Nyanza: Miliyoni 400Frw zakoreshejwe mu kubaka ibyumba by’amashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko miliyoni hafi 400frw ari zo zakoreshejwe mu kubaka ibyumba bishya by’amashuri, gusana no gusimbuza ibishaje.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza buratangaza ko miliyoni hafi 400frw ari zo zakoreshejwe mu kubaka ibyumba bishya by'amashuri, gusana no gusimbuza ibishaje.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko miliyoni hafi 400frw ari zo zakoreshejwe mu kubaka ibyumba bishya by’amashuri, gusana no gusimbuza ibishaje.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko miliyoni hafi 400frw ari zo zakoreshejwe mu kubaka ibyumba bishya by’amashuri, gusana no gusimbuza ibishaje.

Ibyumba byose byuzuye bigera kuri 94, ariko hakaba hakiri urugendo rwo kubaka, no gusana ibishaje bisaga 400 ari na ho ubuyobozi buhera busaba abaturage gukomeza gutanga umusanzu wabo.

Akarere ka Nyanza kamaze gutaha ibyumba 94 byubatswe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Ubukungu, Kajyambere Patrick, avuga ko n’ubwo urugendo rukiri rurerure ngo ibyumba bikomeje kwiyongera, abaturage bagasabwa kugira uruhare mu kohereza abana ku mashuri kugira ngo ibyo bikorwa remezo bibashe kubagirira akamaro.

Ababyeyi n'abayobozi bishimira ibyumba buku
Ababyeyi n’abayobozi bishimira ibyumba buku

Akarere ka Nyanza kavuye kuri 3,8% by’abana bata ishuri mu itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2018. Raporo y’ukwezi gushize kwa Werurwe 2019 by’abana bataye amashuri igaragaza ko ubu akarere kageze kuri 1,9% by’abana bataye amashuri.

Kajyambere ati, “Kubaka ibyumba by’amashuri ni kimwe mu bigabanya umubare w’abana bata amashuri kuko usanga mu ishuri ririmo ubucucike bwinshi mwarimu atabakurikira neza na bo bagacika intege bikaba byatuma bata ishuri”.

Umubyeyi uhagarariye abandi ku kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyanza, hamwe mu hatangirijwe igikorwa cyo gutaha ibyo byumba ku mugaragaro, avuga ko abana bigaga mu bucucike bwinshi aho nibura mu mwaka wa mbere hagaragaramo abana 70.

Kuri GS Nyanza ni hamwe mu ho abana bigaga ari 70 mu cyumba kimwe
Kuri GS Nyanza ni hamwe mu ho abana bigaga ari 70 mu cyumba kimwe

Avuga ko ubu noneho bagiye kujya biga batarenze 45, akizeza ubuyobozi inkunga y’ababyeyi nk’uko bisanzwe mu kongera ibyumba by’amashuri, kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze gutera imbere.

Ni byo yasobanuye ati, “Ubucucike bw’abana 70, hakwiyongeraho na mwarimu urumva ko bitari byoroshye. Biradushimishije nk’ababyeyi, kuko noneho bugabanutse abana bakaba bagiye kwiga neza, turizera ko abana bacu bazarushaho gutsinda neza”.

Kajyambere we agaruka ku bijyanye no kubungabunga ibikorwa remezo bigenda bishyirwa ku mashuri agasaba ubuyobozi bw’ibigo bigenda byongerwaho ibyumba kubifata neza kugira ngo imbaraga bishorwaho zidapfa ubusa kandi hari aho ziba zigomwe gushyirwa kandi na ho hafitiye inyungu Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka