Umunyeshuri umwe muri babiri bize imyuga n’ubumenyi ngiro ntafite akazi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya Leta gishinzwe Guteza imbere Ubumenyi ngiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA) bugaragaza ko hari ikibazo cy’ubushomeri gikomeye ku bize imyuga n’ubumenyi ngiro.

Eng. Gatabazi Pascal uyobora WDA asanga hakwiye kongerwa ingufu mu mikoranire y'amashuri, Leta n'abatanga akazi bagafatanya gukemura ikibazo cy'abarangiza imyuga n'ubumenyi ngiro badafite akazi
Eng. Gatabazi Pascal uyobora WDA asanga hakwiye kongerwa ingufu mu mikoranire y’amashuri, Leta n’abatanga akazi bagafatanya gukemura ikibazo cy’abarangiza imyuga n’ubumenyi ngiro badafite akazi

Ubwo bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019 bugaragaza ko muri rusange abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro kuva muri 2016 bangana na 49,9% ari bo bafite akazi.

Abize amasomo y’igihe gito (TVET) bafite akazi bangana na 48,7% mu gihe abize amasomo ari ku rwego rwa za kaminuza (Polytechnics) bafite akazi bangana na 60,7%.

Iyi mibare igaragaza ko icya kabiri cy’abize imyuga n’ubumenyi ngiro badafite akazi mu gihe nyamara politiki yo guteza imbere ayo masomo yari igamije gufasha abantu kubona akazi vuba kandi kabyara inyungu.

Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe Guteza imbere Ubumenyi ngiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA) na we yemeza ko ikibazo cy’abarangiza imyuga n’ubumenyi ngiro badafite akazi gikomeye.

Ati “Imibare igaragaza icyuho kinini mu babona akazi. Haracyari umubare munini w’abarangiza amasomo y’imyuga ariko ntibabone akazi. Hakenewe ubufatanye bw’amashuri yigisha, abatanga akazi na Leta muri rusange, kugira ngo tugende tugabanya icyo cyuho.”

Bamwe mu bashyitsi bakuru bitabiriye igikorwa cyo kumurika ubwo bushakashatsi
Bamwe mu bashyitsi bakuru bitabiriye igikorwa cyo kumurika ubwo bushakashatsi

Mu byerekeranye no guhanga akazi no kugabanya iyo mibare minini y’abashomeri, Gatabazi uyobora WDA avuga ko mu gihe isoko ry’umurimo mu Rwanda rikiri rito, ubu bashishikariza abarangiza imyuga bafite udushya, kwishyira hamwe bakihangira akazi.

Ati “Ni inshingano zacu kubafasha kugira ngo udushya bahanga dushobore kubyara akazi, noneho bo ubwabo bashobore kuba bagaha n’abandi.”

Amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro akenera ko abanyeshuri biga bashyira mu bikorwa ibyo biga, nyamara haracyagaragara ikibazo cy’ibikoresho bidahagije muri ayo mashuri. Ibyo bifatwa nk’imwe mu mpamvu zituma abanyeshuri barangiza kwiga badafite ubumenyi buhagije, bityo ntibiborohere no guhita babona akazi, aho n’ubundi abenshi barangiza kwiga, bakamara ikindi gihe kirekire bimenyereza ari na ko biyungura ubundi bumenyi bakabaye bararangije kwiga bafite.

Eng. Gatabazi Pascal uyobora WDA avuga ko mu myigishirize koko hakirimo ikibazo kuko amashuri menshi ari ku kigereranyo cya 50% adafite ibikoresho bihagije abanyeshuri bakenera mu myigire. Yizeza ko bazakomeza gushyiramo imbaraga nk’igihugu hashakwa ubushobozi n’ibikoresho bikenewe mu guteza imbere imyigishirize y’imyuga.

Dr. Isaac Munyakazi yavuze ko abiga imyuga n'ubumenyi ngiro bakwiye kubona umwanya munini bamara bigira mu kazi
Dr. Isaac Munyakazi yavuze ko abiga imyuga n’ubumenyi ngiro bakwiye kubona umwanya munini bamara bigira mu kazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi na we yavuze ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko hari ahagikeneye kongerwa ingufu cyane cyane mu kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’ibyo bagomba gukora ku isoko ry’umurimo. Ibi ngo bizagerwaho abanyeshuri bahabwa ubumenyi mu ishuri ariko bakagira n’umwanya munini bamara bigira mu kazi.

Minisitiri Munyakazi ati “Icyo gihe umwana bimuha amahirwe mbere y’uko ajya no mu kazi. Atangira kwimenyereza bya bindi n’ubundi azajya gukora, ariko ibyo bikaba bitashoboka hatabayemo ubufatanye hagati ya Minisiteri n’abikorera, kuko na bo bagomba kutwemerera ko baba abarezi muri cya gihe bamarana n’umunyeshuri.”

Inama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa mu burezi
Inama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu burezi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello. Thank you for this article. How can I get the full report of this tracer survey?

WS yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka