RIB yataye muri yombi umwe mu bakekwaho urupfu rwa Mutuyimana

Urwego ry’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwakomeje gukurikirana amakuru avugwa ku rupfu rwa Anselme Mutuyimana, umusore wo mu kigero cy’imyaka nka 30, wiciwe n’abantu bataramenyekana mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ku wa 9 Werurwe 2019.

Ku mugoroba wo ku wa 9 Werurwe 2019, ubwo umukozi wa kompanyi icunga umutekano ya ISCO yari atashye avuye mu kazi, yasanze umurambo w’umusore mu nkengero za Gishwati mu Karere ka Rutsiro ahita atabaza, barebye ku ndangamuntu bamusanganye basanga yitwa Anselme Mutuyimana.

Ubwo KT Press, urubuga rwa Kigali Today rwandika mu Cyongereza, rwabazaga RIB amakuru ku rupfu rw’uyu musore ku wa 11 Werurwe, Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, yavuze ko na bo bamenye amakuru y’urupfu rw’uwo musore bakaba baratangiye iperereza kugira ngo bamenye abamwishe.

Kigali Today, kuri uyu wa 15 Werurwe, yongeye kuvugisha uyu muvugizi wa RIB maze atubwira ko ku wa 12 Werurwe bataye muri yombi umuntu bikekwa ko yaba ari mu bishe Mutuyimana, ngo bakaba bakimukoraho iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwa Mutuyimana, nyuma bakazamushyikiriza ubushinjacyaha.

Yagize ati “Uwo muntu umwe bikekwa ko ari mu bamwishe ubu turamufite tukacyamukoraho iperereza nyuma tuzamushyikiriza inzego zibishinzwe kuko twebwe ntiduhamya umuntu icyaha.”

Ni mu gihe hari hamaze iminsi humvikana amakuru avuga ko, ku mugoroba Mutuyimana yishweho abaturage babonye imodoka y’ivatiri bahabonye ngo yaje irimo abantu babiri bambaye imyenda y’ubururu isa n’iya Polisi y’u Rwanda ndetse n’abandi bantu babiri bambaye imyenda ya gisivili.

Mbabazi avuga ko koko na bo ayo makuru bayumvise, ubu RIB ikaba irimo kuyakoraho iperereza kugira ngo bamenye ukuri kwayo.

Yagize ati “Ni byo koko ayo makuru natwe twarayumvise kandi abayavuga bose bavuga ko abo bantu bari bambaye imyenda y’ubururu busa n’ubwa Polisi, cyakora bose bagahuriza ku kuba nta birango, nta n’amazina yari kuri iyo myambaro ndetse n’ibendera.”

Ati “Ibyo ntibihagije kuvuga ko ari abapolisi, gusa turacyashakisha ukuri ku bivugwa n’abo baturage ngo tubihuze n’andi makuru yumvikana muri kariya gace, kugira ngo abo bavugwa bamenyekane.”

Gusa, Mbabazi avuga ko batahita bizera ibivugwa n’abo baturage, ko ahubwo ngo bariho kubikoraho iperereza kuko “hari abantu benshi bagira imyenda y’ubururu ifite ibara rijya gusa n’irya Polisi y’u Rwanda.”

Akomeza avuga ko, kugeza ubu uwatawe muri yombi akekwaho urupfu rwa Mutuyimana ari uwo mugabo umwe, bityo amakuru azatanga bakaba bazayahuza n’ay’abo baturage ndetse n’ayo bari bafite mu kumuta muri iyo mbi, bikazafasha RIB gushungura ayo makuru yose ngo imenye ababa barishe Mutuyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka