Perezida Kagame yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka ya Ethiopian Airlines

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege y’abanya Etiyopiya, abasaba gukomera muri ibi bihe bitaboroheye.

Perezida Kagame yihanganishije abanya Etiyopiya n'abandi baburiye ababo mu mpanuka y'indege
Perezida Kagame yihanganishije abanya Etiyopiya n’abandi baburiye ababo mu mpanuka y’indege

Perezida Kagame yagize ati “Ndihanganisha buri wese waburiye abo mu muryango cyangwa inshuti muri mu ndege ya Ethiopian Airlines yavaga Addis Ababa ijya Nairobi. Twifatanyije na Minisitiri w’intebe Abiy n’abaturage ba Etiyopiya. Turabazirikana.”

Benshi barimo abayobozi bakuru b’ibihugu bakomeje kwihanganisha Abanya –Etiyopiya, kubera impanuka yahitanye abagera ku 157 mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tujye tumenya ko tugendana n’urupfu.Gusa accidents z’indege ni nkeya cyane ugereranyije n’imodoka.Ikibazo nuko iyo indege ikoze accident ihitana abantu benshi cyane.Tujye twitegura urupfu.Kubera kwitegura urupfu,hari umuntu w’inshuti yanjye wali afite akazi keza cyane muli Office.Hanyuma aragahagarika,yandika urwandiko asezera.
Mu rwandiko,yavuze yuko akazi katazamubuza kurwara no gupfa.Ubu ajya mu nzira akabwiriza abantu ibyerekeye imana.Avuga ko icyabimuteye aruko yizeye kuzazuka ku munsi wa nyuma.Uwo mugabo yitwa Ndekezi Paul,ni umuyehova,atungwa no kudoda inkweto,akabifatanya no kubwiriza.

habarugira yanditse ku itariki ya: 11-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka