Rweru si irimbi ry’u Rwanda - Minisitiri Sezibera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera, yiyamye abakomeza gushinja u Rwanda imirambo ikunze kugaragara mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda ntaho ruhuriye n'imirambo yo muri Rweru
Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’imirambo yo muri Rweru

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 05 Werurwe 2019, Minisitiri Sezibera yavuze ko igihe cyose ahuye n’abanyamakuru bamubaza iby’imirambo yo muri Rweru avuga yeruye ko ibyo muri Rweru byabazwa u Burundi kuko u Rwanda ngo rufite amarimbi azwi yanatangajwe mu igazeti ya Leta.

Yagize ati “Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda, amarimbi y’u Rwanda arazwi n’abo bantu babivuga muzabibabwire amarimbi y’u Rwanda arazwi, aho dushyingura harazwi.”

Yakomeje avuga ko nta mirambo y’Abanyarwanda ijya muri Rweru kandi ko amazi y’u Rwanda n’imigezi y’u Rwanda bikoreshwa mu gutunga Abanyarwanda.

Mu ijwi ryumvikanamo uburakari, Minisitiri Amb Sezibera yagize ati “Rweru si irimbi ry’u Rwanda nta n’ubwo izigera iba ryo. Amazi y’u Rwanda akoreshwa atunga Abanyarwanda, ntabwo tuyashyiramo imirambo, ntibishoboka.”

Minisitiri Sezibera yakomeje avuga ko nyamara, abirirwa bashinja u Rwanda imirambo yo muri Rweru, usanga imwe mu mirambo mu biyaga byabo, indi mu bishanga byabo no mu nzu zabo.

Ati “Aho hava iyo mirambo n’indi igomba kuba ari ho iva.”

Mu mpera z’ukwezi gushize, mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi habonetse imirambo y’abantu umunani ku gice cy’u Burundi maze u Burundi bwitakana u Rwanda buvuga ko yaturutse mu Rwanda.

Si ubwa mbere mu Kiyaga cya Rweru hari habonetsemo imirambo kuko no muri 2015, muri icyo kiyaga habonetsemo imirambo ku ruhande rw’u Burundi ariko na bwo u Burundi bukavuga ko yatawemo n’u Rwanda.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Amb Sezibera yanagarutse ku bibazo by’u Rwanda na Uganda ndetse n’ibuzwa ry’imodoka nini ku mupaka wa Gatuna.

Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bishingiye ku Banyarwanda Uganda ifunga, abandi ikabirukana nyuma yo gukorerwa iyicarubozo, kandi nyamara itamenyesheje Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ngo ishobore kubikurikirana.

Ikibazo cya kabiri ngo ni icy’imitwe y’Abanyarwanda yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda yitoreza muri Uganda irimo RNC na FDLR, ndetse n’ikibazo cy’ubucuruzi bw’Abanyarwanda bufungwa muri Uganda ba nyirabwo bakirukanwa muri icyo gihugu kandi ntibasubizwe imitungo yabo.

Ku kijyanye n’umupaka wa Gatuna, Minisitiri Sezibera yavuze ko utigeze ufungwa ahubwo imodoka nini zawucagaho bazisabye guca ku mipaka ya Kagitumba na Cyanika kuko ku wa Gatuna hari imirimo y’ubwubatsi ikirimo kuhakorerwa biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi uyu mwaka.

Naho ku bindi bibazo, yavuze ko n’ubwo nta bisubizo bifatika byagiye biboneka, u Rwanda na Uganda bimaze imyaka ibiri bibiganiraho, bityo akaba yanasabye Abanyarwanda kuba bahagaritse kujya muri Uganda kugeza igihe ibi bibazo bizakemukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka