Ukurikiranyweho kunyereza umutungo w’ibigo bitatu yahoze ayobora yatawe muri yombi

Uwitwa Bigoreyiki Jean Marie Vianney wari umaze amezi abarirwa muri atanu ashakishwa yatawe muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye Kigali Today ko Bigoreyiki yashakishwaga kubera icyaha cyo kunyereza umutungo w’ibigo by’amashuri bitatu byose byo muri Nyamagabe ari byo GS Ste Madeleine Ngoma, GS Kizi na ES Nyamagabe yabereye umuyobozi mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko Bigoreyiki yatangiye gukurikiranwa, bamuhamagara ntiyitabe nyuma arabura, atangira gushakishwa, none akaba yafatiwe mu Karere Ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi. Dosiye ye na yo ngo irahita ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Amafaranga yose akurikiranyweho ntiyatangajwe kuko bikiri mu iperereza.

Ni we wenyine ukurikiranywe ariko ubwo yafashwe ngo ashobora gutanga andi makuru bikamenyekana niba akurikiranwa wenyine cyangwa niba haba hari abandi bakekwaho ubufatanyacyaha.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yaboneyeho gusaba abantu kwirinda gufata ibitabagenewe bakabyikoreshereza mu nyungu zabo kandi byagombaga kurengera abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bakora amanyanga bashaka "gukira" vuba.Bumva ko ubuzima gusa ari amafaranga n’ubutunzi.Kuba Imana itubuza kwiba,ntacyo bibabwiye.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

gatare yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka