INES-Ruhengeri: Miliyari zisaga ebyiri zigiye gufasha abanyeshuri gukora imishinga

Abanyeshuri muri INES-Ruhengeri bafashwa na FAWE-Rwanda, ku bufatanye na Mastercard Foundation babonye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri, akaba agiye kubafasha mu mishinga yabo yo guhanga umurimo bakiri ku ntebe y’ishuri.

Padiri Dr Hagenimana Fabien yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe bahawe
Padiri Dr Hagenimana Fabien yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe bahawe

Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 181 z’amadolari, ni yo agiye gushorwa muri icyo gikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri, hagamijwe gutoza umunyeshuri guhanga umurimo hakiri kare nk’uko bivugwa na Gabriel Waithaka, wari uhagarariye FAWE mu nama yagiranye n’abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri tariki 25 Mata 2019.

Yagize ati “Muri INES-Ruhengeri tugiye gufasha abana b’abakobwa 202 bafashwa na FAWE, hagamijwe kubatoza kuba ba rwiyemezamirimo bakiri ku ntebe y’ishuri, batozwa kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’igihugu hadategerejwe ko barangiza amashuri”.

Muri iyo nkunga, uruhare rwa Mastercard ni miliyoni ebyiri z’amadorari mu gihe andi azatangwa na FAWE Rwanda nk’uko Gabriel Waithaka yabitangarije Kigali Today.

Ati “Muri uyu mushinga, Mastercard Foundation izatanga Miliyoni ebyiri z’amadorari mu gihe inkunga ya FAWE ingana n’ibihumbi 181 y’amadorari agiye gushorwa muri uru rubyiruko. Tuzakomeza tuganire n’ibindi bigo by’ishoramari turebe ko twafatanya”.

Kaminuza y’u Rwanda na INES-Ruhengeri ni yo mashuri azaterwa inkunga mu kunoza imishinga y’abanyeshuri n’ibigo birererwamo abafashwa na FAWE-Rwanda, aho muri INES hafashwa abanyeshuri 202.

Ni igitekerezo cyakiriwe neza n’abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri, bavuga ko bajyaga bategura imishinga igahera mu bitekerezo kubera kubura amikoro.

Dusingizimana Marguerite Marie, umwe mu bakobwa bafashwa na FAWE muri INES Ruhengeri
Dusingizimana Marguerite Marie, umwe mu bakobwa bafashwa na FAWE muri INES Ruhengeri

Umwe muri abo banyeshuri witwa Dusingizimana Marguerite Marie yagize ati “Hari ubwo utekereza umushinga ubona ko wagirira igihugu akamaro ariko ugasanga amafaranga yo kuwutangira ntayo ufite, ariko ubu ibibazo birakemutse ubwo tubonye ubufasha, tugiye gukora imishinga inyuranye ku buryo tuzarangiza amashuri twaramaze kuba ba Rwiyemezamirimo, ntabwo bizatugora kuko ubushake n’ubwenge turabufite”.

Nubwo abazafashwa muri iyo mishanga ari abakobwa basanzwe bafashwa na FAWE, n’abandi banyeshuri ntibahejwe kuko mu gihe itsinda ry’umushinga rigizwe n’abanyeshuri batanu, babiri muri bo batarihirwa na FAWE, bemerewe kuba bafatanya n’abandi.

Nubwo n’umuntu umwe ashobora kwikorera umushinga ugafashwa mu gihe wahize indi, abenshi mu banyeshuri bavuga ko gukorera mu matsinda ari byo byazabafasha kunoza neza iminshinga yabo.

Umutoni Marie Claire ati “Nahoranye igitekerezo cyo gukora umushinga wo gufasha abaturage kubonera isoko umusaruro wabo kuko nabonaga hari ibipfa ubusa. Ubu ngiye kubyinjiramo nkore umushinga na bagenzi banjye, ndabizi nituba batanu tuzakora umushinga ufite imbaraga kuruta uko umuntu yawukora ari umwe”.

Gabriel Waithaka wari uhagarariye FAWE mu biganiro n'abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri
Gabriel Waithaka wari uhagarariye FAWE mu biganiro n’abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri

Mutegarugori Yvette na we yagize icyo abivugaho ati “Dusanzwe dutekereza ku mishinga tukabura ubushobozi none burabonetse. Ubu tugiye kubyaza umusaruro amahirwe duhawe, imishinga yacu izagere kure ibe yarenga n’imbibi z’igihugu”.

Imishinga izajya ihabwa ubufasha hagendewe ku buryo ikoze neza, aho imishinga ya mbere izajya ifashwa agera ku bihumbi bitanu by’amadorari.

Gufasha abanyeshuri gukora imishinga inyuranye, byakiriwe neza n’Ubuyobozi bw’ishuri rya INES-Ruhengeri, buvuga ko ibitekerezo by’abanyeshuri bigiye kurushaho gufunguka no kubazamurira icyizere no kureba kure, nk’uko bivugwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri.

Yagize ati “Iyi nkunga igiye gufasha abanyeshuri gushyira mu ngiro imishinga yabo. Abantu benshi bagira ibitekerezo by’imishinga yubaka, ariko kuyishyira mu bikorwa bikabananira kubera ubushobozi buke.”

“Ubwo ubushobozi bubonetse bigiye guteza imbere abanyeshuri, bitume n’uburezi burushaho gutera imbere, atari ibyo gushakisha impapuro gusa, ahubwo bihe abanyeshuri icyizere no kugira inyota yo guhanga umurimo”.

Akomeza agira ati “Umunyeshuri watekereje umushinga, amenya uko isoko rikora ku buryo n’iyo arangije amashuri ye bitamugora guhanga umurimo. Urubyiruko ntirukibaye ikibazo ngo rwishore mu bikorwa bibi ahubwo rugiye gutanga ibisubizo ku gihugu”.

Ubuyobozi bwa INES Ruheneri burizeza abo banyeshuri ubufasha bubaba hafi mu kurushaho kunoza imishinga yabo.

Abanyeshuri barizeza FAWE Rwanda kubyaza amahirwe inkunga bagiye guhabwa bakora imishinga iganisha ku iterambere ry'umuturage
Abanyeshuri barizeza FAWE Rwanda kubyaza amahirwe inkunga bagiye guhabwa bakora imishinga iganisha ku iterambere ry’umuturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka