Burera: Miliyoni zisaga 15 zashowe mu biyobyabwenge mu mezi atatu

Mu mezi atatu ashize, mu karere ka Burera hamaze gufatirwamo ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga ahwanye na 15,098,800.

Hamenwe ibiyobyabwenge bihwanye na Miliyoni zisaga 15
Hamenwe ibiyobyabwenge bihwanye na Miliyoni zisaga 15

Muri ibyo biyobyabwenge, ibyinshi ni ibiva mu gihugu cya Uganda byiganjemo Blue Sky bifite agaciro ka miliyoni umunani n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo ine na bibiri na magana atanu(8,742,500 Frw).

Kanyanga zafashwe ni litiro 1383 zifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi ijana na mirongo ine n’icyenda(4,149,000Frw).

Mu muhango wo kumena ibyo biyobyabwenge wabereye mu murenge wa Rusarabuye n’uwa Cyanika mu karere ka Burera tariki 20 Werurwe 2019,Uwambajemariya Florence, umuyobozi w’akarere ka Burera yavuze ku ngaruka z’ibiyobyabwenge mu iterambere ry’akarere ayoboye.

Ati “ingaruka z’ibiyobyabwenge zirakomeza kwiyongera ari nako ziteza ibibazo cyane cyane ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango. Urubyiruko ruta amashuri, abangavu baterwa inda z’imburagihe n’urubyiruko rudakora uko bikwiye kubera kuba imbata y’ibiyobyabwenge″.

Mu gikorwa cyo kumena ibyo biyobyabwenge, hagaragaye urubyiruko runyuranye rwari rwarabaswe nabyo,aho bamwe bagiye bata amashuri nk’uko babivuze mu buhamya.

Guverineri Gatabazi yasabye abaturage gufatanya n'ubuyobozi mu guhashya ibiyobyabwenge
Guverineri Gatabazi yasabye abaturage gufatanya n’ubuyobozi mu guhashya ibiyobyabwenge

Gasana Pascal wo mu murenge wa Rwerere, w’imyaka 25 agira ati “nakoresheje ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi mu myaka itatu nari maze guta umutwe, byangizeho ingaruka nta ishuri mpungabanya umutekano ubwo nabaga maze kubinywa, byanyiciye ubuzima kuko abo twiganye barangije Kaminuza″.

Gasana avuga ko Leta yamufashije kubivamo imwohereza Iwawa aho yize imyuga akaba akora umwuga wo guhinga imboga n’imbuto.

Manishimwe Jean de Dieu ati “nari umusore w’ibiro 70, nishora mu biyobyabwenge ngera ku biro 17, nahuraga n’abantu bakiruka, kubera amakosa nakoraga bitewe n’ibiyobyabwenge naje gufatwa ndafungwa, nyuma baje kunjyana Iwawa ndahugurwa ubu ndi umusore mwiza.

Mu butumwa bwatanzwe na ACP Jean Baptiste Ntaganira,umuyobozi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko ibyo biyobyabwenge bikomeje kuva mu Gihugu cya Uganda aho bikomeje guteza igihombo abaturage n’igihugu.

Ati“amafaranga asaga miliyoni 15 ni igihombo gikomeye kuwashoye,ku muryango we no ku gihugu, ni umutungo wagashowe mu bifitiye igihugu akamaro, byatwitswe, byahiye ni amafaranga yahiye, si icyo gihombo gusa kuko biravamo n’ibyaha byo kwica, gusambanya abana guhohotera abagore n’ibindi″.

Blue sky na Kanyanga, ni bimwe mu biyobyabwenge byatwitswe
Blue sky na Kanyanga, ni bimwe mu biyobyabwenge byatwitswe

Umuyobozi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru,yasabye abaturage kwamagana ibiyobyabwenge,birinda ingaruka bitera kandi abasaba kwirinda kwifatanya n’ubikoresha ubitunda n’ubicuruza,batangira amakuru ku gihe.

Kuba urubyiruko ari rwo rukomeje gukoresha ibiyobyabwenge, ni kimwe mu bihangayikishoje ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru ku mibereho yejo hazaza h’igihugu nk’uko byavuzwe na Guverineri Gatabazi JMV.

Agira ati “ni agahinda gakomeye kuba mwe urubyiruko imbaraga z’igihugu ari mwe mukomeje kwishora mu biyobyabwenge kandi muzi ububi bwabyo, dukomeje gutya ntitwazabona abatuyobora ejo hazaza.

Reka mbabwire ko n’ababitunda bishora mu bihombo. Mwakagombye gukora ibyunguka. Iyo mu mahanga aho mubivana mwabahaye inoti none tugiye kubitwika, mureke dufatanye kubirwanya byekuba ibya Meya na Guverineri gusa″.

Mu bindi biyobyabwenge byamenwe birimo urumogi, African Gin, Hoste warage, Leaving Gin, Chase Vodka, Kick, Chief warage, Zebra Gin n’ibyitwa Hello.

Imifukay'ibiyobyabwenge byaguzwe za miliyoni yangijwe ni igihombo kitoroshye bakwiye kwirinda
Imifukay’ibiyobyabwenge byaguzwe za miliyoni yangijwe ni igihombo kitoroshye bakwiye kwirinda
urumogi ruri mu biyobyabwenge byangijwe
urumogi ruri mu biyobyabwenge byangijwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Intambara yo kurwanya Ibiyobyabwenge nta numwe wayitsinda.Niyo Business igira amafaranga menshi ku isi kurusha ibindi,nyuma y’Intwaro n’Uburaya.Amerika ishora billions and billions USD irwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze (muli Colombia,Afghanistan,etc...)
Muli South America,hari Companies z’Ibiyobyabwenge (Drug Cartels) zifite indege z’intambara n’amato y’intambara,zihangana na Army&Police.Umuyobozi uzirwanyije,zihita zimwica.No mu Rwanda ntabwo Ibiyobyabwenge bizacika,kubera amafaranga menshi byinjiza.Ndetse n’Abayobozi bamwe barabicuruza,harimo army and police.Ubutegetsi bw’imana dutegereje buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga,nibwo bwonyine buzakuraho ibyaha byose n’abantu babikora.Bizaba kuli Armageddon ishobora kuba itari kure.

gatera yanditse ku itariki ya: 21-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka