Gisozi: Polisi yarashe umujura ahita ahasiga ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Werurwe 2019, mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Musezero, umurenge wa Gisozi akarere ka Gasabo, Polisi yaharasiye umujura wafatiwe mu cyuho yatoboye inzu amaze no gusohora bimwe mu byo yibaga.

Aha ni hamwe mu ho abajura batoboye
Aha ni hamwe mu ho abajura batoboye

Uyu warashwe witwaga Dusengimana Deo w’imyaka 31, akomoka mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Rangiro Akagali ka Murambi, Umudugudu wa Nyarwungo.

Dusengimana na bagenzi be babiri ariko bo babashije gucika, bari bamaze gutobora inzu ya Nteziryayo Richard ukorera Banki Nkuru y’igihugu (BNR).

Nkuko Kigali today yabitangarijwe n’umwe bagize inkeragutabara mu murenge wa Gisozi, ngo Dusengimana yasabwe gutuza ngo bamute muri yombi ashaka kurwanya abashinzwe umutekano dore ko yari yitwaje n’umuhoro, bityo bituma ahita araswa agwa aho.

Urwego rw'ubugenzacyaha narwo rwahise ruhagera
Urwego rw’ubugenzacyaha narwo rwahise ruhagera

Umuhoza Mignone umufasha wa nyir’urugo, avuga ko kuva sa saba z’ijoro yari maso, ageze aho yumva abantu basimbukiye mu gipango, batangira gucukura inzu, nibwo yahise atabaza abashinzwe umutekano mu ibanga.

Dusengimana yarashwe yari amaze gusohora akuma kagabanya ubukana bw’umuriro w’amashanyarazi (onduleur) hamwe n’ibitabo bya bibiriya bine.

Dusengimana Deo yari asanzwe akora ibiraka by’ubwubatsi nk’umuyede ubundi agatunda umucanga wo kubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bakwiye kumvako inzego z’umutekano zikwiye gukora akazi kazo uko bikwiye,umuntu yafatwa agacisha make kuko nta muntu ubayamutumye gukora ibikorwa bg’ubugizi bwanabi .RIB nikomereze aho kuko ubugizk bwanabi burakabije pe.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka