Abiga muri Wisdom School bafashwa cyane no gukorera ku mihigo

Ibanga ryo gutsinda mu ishuri rya Wisdom, ngo ni uko buri gihembwe umwana wese wiga muri iryo shuri, asinyira imihigo imbere y’ababyeyi n’imbere y’ubuyobozi bw’ishuri, ijyanye n’amanota azagira.

Muri Wisdom School abana bahiga bagarukira mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbiye, aho hateganya gushyirwaho n'icyiciro cya kabiri
Muri Wisdom School abana bahiga bagarukira mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbiye, aho hateganya gushyirwaho n’icyiciro cya kabiri

Ni gahunda yemejwe n’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo, imenyeshwa abana, nabo bayakira neza nk’uko bivugwa na Nduwayesu Elia, Umuyobozi wa Wisdom School.

Yavuze ko gutoza abana gukorera ku mihigo, bituma bakora cyane bakazamura urwego rw’ubumenyi, ari naryo banga ryo kwitwara neza mu bizamini bya Leta ku bana biga muri iryo shuri.

Yagize ati “Buri mwana wese wiga hano muri Wisdom akorera ku mihigo, twebwe burya muri Wisdom School umwana watsinze ni uwagize 65%, iyo ari munsi yayo aba yatsinzwe, uyu munsi iyo umwana atayagezeho turamufasha agakora akayageraho, akayazamura byanze bikunze”.

Akomeza avuga ko abana basinyira imihigo imbere y’ababyeyi mu nama ibahuza buri ntangiro z’igihembwe, hakabaho n’umwanya wo kuyihigura aho ababyeyi bagaruka kureba uko abana bahagaze.

Ngo byamaze kugaragara ko iyo mihigo yagize akamaro kanini kubana, aho bakomeje kuzamura urwego rwabo mu buryo bushimishije.

Abana bo muri Wisdom School barishimira gusurwa n'ababeyi babo
Abana bo muri Wisdom School barishimira gusurwa n’ababeyi babo

Agira ati “Iyo turi kumwe n’ababyeyi turababwira tuti rero mwa babyeyi mwe, amanota yacu ni aya, mu gihe umwana atayagezeho agomba gutanga imihigo, ubu ababyeyi basuye abana, bose bamaze kwandika imihigo yabo.

Ubwo ababyeyi bamaze kugenda, ejo mu gitondo turabyuka tureba imihogo abana basinye, umwana niwe wiyandikira imihigo, wenda akavuga ati ubu nagize amanota 53, ariko kuri 30 Kamena nzaba mfite amanota 70, kandi akayageraho uko byagenda kose”.

Ubwo ababyeyi bari basuye abana babo kuri iki cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019, batangarije Kigali Today ko bishimira gahunda y’ishuri rya Wisdom yo gusura abana no kubatoza gukorera ku mihigo.

Bavuga ko ari kimwe mu bituma umwaba abasha kwigana umurava, ari nayo mpamvu bakomeje kurangwa n’ikinyabupfura no gutsinda cyane.

Beatrice Kamariza waturutse mu gihugu cy’u Burundi ati “Nsanze abana banjye barabyibushye, kuduha umwanya wo gusura abana bakatwemerera no kubazanira icyo kurya, tugasangira nabo, ni kimwe mu bituma ubumenyi bwabo bukomeza kuzamuka, gahunda y’imihigo ku mwana nayo turayishima, bituma umwana amenya icyamuzanye agatinya kurangara”.

Ingabire Assuma ati “Njye umwana wanjye amaze hano ukwezi kumwe, namuzanye afite ubumenyi buri hasi yigaga ataha mu rugo bikamugora, namugejeje aha asinya imihigo, none birantunguye, indimi aravuga, ari shap yaramenyeye, mu gihe gito amaze yazamuye urwego rw’ubumenyi, biranshimishije cyane”.

Ababyeyi bishimira gahunda y'ishuri rya Wisdom yo kubaha uburenganzira bwo gusura abana no gusabana nabo
Ababyeyi bishimira gahunda y’ishuri rya Wisdom yo kubaha uburenganzira bwo gusura abana no gusabana nabo

Ababyeyi barerera muri Wisdom School, kandi bishimiye uburyo ubuyobozi bw’ikigo bwumvise ubusabe bwabo bwo gutekereza k’uburyo hashyirwaho icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, dore ko iryo shuri ritanga inyigisho kuva mu myaka y’inshuke, kugeza mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Kajyibwami Claude ati “Uburezi bwa hano muri Wisdom turabushima cyane, bufite ireme aho batsindisha 100%, nk’ababyeyi twishimiye ko ubuyobozi bwumvise ibyifuzo byacu byo gushyiraho amashami, byasabwe natwe ababyeyi kuruta uko byasabwe n’ikigo, twishimiye ko ubuyobozi bw’ishuri bwemeye ko butangiye kubitegura abana bacu bagakomereza amasomo hano”.

Niyibizi Aloys ati “Twakiriye neza uburyo hatekerejwe uko hajyaho amashami, hari igihe umwana arangiza hano yajya mu rindi shuri agahita agwa hasi, ariko ahangaha iyo uhamugaruye uburyo bigamo n’uburyo batsinda biradushimisha cyane, numva nakangurira abandi babyeyi kuzana abana hano muri Wisdom”.

Umutesi Gentille, Ufite abana batatu biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri Wisdom, agira ati “Inkuru yuko hano hagiye kuza amashami anyuranye iranshimishije, nari mbabajwe n’uburyo abana banjye bagiye kuva hano bajya kwiga ahandi, none barahakomereza uwa kane, uburyo iki kigo gifata abana bacu biradushimisha nk’abantu tugira akazi kenhi, mfite hano abana batatu, mbyaye n’undi wa kane namuzana hano, nkunda ko bamfatira abana neza”.

Nduwayesu Elia, Umuyobozi wa Wisdom School yavuze ko ababyeyi aribo bagaragaje kuva kera, ikibazo cyo gushyiraho amashami muri iryo shuri, avuga ko ibyifuzo by’ababyeyi batagomba kubisubiza inyuma, dore ko nabo bakomeje kugaragaza ko bazabigiramo uruhare mu kubona ibyangombwa bisabwa.

Ati “Gushyiraho amashyami, ni ikintu ababyeyi basabye kuva kera bagaragaza ko iyo abana babo bavuye hano bahita basubira inyuma, bisaba ubushobozi butari munsi ya miliyoni 60, harimo ibikoresho binyuranye na Laboratwari, ariko ababyeyi biyemeje ko hari icyo batanga kugira ngo muri 2020 habe hatangira amashami y’ama siyanse, turakomeza ibiganiro n’ababyeyi icya ngombwa ni ubushake”.

Ishuri rya Wisdom rifite icyicaro mu karere ka Musanze, ahari ibyiciro binyuranye kuva ku mashuri y’inshuke kugeza mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, rikagira n’amashami anyuranye mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Burera.

Nduwayesu Elie, washinze akanayobora Wisdom School
Nduwayesu Elie, washinze akanayobora Wisdom School
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka