Umurimo unoze watumye ishuri Wisdom School riva ku banyeshuri batanu none barenga 2300

Nduwayesu Elie washinze ishuri Wisdom School aravuga ko kubakira ku murimo unoze bituma uwukora ava ku rwego rwo hasi akagera kure kandi heza.

Icyicaro cy'ishuri Wisdom School i Musanze
Icyicaro cy’ishuri Wisdom School i Musanze

Ibi abishingira ku kuba mu mwaka wa 2008 ishuri Wisdom School ryatangiranye n’icyiciro cy’ishuri ry’incuke none rikaba rimaze kwaguka mu bindi byiciro byigamo abanyeshuri ari nako ritanga akazi ku batari bacye.

Amateka Nduwayesu Elie yanyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo guhezwa ubwo yigaga mu mashuri abanza akiri muto ari mu byatumye akurana igitekerezo n’ishyaka ryo kwifashisha uburezi butanga uburere n’imyigire bishyize imbere gutoza abana b’abanyeshuri umurimo, kwirinda ubunebwe, ivangura n’izindi ngeso mbi nk’uko yabihamije mu kiganiro na Kigali Today.

Yagize ati “Niga mu ishuri ribanza wajyaga kumva ngo Abatutsi muhaguruke, cyangwa Abahutu muhaguruke; njye ibintu by’amoko ntabyo nari nsobanukiwe, twaratotezwaga buri munsi tuzira uko twavutse, ugasanga nta mahirwe angana duhabwa kimwe na bagenzi bacu; byatumye nkurana ishyaka ryo kuzabinyuza mu burezi nkarema impinduka nziza mu bandi”.

Politiki yabibaga amacakubiri mu banyarwanda yatumye Nduwayesu n’umuryango we bahunga akomereza amashuri ye mu gihugu cya Uganda na Kongo Kinshasa, nyuma aza kugaruka mu rwamubyaye yararangije ayisumbuye; icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Ishami rya Wisdom School riherereye i Rubavu
Ishami rya Wisdom School riherereye i Rubavu

Mu mwaka wa 2008 nibwo Nduwayesu Elie yatangiye gukabya inzozi yakuranye, ashinga ishuri Wisdom School ryatangiranye abana batanu icyo gihe bigaga mu ishuri ry’incuke gusa n’abarimu batatu babigishaga.

Kubakira ku myigishirize idaheza, uburezi bufite ireme kandi bushyize imbere gutegura umwana wese urubuga agahishura kare icyo azaba cyo byatumye iri shuri riganwa na benshi ku buryo ubu ryigisha abasaga ku 2390.

Ati “nabyita ko natangiriye kuri zeru ariko sinigeze ncika intege ngo abanyeshuri ni bacye; icyo gihe kubera ko u Rwanda rwari rumaze kwinjira mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba bivuga ururimi rw’icyongereza naravuze nti reka twigishe abana bacu uru rurimi, ntangira gutyo buhoro buhoro bagenda biyongera ari nago ibikorwa byaguka”.

Mu myaka igera ku 10 rimaze ribonye izuba, iri shuri Wisdom School ryatangiriye mu karere ka Musanze rimaze kugaba amashami mu turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu; mu cyiciro cy’amashuri y’incuke, abanza n’icya mbere cy’ayisumbuye.

Uretse abanyeshuri barivomamo ubumenyi bufite ireme, ubu rikoresha abakozi barenga 200 barimo abarimu n’abakora mu bindi byiciro bitandukanye by’imirimo ihakorerwa ya buri munsi.

mu karere ka Nyabihu ryateye intambwe naho rihagaba ishami
mu karere ka Nyabihu ryateye intambwe naho rihagaba ishami

NSHIMIYIMANA Louis ni umwarimu muri iri shuri ugaruka ku buryo bakoresha kugirango bashyire mu bikorwa inshingano ishuri Wisdom School rishyize imbere zo kunoza umurimo.

Ati: “Twifashisha integanyanyigisho tugategurira abana kwiga bafite intumbero yo kuvumbura hakiri kare abo bazaba bo; ibyo bidufasha kubaherekeza neza muri urwo rugendo bigashingira ku bumenyi bufite ireme Ishuri Wisdom School ribaha bakiga bafite icyerezo gihamye kandi bakabigeraho”.

Abana b’abanyeshuri biga mu ishuri Wisdom School barimo Karenzi Kevin na Uwingeneye Clementine bahamya ko ubumenyi bakesha iri shuri bubategura kuzakabya inzozi zabo.

Nduwayesu Elie washinze ishuri Wisdom School akaba anaribereye umuyobozi yemeza ko rikomeje gushyira imbere gutanga uburere n’uburezi bituma umwana arangiza afite ubushobozi bwo guhangana, dore ko arizo ndangagaciro rigomba gukomeza kubakiraho zikarifasha gukomeza kwitwara neza mu myigishirize n’imitsindire y’abana b’abanyeshuri baryigamo n’abakeneye kurigana.

Wisdom School mu karere ka Burera riri mu murenge wa Cyanika
Wisdom School mu karere ka Burera riri mu murenge wa Cyanika
Nduwayesu Elie asanga umurimo unoze uvana umuntu ku rwego rwo hasi akagera kure
Nduwayesu Elie asanga umurimo unoze uvana umuntu ku rwego rwo hasi akagera kure
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka