
Bitangajwe nyuma y’iminsi ibiri hatangiye icyiciro cya gatanu cy’ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu.
Intumwa ya Minisiteri y’Uburezi Paul Mukunzi, mu igenzura mu Karere ka Muhanga igaragaza ko hari ibigo byagiye byisubiraho nyuma yo kugirwa inama mu byiciro byabanje, ibindi bikagenda biguru ntege.
Nyuma yo kongerakugirwa inama ngo birashoboka ko imwe mu myanzuro izafatitwa ibyo bigo harimo no kuba byahagarikwa nk’uko na mbere byagenze.
Yabitangarije Kigali Today ku murongo wa terefone nyuma yo gusura ibigo bya ESN Nyakabanda, Ecole Technique Gitumba na Gisura biri mu Mirenge y’icyaro mu Karere ka Muhanga.
Agira ati, “hari ibigo dusura bwa mbere ku buryo utavuga ngo hari impinduka runaka, ariko hari nk’ibyo dusuye bwa kabiri byisubiyeho”.
“Hari n’ibindi bigo twagiriye inama mu bukangurambaga bushize, ariko twasubirayo tugasanga ibintu byakomeje uko twabisize, ntabwo rero twakomeza kubwira umuntu utumva birashoboka ko hashobora gufatwa indi myanzuro irimo no kuba bifungiwe nk’uko ubushize byakozwe”.

Bimwe mu bishingirwaho muri uru bukangura mbaga ni ugusuzuma imibereho rusange y’abanyeshuri, n’imitegurirwe y’amasomo hashingiwe ku mfashanyigisho nshyashya.
Ku icyo cya nyuma Mukunzi avuga ko hari aho usanga ibigo by’amashuri bitarabishyira mu bikorwa ahandi bigakorwa ariko atari buri gihe.
Impamvu abarimu bagaragariza MINEDUC harimo akazi kenshi gatuma batabona umwanya wo gutegura amasomo, cyakora ibyo ngo ntibikwiye kuba urwitwazo mu gihe byagaragaye ko umwarimu asanzwe ari kwigisha ibyo atateguye.
Agira ati, “Hari ibice bibiri,aho usanga barabikoze ariko bagategura gake atari buri gihe,n’aho usanga bidakorwa kandi bikagaragara ko ari ubushake buke cyangwa gushyiramo intege nkeya”.
“Twabagiriye inama ko akazi k’uburezi gasaba ubwitange, si uwo guca ku ruhande ngo uvuge ko uzaba ubikosora,twabakanguriye gushyiramo ubushake aho twagiye tunyura hose twasuye”.
Nubwo hari ibyo abarezi bashinjwa ariko ngo aho ubuyobozi bw’igigo bukra neza hagenda hagaragara impinduka.
Nahoku bijyanye n’ibyifuzo abarimu bagaragarije MINEDUC harimo inyubako zishaje zitajyanye n’uburezi bugezweho, ibikoresho bike birimo n’ibitabo byo gusoma, hamwe n’ibindi bizagenda bigaragazwa ngo hakazakorwa ubuvugizi.
Ubukangura mbaga bw’iminsi 10burarangira mu Karere ka uhanga hasuwe ibigo by’amashuri 30, naho kurwego rw’igihugu hakasurwa ibigo 900.
Ohereza igitekerezo
|
efuremu we, ibigo bya st Andre birenze kimwe, iyi washatse kuvuga ko yisubiyeho yaba ari iyihe ? (Nyamirambo cg Gitarama) birateza urujijo abasomyi, jya usobanura neza hato utazashyira abantu mu gatebo kamwe, ntibyahura na mba !!!!
Mwaramutse?Tubashimiye uburyo mukomeze kutugezaho amakuru meza,ariko byajya biba byiza wowe munyamakuru mbere yo gutangiza inkuru ubanje ukabaza impande zombi.Nka hariya wavuze ngo Ishuri rya saint André barisuye bwa kabiri basanga barisubiyeho ntabwo ari byo. Ubu bukangurambaga bwa MINEDUC ni ubwa mbere bwari byageze .Niba barasanze ibintu bimeze neza ubwo ni ko kuri ariko nta kindi gihe bahaje ku buryo bavuga ko ibintu byari byarazambye.Si byiza rero ko inkuru nk’iyi igera ku isi yose yateza urujijo.Murakoze
amashuri y’isubireho cyane cyane kubijyane n’isuku kugirango bitazabanamira abana mugihe cy’itangira ryamashuri