Twebwe dushinzwe uburezi, twikoreye umusingi w’impinduka igihugu cyifuza – Dr Isaac Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yerekanye ko mu gihe uburezi budateye imbere, igihugu kidashobora kugera ku mpinduka cyifuza.

Ibi yabigarutseho ku wa 30 Gicurasi 2019, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri, ndetse n’abarezi bo mu ishuri nderabarezi, TTC Zaza, ryo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri Munyakazi yashimiye ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego bakorana harimo iz’umutekano kubera ko bafasha Leta kwihutisha iterambere ry’uburezi.

Dr. Munyakazi yatemberejwe mu kigo cya TTC Zaza, areba aho abana barara, ashima abakobwa ku isuku, ashima n’abahungu abagereranyije n’ab’ahandi, ashima n’imyigire, by’umwihariko ashima ko yasanze babatoza umuco. Yashimiye n’abarezi babigisha babaha ubumenyi, ashima muri rusange n’abanyeshuri biga kuzaba abarezi.

Ati “Mwahisemo neza, muhitamo kuzaba abarezi, mukarerera igihugu, mu gihe abandi bahisemo ibindi.”

Yatemberejwe ikigo cya TTC Zaza
Yatemberejwe ikigo cya TTC Zaza

Dr. Munyakazi yibukije ko igihugu kidafite ubukungu bwinshi nk’ubw’ibindi bihugu bikomeye ariko ko u Rwanda ruhora rushaka uko rwakwihesha agaciro.

Ati “Imbaraga zizubaka iki gihugu nta handi ziri uretse kuri mwebwe. Ni mwe mutungo igihugu kireba. Ni mwe mutungo igihugu gifite.”

“Ejo hazaza h’iki gihugu hashingiye ku bumenyi. Umuntu ufite ubumenyi aba afite byose.”

Yavuze ko hari ibihugu byari bimeze nk’u Rwanda, bidaturiye inyanja, bidafite umutungo kamere mwinshi, ndetse bifite n’ubutaka buto nk’u Rwanda.

Ati “Ariko uyu munsi ni bimwe mu bihugu biri mu biri mu byubashywe ku isi. Babigezeho kuko bashyize imbaraga mu kubaka ubumenyi, ibihugu byabo biba ibishingiye ku bumenyi (knowledge based countries).

Dr. Munyakazi yaganiriye n'abanyeshuri hamwe n'abarezi abasobanurira uburyo bafite uruhare runini mu kugeza igihugu aho cyifuza kugera
Dr. Munyakazi yaganiriye n’abanyeshuri hamwe n’abarezi abasobanurira uburyo bafite uruhare runini mu kugeza igihugu aho cyifuza kugera

Yatanze urugero rwa Koreya y’Epfo, ati “Ni igihugu cyari gikennye cyane mu myaka 50 ishize, ariko uyu munsi ni kimwe mu bihugu, bikora ibikoresho by’ikoranabuhanga isi yose irimo gukoresha. Ubu ni kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi.”

Yavuze no kuri Singapore, ati “Ni igihugu uyu munsi isi yose ifataho urugero. Batangiye gukora indege, batangiye gukora amamashini akomeye ku isi. Ni igihugu na cyo kirimo gutanga inguzanyo ku bindi bihugu.”

Ati “Ni agahugu gato kari gakennye, kari inyuma y’u Rwanda. Ariko na bo bahisemo kuvuga bati reka dushyire imbaraga mu bumenyi. Mu myaka izaza aba bana turimo guha ubumenyi ni bo bazayobora isi, kandi koko ni ko bimeze uyu munsi. Ubu barimo gufasha ibindi bihugu mu gihe na bo bari bameze nkatwe.”

Ati “Icyo bivuze rero ni ukuvuga ngo twebwe turi hano dushinzwe uburezi, ni twebwe twikoreye umusingi w’impinduka igihugu cyifuza. Ni twebwe ibindi byose bizazamukiraho.”

Dr. Isaac Munyakazi yatanze urugero mu bwubatsi, agaragaza ko mu gihe u Rwanda rudafite abahanga mu bwubatsi bazahangana n’abo mu bindi bihugu, abo b’ahandi bazaza mu Rwanda, amafaranga akwiye guteza imbere Abanyarwanda akisubirira iwabo.

Ati “Dukeneye uyu munsi gutegura abacu bazabikora bakanavumbura, bagahanga udushya amahanga na yo akajya aza hano kubigura.

Abanyeshuri bishimiye impanuro bahawe na Minisitiri Munyakazi
Abanyeshuri bishimiye impanuro bahawe na Minisitiri Munyakazi

Yizeza abanyeshuri ko ababigezeho na bo batari ibitangaza, asobanura ko batategura ejo hazaza badateguye abarimu b’ejo hazaza.

Ati “Ntabwo wareba mwalimu uri mu kazi, ngo wirengagize mwalimu w’ejo hazaza, abarimu bari mu kazi duhura kenshi, ariko ni ngombwa ko namwe barimu b’ejo hazaza mwumva icyerekezo cy’igihugu, mukumva n’akazi kabategereje.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Dr Issac Munyakazi yasuye ishuri rya TTC Zaza muri gahunda iyo minisiteri ifite y’Ubukangurambaga bugamije kuzamura Ireme ry’Uburezi. D. Munyakazi yibukije ko reme ry’uburezi rigomba guhera kuri mwalimu n’umunyeshuri bo mu mashuri abanza kuko ari ho bitangirira.

Ati “Ibyabaye byiza hariya bizamuka neza, n’ibyapfiriye hariya hasi, kubiramira biragoye.”

Muri iyi minsi, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu ireme ry’uburezi itegura neza abarimu b’ejo hazaza, iborohereza mu myigire, ishishikariza n’abandi kwiga ibijyanye n’uburezi, kugira ngo bagire ubumenyi buhagije, bityo na bo bazagaruke babugeze ku bandi banyeshuri.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka