Kiliziya Gatolika irasaba MINEDUC kwigiza inyuma itariki yo gutangira igihembwe cya kabiri

Inama y’Abepiskopi mu Rwanda yandikiye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) isaba ko abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri Gatolika bicumbikira abana bakwigirizwayo itariki yo kugera ku bigo byabo.

Musenyeri Filipo Rukamba ni we washyizeho umukono ku itangazo ryandikiwe MINEDUC
Musenyeri Filipo Rukamba ni we washyizeho umukono ku itangazo ryandikiwe MINEDUC

Iyo baruwa yandikiwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye ivuga ko hari itangazo ryatanzwe na MINEDUC ku wa 28 Werurwe 2019 ryavugaga ibijyanye n’isozwa ry’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2019.

Iryo tangazo ryavugaga ko abanyeshuri bazasubira ku bigo by’amashuri guhera ku ya 20 Mata kugeza ku ya 22 Mata 2019.

Ibaruwa yandikiwe MINEDUC yashyizweho umukono na Filipo Rukamba, umwepisikopi wa Butare akaba n’Ushinzwe Komisiyo y’uburezi mu Nama y’Abepiskopi mu Rwanda, ivuga ko ku cyumweru tariki ya 21 Mata 2019 ari umunsi mukuru ukomeye wa Pasika.

Iyo ni yo mpamvu Kiliziya Gatolika mu Rwanda isaba MINEDUC korohereza abanyeshuri biga mu bigo bicumbikira abana, bakazava mu rugo ku wa mbere tariki ya 22 Mata 2019.

Nyuma yo kubona ubwo busabe, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yanditse indi baruwa isubiza yemeza ko urwo ruhushya amashuri yarusabiwe aruhawe.

Abanyeshuri bayigamo bemerewe kugera ku bigo by’amashuri ku wa mbere tariki 22 Mata 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko,PASIKA ni umunsi ukomeye cyane muli Kiliziya Gatolika.Bayizihiza ku Cyumweru buri gihe.Ikabibutsa "Izuka rya Yezu".Gusa ntabwo bihuye nuko Bible ivuga.Icya mbere,YEZU ntabwo yadusabye kwibuka "izuka rye",ahubwo yadusabye kwibuka URUPFU rwe nkuko 1 Abakorinto 11:26 havuga.Ikindi kandi,Bible ivuga itariki nyayo tugomba Kwizihiza Pasika.
Ni le 14 NISAN (ukwezi kwa mbere muli Calendar y’Abayahudi) nkuko Kubara 28:16 havuga.Uyu mwaka,iyo tariki izahura na le 19 Mata 2019,kuli Calendar dukurikiza y’Abaroma.Bizaba ari Kuwa Gatanu.Igihe Abayahudi bazaba barimo kwibuka Pasika yabo,nibwo Abakristu bubahiriza ibyo Bible ivuga,nabo bazaba barimo kwizihiza Urupfu rwa YEZU,isaha ya nimugoroba nkuko YEZU yabigenje n’Intumwa ze 11,kubera ko YUDA yabanje kumwirukana.Kuli uwo munsi,nibwo Abahamya ba Yehova ku isi yose bazibuka Urupfu rwa YEZU,nimugoroba.

gatare yanditse ku itariki ya: 5-04-2019  →  Musubize

Ni ukuri ibyo byafasha n ababyeyi kwizihiza uwo munsi mukuru Bari kumwe n abana babo

Phenias meiseneza yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka