Perezida Kagame yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka ya Ethiopian Airlines
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege y’abanya Etiyopiya, abasaba gukomera muri ibi bihe bitaboroheye.
Perezida Kagame yagize ati “Ndihanganisha buri wese waburiye abo mu muryango cyangwa inshuti muri mu ndege ya Ethiopian Airlines yavaga Addis Ababa ijya Nairobi. Twifatanyije na Minisitiri w’intebe Abiy n’abaturage ba Etiyopiya. Turabazirikana.”
Benshi barimo abayobozi bakuru b’ibihugu bakomeje kwihanganisha Abanya –Etiyopiya, kubera impanuka yahitanye abagera ku 157 mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Our heartfelt condolences to the families and loved ones of those who lost their lives on the Ethiopian Airlines flight from Addis Ababa to Nairobi. We stand with Prime Minister Abiy and the people of Ethiopia. Our thoughts are with you.
— Paul Kagame (@PaulKagame) March 10, 2019
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tujye tumenya ko tugendana n’urupfu.Gusa accidents z’indege ni nkeya cyane ugereranyije n’imodoka.Ikibazo nuko iyo indege ikoze accident ihitana abantu benshi cyane.Tujye twitegura urupfu.Kubera kwitegura urupfu,hari umuntu w’inshuti yanjye wali afite akazi keza cyane muli Office.Hanyuma aragahagarika,yandika urwandiko asezera.
Mu rwandiko,yavuze yuko akazi katazamubuza kurwara no gupfa.Ubu ajya mu nzira akabwiriza abantu ibyerekeye imana.Avuga ko icyabimuteye aruko yizeye kuzazuka ku munsi wa nyuma.Uwo mugabo yitwa Ndekezi Paul,ni umuyehova,atungwa no kudoda inkweto,akabifatanya no kubwiriza.