Twongereyeho 10%, kandi bizakomeza kugeza ubwo mwarimu azaba ahembwa hejuru y’abandi bakozi ba Leta - Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, avuga ko kuba umwarimu, umuganga n’umusirikare ari ubutwari kuko bisaba kwitanga nyamara nta n’amafaranga ahagije abibamo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, yaganirije abana bazakora ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye b'i Huye n'i Gisagara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, yaganirije abana bazakora ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye b’i Huye n’i Gisagara

Yabitangarije abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bo mu Karere ka Huye n’aka Gisagara, tariki 2 n’3 Gicurasi 2019.

Hari mu biganiro bigamije kubashishikariza ko mu gutora ibyo baziga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, mbere yo gukora ibizamini bya Leta, bazanazirikana ko hakenewe n’abarimu b’abahanga bazavamo abarerera u Rwanda, bityo hakazaboneka abarugirira akamaro kuko bazaba bigishijwe neza.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Munyakazi yavuze ko abaziga ibijyanye n’uburezi mu mashuri yisumbuye guhera mu mwaka utaha w’amashuri, Leta izabishyurira 50% by’amafaranga y’ishuri.

Yunzemo ati “Ni ukugira ngo hatazagira umunyeshuri unanirwa kwiga uburezi. Hari n’abazahabwa buruse zo kwiga muri kaminuza nyuma y’imyaka itatu bakora, kandi izo buruse ntibazazishyura nk’abandi nyuma yo kurangiza amashuri.”

Mu mashuri yisumbuye yigisha uburezi kandi kimwe no mu yo bimenyerezamo umwuga wo kwigisha, Minisiteri y’uburezi ngo izahashyira ibikoresho bihagije, ku buryo abarimu bazajya barangiza amasomo bafite ubumenyi buhagije.

Impamvu y’uku gushishikariza abana kwiga ibijyanye no kwigisha, ni ukubera yuko ngo byagaragaye ko ababisaba basigaye ari bakeya cyane, kandi Minisiteri y’uburezi ishaka ko ababyiga baba ari abahanga banabyihitiyemo. Ibi byazatuma bakora umurimo wabo neza kuko bazaba bawukunze.

Umwe mu bana bari muri ibi biganiro mu Karere ka Huye yagaragarije Minisitiri Munyakazi ko urebye ahanini batitabira kwiga ubwarimu kuko baba babona abarimu babo babayeho nabi.

Yagize ati “Nakuze numva nshaka kuba umwarimu kuko mbikunda, ariko abarimu batwigishije mbona babayeho nabi cyane, kandi nkabona biterwa n’agashahara bahembwa. Ese ko muzadufasha kwiga na kaminuza nitwiga uburezi, imishahara yo bizagenda gute?”

Minisitiri yamubwiye ko Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kongerera abarimu imishahara agira ati “Twongereye ku mushahara wa mwarimu 10%, kandi bizakomeza kugeza ubwo mwarimu azaba ahembwa hejuru y’abandi bakozi ba Leta.”

Yongeyeho ko kwiyemeza kuba umwarimu kimwe no gukora indi myuga itanga amafaranga makeya nyamara igirira benshi akamaro nk’ubuganga n’igisirikare, ari ubutwari, kuko ari ukwiyemeza kugirira abantu benshi akamaro, umuntu atirebye wenyine.

Ati “Iyo hatagira bakeya badahitamo kwirukira amafaranga bagahitamo kutwigisha, ibyiza twishimira ntabwo tuba tubifite. Nyamara bahisemo gukora icyagirira abandi akamaro, nta cyo bakuramo.”

Abanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro batashye bavuga ko icyo babyungutsemo ari ukuzajya bahitamo ibyo kwiga bijyanye n’ibyo bakunda kandi bashoboye.

Jean de Dieu Dusingizimana wiga mu ishuri Elena Guerra ngo ntaziga uburezi, ariko yamaze gufata umurongo yumva umuboneye.

Ati “Numvaga ntazi uko nzahitamo ibyo nziga, ariko ubu nafashe icyemezo cyo kuziga imibare, ubugenge n’ubumenyibwisi, MPG, kugira ngo muri kaminuza nzige ibijyanye no gukora indege.”

Hari impungenge z’uko abazasaba kwiga uburezi bazaba benshi kubera ibyo bemerewe kuzakorerwa.

Icyakora Minisitiri Munyakazi we avuga ko nibigenda gutyo bizaba ari mahire kuko bazabasha gutoramo ab’abahanga cyane bazageza u Rwanda ku burezi bufite ireme mu gihe kiri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

amafaranga ya training yaheze he mutubarize muri REB

alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2019  →  Musubize

mutubarize aho amafaranga ya taining zakozwe kuva tariki 1/5kugeza 5/5 aho yahereye kandi baravugaga ko azaza vuba

umwarimu yanditse ku itariki ya: 14-06-2019  →  Musubize

Iki gipindi ni ikoranabuhanga.
Nibabanze bashobore guhemba n’abari mu kazi. Bahora bavuga ngo mwarimu yazamuwe mu ntera. Ibitatugaragarira ngo tubone impinduka ya Mwarimu se Ubwo kirihe?
 Bazamure Mwarimu mu mibereho have Ku mvugo ngo twarabitangiye.
 Mwarimu bamukuye ku buhumbi 40 ahembwa 45 ngo baramuzamuye.

Nibigane ikubazo ubuhanga naho ibyo batubwira ngo twice uburezi natwe turatekereza.
Murakoze!

Sangano G yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

Mubyukuri birakkwiye ko mwalimu nawe abaho nkabandi banyarwanda bize kuko mbona ntashema ryo kuba warize uburezi ahubwo bisigaye bitera isoni cg ipfunwe kjjya ahantu nko mubukwe ugaginya kuvuga ko wigisha kuko bahita baguca amazi.

Hari umunyonzi uherutse kuvuga ngo hahemba mwalimu. Mbese koko murunva atari ikibazo gikomeye? Abanyamakuru mjjye mutugereza ibi bitekerezo kwa minisitiri cg president

Alias yanditse ku itariki ya: 6-05-2019  →  Musubize

Njyewe mbona kuba umwarimu arukwimenyereza gukora akandi kazi muzindi nzego bisobanuye ko kwigisha ati no kwiga

Patrick yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Ibyo minister yita kugereranya umwarimu w’ubu n’abarimu bagishaga hambere biratandukanye cyane. Muzi ko mwarimu wa kera ari we wasangiraga na bourgumestre! None ubu ntiyabasha no kwicarana na gitifu w’akagari. Iryo terambere rya mwarimu riri he? Gusa batangiye kubona ko uburezi bari barabwibagiwe. Nibakomeza kuzamura mwarimu bizaza

MANIRAGUHA Jean yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Iki gipindi ko ari cyiza!

Mwalimu yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Ariko anana bo mubona ko byoroshye kubabeshya. Erega ubwarimu barabusuzuguye bitewe nuko bareba imibereho ya mwalimu uko imeze. N’ireme ry’uburezi ntiriteze gutera imbere mugihe mwalimu azaba afite umushahara uri munsi y’abandi

Rudahushya yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Nibyo koko Gushyigikira uburezi mu Rwanda ni ugutegura u Rwanda Rwiza.

George yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Nibyo koko Gushyigikira uburezi mu Rwanda ni ugutegura u Rwanda Rwiza.

George yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Kuki ba Miisitiri bose bahembwa amafaranga angana? N’abarimu bajye bahembwa nk’abandi bakozi bareta bafite nivo imwe , kuko umwarimu abayeho nabi.

Sakega yanditse ku itariki ya: 4-05-2019  →  Musubize

Aha ibyamwalimu byo bizwi n’Imana, kuko leta yo mboba NATO itorohewe. Gusa bakomereza who bagejeje ntibazasubirinyuma

donatien yanditse ku itariki ya: 4-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka