Rusizi: Abantu 14 bakomeretse biturutse ku mvura ivanze n’umuyaga
Mu Murenge wa Gikundamvura mu Kagari ka Nyamigina mu Karere ka Rusizi haguye imvura ivanze n’umuyaga byangiza ibintu bitandukanye harimo n’abakomeretse.
Byabaye ku wa gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 ahagana saa munani z’amanywa.
Umunyamakuru Musabwa Ephrem wa Kigali Today uri i Rusizi aravuga ko mu bantu 14 bakomeretse, batatu muri bo barembye.
Imibare y’agateganyo igaragaza ko mu byangiritse harimo hegitari enye z’imyaka n’ibisenge birenga 20 by’inzu byagurutse.
Mu Murenge wa Gitambi muri ako Karere ka Rusizi na ho haguye imvura ivanze n’umuyaga ku wa 16 Werurwe 2019 isenya inzu 15, ikomeretsa n’umukecuru mu mutwe kubera igikuta cy’inzu cyamugwiriye, ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mashesha.
Iyo mvura yahitanye itungo rimwe, imihanda ijya ku kigo nderabuzima cya Mashesha na yo ifungwa n’inkangu.








Mu Karere ka Rusizi hari haherutse kugwa indi mvura yari ivanze n’umuyaga yaguye ku wa kane tariki 14 Werurwe 2019 yangiza ibintu bitandukanye birimo inzu zasakambutse n’ibikorwa remezo by’umuriro w’amashanyarazi.





MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|