo kurandura ibyo bibazo, by’umwihariko hitabwa ku kurengera abana no guhindura imibereho y’umugore mu iterambere.

Agira ati, “Buri mugore uri mu nzego zifata ibyemezo agiye kwiyemeza kumanuka afate umuryango umwe urangwa n’ibibazo by’imirire mibi n’amakimbirane awiteho kugira ngo turandure ibyo bibazo”.

Hon Uwingabe yasabye inzego z'ubuyobozi kwegera abagore bakigishwa kudasesagura
Hon Uwingabe yasabye inzego z’ubuyobozi kwegera abagore bakigishwa kudasesagura

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Nyanza, Hon. Depite Uwingabe Solange yabwiye abagore ko aho bageze hashimishije ariko hakenewe ko hakomeza kunozwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse aho bivugwa ko ritumvikanye neza hakarebwa ikibazo gihari kigakemurwa imiryango itabyangirikiyemo.

Agira ati, “Tugomba gushingira ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, tukamenya gucungana neza imitungo tudasesagura, nkeka ko nta cyatunanira mu gihugu gifite umutekano gutya kandi n’ijambo abagore twasubijwe ntitwaritatira”.

Depite Uwingabe yasabye abayobozi kwegera abaturage no kurushaho kubasobanurira gahunda zibashyirirwaho kugira ngo zirusheho kubateza imbere harimo no gushishikariza abagore gukora bakiteza imbere.

Ubundi buryo abagore bagiye kwifashisha mu gufasha bagenzi babo ni ukubaremera no kubaha ibyo kurya n’amatungo yo korora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka