Umuntu uha umunyeshuri amanota adakwiriye aba amuroga

Abayobozi batandukanye bakurikirana iby’abanyeshuri bimenyereza umurimo mu bigo binyuranye bahamya ko guha umunyeshuri amanota atakoreye ari ukumoroga.

Inzego zitandukanye zirigira hamwe uko gahunda ya Igira ku Murimo yanozwa
Inzego zitandukanye zirigira hamwe uko gahunda ya Igira ku Murimo yanozwa

Babivuze nyuma y’aho hagize iminsi havugwa ikibazo cy’abanyeshuri cyangwa abarangije kwiga bajya kwimenyereza umurimo mu bigo bitandukanye, bagakoreshwa ibitajyanye n’ibyo bize ariko bagahabwa amanota basoje.

Icyo kibazo cyanagarutsweho mu nama ijyanye no kureba ibyagezweho muri gahunda ya Leta ya ‘Igira ku Murimo’, yabaye kuri uyu wa 26 Mata 2018, yateguwe na Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta (MIFOTRA), urugaga rw’abikorera (PSF) n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere uburezi n’amahugurwa (APEFE).

Eng Diogène Mulindahabi, Umuyobozi mukuru w’Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC Kigali), avuga ko ibigo biha abanyeshuri aho bimenyerereza umwuga byagombye kubakurikirana, bagahabwa amanota ahwanye n’ibyo bakoze.

Agira ati “Guha umuntu amanota adakwiriye ntabwo ari byo, ni nko kumuroga. Ba nyiribigo turabasaba gukoresha umutimanama bagafasha abimenyereza umwuga gukora ibyo bize kandi bakareba ko babikora neza, cyane ko baba baninjiriza ibyo bigo ndetse bakaba banababera abakozi beza”.

Arongera ati “Amashuri na yo ariko agomba kongera imbaraga mu gukurikirana abanyeshuri aho bagiye kwimenyerereza bityo ibyo bakora bigaragare ko bihwanye n’amanota bahabwa. Ubufatanye hagati y’amashuri n’ibyo bigo ni bwo buzakemura icyo kibazo”.

Caleb Tumusiime, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) mu ishami rishinzwe iby’umurimo n’imenyerezamwuga, avuga ko icyo kibazo bakizi ariko ko kigenda gikemuka.

Ati “Icyo kibazo turabizi ko cyabayeho, umuntu akoherezwa kwimenyereza icungamutungo ugasanga bamushyize mu kwamamaza. Byatumye dushyiraho uburyo bwo kwikurikiranira abakora imenyerezamwuga, dushyiraho komite ibishinzwe none biragenda bikemuka”.

“Byatumye dukora ubushakashatsi tubona ko cyari ikibazo kitoroshye ari yo mpamvu twafashe ingamba zikomeye. Ubu ikigo cyakiriye abimenyereza kidura raporo buri kwezi, ubakurikirana tukavugana kenshi kandi na bo tukamenya neza ibyo bakora ko bihwanye n’ibyo bize”.

Yongeraho ko ibyo ngo byagiye bigira ingaruka mbi, aho abarangije kwiga imyuga cyangwa ibindi bageraga mu kazi bikagaragara ko habaga harimo abadashoboye ari yo mpamvu byahagurukiwe.

Kugeza ubu RDB ngo ikorana n’ibigo 567 byakira abimenyereza umurimo birimo 292 bya Leta na 275 by’abikorera.

Umukozi wa MIFOTRA ushinzwe umurimo, Mwambari Faustin, avuga ko gahunda ya Leta yo kwigira ku murimo igenda itanga umusaruro mwiza bityo ko igomba kwitabwaho bihagije.

Ati “Iyi ni politike ya Leta yo kunoza ubumenyi bushingiye ku kwigira ku murimo ariko ntisimbura ibyari bisanzwe nka TVET n’ibindi. Ni ukuzuzanya bityo bigaha amahirwe menshi abantu yo kugira ubumenyi bwisumbuye ku buryo barangiza bafite inararibonye”.

Arongera ati “Turateganya ko iyi gahunda izakomeza ku buryo nta mubare ntarengwa uhari ahubwo ni ukubongera. Ubu hari abagera kuri 800 barimo kwiga kandi iyo bigiye ku ishuri no ku murimo, benshi muri bo bahita babona akazi, cyane cyane ibigo byabakiriye bikunze guhita bibagumana”.

Gahunda ya Leta ya Igira ku murimo yatangiye muri 2015 ikaba iterwa inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo APEFE, GIZ, Suisscontact n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka