Bamwe mu babyeyi ntibarumva uruhare rwabo mu kugaburira abana ku ishuri

Kuva gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 yatangira muri 2014, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baravuga ko ababyeyi batarumva neza ko bafite uruhare muri iyo gahunda.

Ni gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda, igamije gufasha abanyeshuri gufatira amafunguro ku mashuri, bityo ntihabeho kwiga bashonje, cyangwa ngo bakererezwe no kujya kuyafatira mu ngo.

Ku mashuri ahenshi abana barya umutsima w’ibigori (kawunga) n’ibishyimbo, ndetse n’ibishyimbo n’ibigori bivanze, kuri ayo mafunguro hakiyongeraho n’imboga.

Mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda, Leta igenera buri mwana amafaranga 56 y’u Rwanda ku munsi, mu minsi y’amasomo (kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu).

Ayo mafaranga aba agomba kunganirwa n’ayo ababyeyi batanga, aba yarumvikanyweho na komite zibahagarariye n’ubuyobozi bw’amashuri.

Muri iyi gahunda hagaburirwa abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye gusa, kuko ari bo biga kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, naho abo mu mashuri abanza bo bakaba biga igice cy’umunsi bagataha, bivuze ko abize mu gitondo bataha bakarya mu ngo, naho abize nimugoroba bakava mu ngo bariye.

Icyakora hari amashuri amwe n’amwe agaburira n’abana biga mu mashuri abanza, bitewe n’uko ahabwa inkunga n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM).

Abayobora ibigo by’amashuri bavuga ko kubera ko ayo mafaranga Leta itanga ari makeya ugereranyije n’ibiba bikenewe ngo amafunguro abana bagomba guhabwa aboneke, ababyeyi basabwa gutanga uruhare rwabo, bitewe n’aho ishuri riherereye n’uko isoko ryo guhaha rihagaze muri ako gace, kandi bigakorwa ku bwumvikane bw’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ari nziza, kuko ifasha abana kwiga umunsi wose kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nta kibazo bagize.

Nizeyimana Alexis ayobora Urwunge rw’amashuri rwa Gishihe mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Iri shuri rigaburira abanyeshuri 643 bo mu mashuri yisumbuye gusa.

Kuri iri shuri, ababyeyi basabwa gutanga amafaranga igihumbi na magana atanu (1500frs) buri kwezi, bivuze ko ku gihembwe umubyeyi asabwa kwishyura ibihumbi bine na magana atanu (4500frs) ku mwana.

Mu bigo by’amashuri biherereye mu mijyi ariko, amafaranga ababyeyi batanga ariyongera, akaba yagera hagati y’ibihumbi 10 na 12 buri kwezi ku mwana.

Hari bamwe mu bayobozi b’amashuri ariko bavuga ko nubwo inkunga ya Leta muri iyi gahunda ari ingirakamaro cyane ariko ikiri nkeya, bagasaba ko hagira ikiyongeraho.

Nizeyimana agira ati “Icyifuzo natanga ni ugusaba Leta bakareba ibishoboka bakaba bakongera ariya mafaranga, wenda akaba yakwigira hejuru gatoya. Kuko buriya nubwo ari 56, iyo duhaha bakata imisoro ya 21%, urumva ko hasigara makeya”.

Nizeyimana avuga ko uruhare rw’ababyeyi rudatangwa uko bikwiye, kuko nko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2019, abana batanze amafaranga yo kurya batageraga no kuri kimwe cya kabiri.

Kuri iki kigo ariko ngo nta mwana ujya yirukanwa kubera ko atishyuye amafaranga yo kurya, kuko ishuri rifite isambu yo guhingamo, aho abanyeshuri bahinga ibyo kurya byunganira iyi gahunda.

Abayobozi b’amashuri kandi bavuga ko imwe mu mbogamizi zituma gahunda yo kugaburira abana itagenda neza, ari uko hari ababyeyi badatanga amafaranga baba bariyemeje gutanga.

Sebagabo Vincent ayobora urwunge rw’amashuri rwa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Iki kigo kandi kiri mu bihabwa ibyo kurya ku bana biga mu mashuri abanza na PAM.

Ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, ari na bo barebwa na gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri, mu rwunge rw’amashuri rwa Nyabimata, hagaburirwa abana barenga 600.

Uruhare rw’ababyeyi muri iri shuri ni amafaranga ibihumbi bitatu (3000frs) ku gihembwe, ni ukuvuga amafaranga igihumbi (1000frs) ku kwezi.

Sebagabo avuga ko kuba hari ababyeyi badatanga ayo mafaranga bigira ingaruka ku mirire y’abana, ku buryo hari n’ababuzwa gufata amafunguro.

Ati “Ubusanzwe iyo ya nkunga ya Leta igihari, abana bose bararya, ariko hakaba ubwo hashobora nko kubaho ko abatarayatanze bamara nk’icyumweru batagaburirwa, mu rwego rwo kureba ko na bo bayatanga”.

Nubwo abayobozi bavuga ibi ariko, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yo ivuga ko nta mwana n’umwe wemerewe kubuzwa gufata ifunguro, kubera ko ababyeyi be batarishyura umusanzu wagenwe.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, avuga ko hari aho iyi gahunda ikorwa neza, ikaba yaratanze umusaruro ugaragara.

Dr. Isaac Munyakazi ariko na we yemera ko hari n’aho iyi gahunda ikorwa nabi, hamwe abana bakimwa amafunguro, ahandi bakirukanwa kubera ko batatanze amafaranga yo kurya.

Ati “Hari aho usanga abana bimwa amafunguro, abandi ugasanga baranirukanwa ngo ababyeyi ntibatanze amafaranga”.

Minisitiri Munyakazi kandi avuga ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira MINEDUC imaze kunoza uburyo abanyeshuri bafatira amafunguro ku mashuri.

Muri uko kunoza hakazibandwa cyane ku kwibutsa ababyeyi ko bagomba kugira uruhare muri iyi gahunda yo kugaburira abana.

Abayobora ibigo by’amashuri bavuga ko hari ababyeyi banga gutanga amafaranga baba bemeranyijweho kubera ko bakennye batabasha kuyabona, ariko ngo hakaba n’abatayatanga kubera ko bibwira ko inkunga ya Leta iba yatanzwe ihagije, cyangwa se abirengagiza uruhare rwabo mu burezi bw’abana babo.

Sebagabo agira ati “Bamwe mu babyeyi wumva bavuga ngo umusaza (Perezida wa Repubulika) yatanze ubufasha, none twe mutwaka andi mafaranga yo gukora iki”?

Ku ruhande rw’ababyeyi banengwa kutubahiriza inshingano zabo mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, bo bavuga ko ikibazo kigishingiye ku myumvire ya bamwe muri bo.

Umwe mu babyeyi bahagarariye abandi, Faustin Sinzibiramuka, we asanga kugira ngo umubyeyi yohereze umwana ku ishuri kandi amutegerezeho umusaruro mwiza, ari uko akwiriye no kugira uruhare muri gahunda zose zijyanye n’imyigire.

Ati “Ahanini usanga abaturage bamwe bo hasi ari na bo bagira ubwitange bwo kuyatanga, ariko ugasanga abakayagize ni bo batayatanga neza. Gusa ubona ko bigenda bihinduka, batangiye kubyumva. Twakoranye na bo inama tubabwira ko niba umwana tumutegerejeho umusaruro agomba kugaburirwa”.

Amafaranga yakwa ababyeyi aza yunganira ayatanzwe na Leta, agakoreshwa mu guhaha ibyo kurya, kugura inkwi zo gutekesha, imboga, n’ibindi bikenerwa.

Hari n’amashuri ahitamo gutuma abanyeshuri inkwi zo gucana nk’uburyo bumwe bwo kugaragaza uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana, ariko ubu buryo na bwo bwagiye bugaragaza imbogamizi aho abanyeshuri bagenda mu nzira barandura imihembezo y’ibishyimbo mu mirima y’abaturage, bakabyangiza.

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, yunganirwa na gahunda yo guha amata abana kuva mu mashuri y’inshuke no mu mashuri abanza, aho umwana agenerwa nibura igice cya litiro buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hagomba kubaho ubukangurambaga bugamije kumvisha ababyeyi ko umwana afite uburenganzira bwo kurya

Favorable UWITONZE yanditse ku itariki ya: 8-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka