U Rwanda rwungutse igihe n’amafaranga mu kwikorera impamyabumenyi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyashyikirije abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye Impamyabumenyi zakorewe mu Rwanda, z’abanyeshuri babyizemo batsinze neza ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2017-2018.

Umuyobozi wa REB yavuze ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu kwikorera impamyabumenyi
Umuyobozi wa REB yavuze ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu kwikorera impamyabumenyi

Icyo kigo cyatangaje ko kuba impamyabumenyi z’abanyeshuri barangiza amashuri zisigaye zikorerwa imbere mu gihugu, bizatuma abarangiza amashuri batazongera kumara igihe kirekire bazitegereje.

Mu kiganiro ikigo REB cyagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 03 Mata 2019, umuyobozi wacyo yavuze ko u Rwanda rwungutse igihe, ndetse n’amafaranga yakoreshwaga mu gutumiza impamyabumenyi hanze.

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, avuga ku cyo u Rwanda rwungutse kuva impamyabumenyi zatangira gukorerwa mu Rwanda, yagize ati, “Inyungu ya mbere nk’uko nabivuze ni iy’igihe. Burya igihe ni amafaranga nk’uko babivuga mu ndimi z’amahanga. Kuba kuzikorera hanze byaratwaraga umwaka cyangwa se n’imyaka ibiri ndetse no kurenga, burya uriya wayikoreye navuga y’uko mu by’ukuri yabaga adatuje, kandi byanashoboka ko na we ubwe muri kirya gihe yari ayikeneye hari amahirwe runaka yashoboraga kuba atageraho ijana ku ijana.”

Abayobozi ba bimwe mu bigo by'amashuri n'abanyamakuru basobanuriwe gahunda y'u Rwanda yo kwikorera impamyabumenyi
Abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri n’abanyamakuru basobanuriwe gahunda y’u Rwanda yo kwikorera impamyabumenyi

Yongeyeho ati “Indi nyungu ya kabiri ni uko iyo utumije ikintu hanze, ya mafaranga ajya hanze nyine akajya guteza imbere abandi ndetse muba mwubaka ikoranabuhanga ry’abandi aho kugira ngo mwubake iryanyu rishinge imizi.

Murumva ko hari rwa ruhare rwo kugira ngo twiyubakire ubushobozi ariko na none na ya mafaranga na yo tuba dukoresha mu by’ukuri na yo agume imbere mu gihugu.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bahagarariye abandi mu Rwanda baganiriye na Kigali Today basobanuye zimwe mu mbogamizi zo gutegereza impamyabumenyi z’abanyeshuri.

Umwe muri bo witwa Nkurikiyumukiza Eduard uyobora ishuri ryisumbuye ryo mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Zatindaga kugera ku bazikoreye bigateza ikibazo. Umwana yifuzaga kugira aho yerekana diplome ye kugira ngo akomeze mu buzima bwisumbuyeho ariko ntibikunde kuko yayibonaga bitinze byaramukerereje, akaza mu kigo ati ‘munyandikire akantu njya kwerekana ahandi’ rimwe yanagatanga ntibakemere, rwose yari imbogamizi!”

Kangabe Dative uharagarariye Lycée Notre-Dame de Cîteaux mu Mujyi wa Kigali we yagize ati “Imbogamizi ya mbere yabonekaga ni uko abanyeshuli bifuzaga kujya kwiga hanze byabagoraga. Impamyabumenyi zatindaga bigatuma batagenda uko babishaka.”

Uku ni ko ziteye. Zikoranye ubuhanga bumwe n'izakorerwaga i Burayi
Uku ni ko ziteye. Zikoranye ubuhanga bumwe n’izakorerwaga i Burayi

REB ivuga ko izi mpamyabumenyi zikoranwe ikoranabuhanga, ku buryo bigoye kuzigana. Mu gihe kandi hari uwaramuka ayigizeho ikibazo, yibaza niba ari umwimerere, bitewe na serivise igiye gukoreshwamo, ngo biroroshye kubona amakuru ayerekeyeho ku rubuga rwa Internet rwa REB.

Ni ku nshuro ya kabiri REB isohora impamyabumenyi zakorewe imbere mu gihugu. Bwa mbere hari tariki 28 Kanama 2018, abari barangije amashuri bazikeneye zikaba zarabagezeho nyuma y’amezi atanu yonyine.

Kuri iyi nshuro, REB isanga yesheje umuhigo ukomeye kuko abari bazikeneye bazihawe nyuma y’iminsi 38 ishize hatangajwe amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Ni mu gihe mbere zigikorerwa mu mahanga i Burayi zashoboraga kumara n’imyaka ibiri zitaraboneka.

Kuri iyi nshuro kandi REB ivuga ko yasohoye impamyabumenyi ibihumbi mirongo ine na kimwe n’ijana na makumyabiri n’eshatu (41 123).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka