Ngoma: Yiyise umukuru wa polisi mu karere maze yaka ruswa

Tuyisenge Irene ari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Remera akekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana nyuma yo kwiyita umukuru wa polisi mu karere (DPC) yaka amafaranga abantu ayita ayo gufunguza uwitwa Baragora Joas.

Tuyisenge Irene wiyise DPC w'akarere ka Ngoma.
Tuyisenge Irene wiyise DPC w’akarere ka Ngoma.

CIP Hamdhun Twizeyimana avuga ko kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, Tuyisenge Irene yahamagaye abo mu muryango wa Baragora Joas ufunze ababwira ko ari umupolisi abaka amafaranga yo kumufunguza.

Ati “Uyu Tuyisenge yahamagaye abo mu muryango wa Baragora Joas ababwira ko ari DPC wa Ngoma abasaba kumuha ibihumbi 200 kugira ngo abafungurize umwana wabo kandi ikibazo yari afite kirangire.”

CIP Hamdhun Twizeyimana asaba abaturage kutajya bemera gushukwa n’abantu babonye bose kuko mbere yo kwemera ibyo bababwira bakwiye no kubasaba igihamya.

Tuyisenge yafashwe amaze guhabwa ibihumbi 22 gusa kuri 200 yari yatse.

Ikijerekani Mpozembizi yamanukiyemo ajya kuzana telefone mu musarane wa metero 17 z'ubujyakuzimu.
Ikijerekani Mpozembizi yamanukiyemo ajya kuzana telefone mu musarane wa metero 17 z’ubujyakuzimu.

Uyu Baragora Joas bashakaga gufunguza yafashwe kuwa 09 Werurwe 2019 azira gushuka Mpozembizi Jean Marie Vianney kugira ngo amukurire telefone mu musarani birangira aguyemo.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Rukore akagari ka Ndekwe umurenge wa Remera ku wa 09 Werurwe 2019 saa sita z’amanywa.

Baragora ngo akimara guta telefone yo mu bwoko bwa techno mu musarane, yasabye Mpozembizi Jean Marie Vianney kuyimukuriramo akamuha ibihumbi bine ndetse amushakira n’abantu bamufasha kumanukamo, ageze hagati umugozi yari afashe uracika agwamo.

Tuyisenge w’imyaka 23 aramutse ahamwe n’iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana yahanishwa ingingo ya 174 iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko na none ntikirenge imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenga miliyoni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guhisha amashusho yabajura bituma batamenyekana bagahora, biba nibyiza ko abantu baba menya bakabirinda biriya ninko ku bahishira bafotorwe, neza buli wese a bamenye

gakuba yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka