Musanze: Hari abata ishuri bakajya gucuruza ibisheke

Umubare w’abana bata ishuri mu Karere ka Musanze ukomeje kwiyongera, aho bamwe bavuga ko kubera ubukene n’imibereho mibi bahitamo kujya gukora imirimo ivunanye, abandi bakishora mu bucuruzi bw’ibisheke.

Abo bana bavuga ko bavuye mu ishuri kubera ubukene bw'imiryango yabo
Abo bana bavuga ko bavuye mu ishuri kubera ubukene bw’imiryango yabo

Itsinda ryakoreye ubugenzuzi mu Murenge wa Nkotsi ryabonye umubare munini w’abana b’abakobwa barimo gucuruza ibisheke mu isoko rya Kinkware.

Abo bana bavuga ko bavuye mu ishuri kubera ubukene, abandi bakavuga ko bavanywe mu ishuri n’ubupfubyi aho barera barumuna babo.

Umwe mu baganiye na Kigali Today, yagize ati “Navuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, njya gushakisha imibereho kubera ko mfite barumuna banjye ndera. Sinari gukomeza kwiga kandi ntafite umuntu mukuru utwitaho″.

Mugenzi we agira ati “Ndiga ariko njyayo kabiri mu cyumweru kubera ubukene bwo mu rugo, mba ndi gushaka icyo kurya kuko iwacu barakennye cyane, hari ubwo bwira tutabonye icyo duteka ngo turye kandi ntiwakwiga utariye″.

Ngo bahisemo kwihangira imirimo mu gihe babuze amikoro abafasha kwiga
Ngo bahisemo kwihangira imirimo mu gihe babuze amikoro abafasha kwiga

Sergeant Nyirabahufite Solange, Umupolisi wari mu itsinda rishinzwe ubugenzuzi no gushakisha abana bavuye mu ishuri, yaganirije abo bana n’ababyeyi bari mu isoko rya Kinkware, asobanurira abana ububi bwo kutiga, yibutsa n’ababyeyi inshingano zabo zo gufasha umwana kwiga.

Yanditse imyirondoro y’abo bana bataye ishuri, kugira ngo ubuyobozi bubashe kubakurikirana basubizwe mu ishuri.

Barigora Evariste, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Musanze wari ukuriye iryo tsinda, avuga ko mu Murenge wa Muhoza n’uwa Gacaca ho basanze abana bakoreshwa imirimo ivunanye, aho bakoreshwa mu birombe by’amatafari.

Uwo muyobozi avuga ko muri gahunda yo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, hamaze gushyirwaho komite kugeza ku rwego rw’umudugudu hagamijwe gukumira abana bakomeje guta ishuri.

Abo bana baganirijwe ku bibi byo guta ishuri baranandikwa kugira ngo bazafashwe kurisubiramo
Abo bana baganirijwe ku bibi byo guta ishuri baranandikwa kugira ngo bazafashwe kurisubiramo

Barigora avuga ko itegeko ry’umurimo, rihana ibigo byanditswe n’ibitanditswe bikoresha abana batarageza ku myaka 18 y’ubukure, rigahana n’ababyeyi bakoresha abana imirimo mibi.

Ati “Itegeko rigenga umurimo, ryasohote tariki 30 Kanama 2018, ryongereye ibihano kugira ngo abantu bamenye ko badakwiye gukina ku buzima bw’umwana, aho mu bigo byanditse bikoresha abana bishobora guhanwa kuva kuri miliyoni imwe, kugeza kuri miliyoni eshanu, mu gihe ibigo bitanditse bihanishwa kuva ku mafaranga ibihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni.

Iryo tsinda ryahannye amakoperative anyuranye yo mu Murenge wa Muhoza basanze akoresha abana bato, aho koperative yagiye ihanwa hagendewe ku mategeko yashyizweho.

Raporo yo mu mwaka wa 2018 y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), igaragaza ko Akarere ka Musanze kari mu myanya itanu ya mbere mu kugira umubare munini w’abana bata ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka