Abasirikare ba Amerika bari kuganira n’aba Afurika ku mutekano w’iby’indege

Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’iza bimwe mu bihugu bya Afurika, zahuriye mu Rwanda ngo zungurane ibitekerezo ku buryo bugezweho bwo gucunga umutekano w’ibijyanye n’iby’indege.

Abayobozi bakuru mu bya gisirikare mu itangizwa ry'aya mahugurwa
Abayobozi bakuru mu bya gisirikare mu itangizwa ry’aya mahugurwa

Ni amahugurwa azamara icyumweru abera i Kigali guhera kuri uyu wa mbere, akaba ahurije hamwe bamwe mu basirikare barwanira mu kirere b’ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, u Rwanda, Cameroun, Ghana, Senegal na Zambia.

Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM), zisanzwe zifitanye imikoranire na bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane, aho zubaka ibirindiro byazo zikoresheje uburyo bwo guha imyitozo abasirikare b’ibyo bihugu.

Abagize ishami ry’izo ngabo z’Amerika barwanira mu kirere, barimo kungurana ibitekerezo na bagenzi babo ba Afurika, ku buryo bugezweho mu gucunga umutekano w’iby’indege ziri ku butaka n’izigenda mu kirere ndetse n’uburyo batanga ubutabazi no gukora iperereza habaye nk’impanuka.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Ngabo z’Amerika zirwanira mu kirere zikorera muri Afurika, Col Stephen A Hughes agira ati “Hari ugutanga amakuru ku bayobozi banyu kugira ngo bafate ibyemezo bikwiye”.

“Hari ukumenya aho ibibazo biherereye, gutanga ubufasha bwo mu kirere ku ngabo ziri ku butaka kugira ngo zicungirwe umutekano, ibi byose bisaba kwitanga”.

“Tuzamenya icyakorwa mu gihe uri mu bikorwa by’ubutabazi, nizera ko muri iki cyumweru hazaganirwa uburyo abari muri ibi bikorwa babigeraho ntacyo bangije”.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyangango nawe akomeza ashimangira ko aya mahugurwa azabafasha gucunga umutekano w’indege n’ibibuga byazo, hamwe no kunoza ubufatanye mu bya gisirikare.

Ati “Turanasuzuma uburyo haramutse habaye impanuka, hazabaho kwigira hamwe icyaziteye kugira ngo habeho kuzirinda cyane cyane ku bantu bakorera mu kirere”.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeza buvuga ko hari icyizere ko ubufatanye bw’Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika(AFRICOM) hamwe n’Ingabo nyafurika, buzafasha kurwaniriza umwanzi hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka