Huye: MINEDUC yaboherereje abanyeshuri 90 haza 27 gusa

Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga ryitiriwe Musenyeri Mubiligi riherereye mu Karere ka Huye buvuga ko Leta yaboherereje abanyeshuri 90 hakaza 27 gusa.

Ishuri rya Tekiniki ryitiriwe Musenyeri Mubiligi ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga
Ishuri rya Tekiniki ryitiriwe Musenyeri Mubiligi ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga

Padiri Denis Kiyenje, ari we uriyobora, avuga ko aba banyeshuri bagombaga kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga iri shuri ryigisha.

Akeka ko mu byatumye hitabira bakeya harimo kuba iri shuri ryigenga, mu bagombaga kurizamo hakaba abibwiraga ko nibaza bazacibwa amafaranga menshi, nyamara atari byo.

Agira ati “Iyo abana tubohererejwe na Minisiteri y’Uburezi batanga amafaranga angana n’ayo bari gutanga mu bindi bigo bya Leta, ibihumbi 80, kuko Leta hari ayo ibatangira. Hiyongeraho amafaranga y’impuzankano n’ibindi bikenerwa mbese nk’uko bimeze mu bigo bya Leta bicumbikira abanyeshuri.”

Padiri Kiyenje anavuga ko n’abaje kwiga nk’abanyeshuri bigenga badacibwa amafaranga menshi kuko ku yo aboherejwe na Leta batanga hiyongeraho ibihumbi 10 ku gihembwe.

Aho abanyeshuri barara
Aho abanyeshuri barara

Impamvu baca amafaranga makeya ngo ni ukubera ko iri shuri ritagamije ubucuruzi, ahubwo gutanga uburere ku bana b’Abanyarwanda.

Ati “Nta yindi nyungu tugamije uretse kurera neza, no guharanira ko umwana turera avamo umuntu muzima uzagirira akamaro igihugu na kiliziya.”

Kuri ubu iri shuri riri kwigwamo n’abanyeshuri 67, nyamara rifite ubushobozi bwo kwakira 200 biga banaba mu kigo.

Ryemerewe kwigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu mwaka wa 2015. Abanyeshuri baharangije bwa mbere muri 2017 hamwe n’abaharangije muri 2018, ku itariki ya 24 Gicurasi 2019 bahawe impamyabushobozi.

Abanyeshuri barangije muri TVET yitiriwe Musenyeri Mubiligi muri 2017 na 2018 bahawe impamyabushobozi tariki 24 Gicurasi 2019
Abanyeshuri barangije muri TVET yitiriwe Musenyeri Mubiligi muri 2017 na 2018 bahawe impamyabushobozi tariki 24 Gicurasi 2019

Mu baharangije hari abatangiye kwiga muri kaminuza. Bishimira ko bahakuye ubumenyi buhagije butuma babasha kwiga bitabaruhije ugereranyije n’abize ahandi.

Gentil Rafiki ubu uri kwiga muri IPRC Karongi agira ati “Ibyo twiga usanga twebwe twarabyizeho, kubimenya ntibitugore. Usanga tunasobanurira bagenzi bacu bize ahandi. Bituma tubona umwanya wo gukora ku mishinga tuba dusabwa mu myigire yacu.”

Padiri Kiyenje avuga ko biteguye kwagura iri shuri ku buryo rizajya ryakira abana 500.

Yifuza ko amasezerano bagiranye na Minisiteri y’Uburezi yo kuboherereza abana batsinze ibizamini bya Leta yakomeza, kandi iyi minisiteri ikanabafasha gusobanurira ababyeyi ko abana batsinze ibizamini bya Leta baboherereza bariha amafaranga nk’ay’abandi biga mu mashuri ya Leta acumbikira abanyeshuri.

Gentil Rafiki avuga ko kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga muri TVET Msgr Mubiligi byatumye kwiga muri IPRC Karongi bimworohera
Gentil Rafiki avuga ko kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri TVET Msgr Mubiligi byatumye kwiga muri IPRC Karongi bimworohera
Iri shuri rishobora kwakira abanyeshuri 200, ariko ubu rifite 67, ibi bitanda ntababiraraho
Iri shuri rishobora kwakira abanyeshuri 200, ariko ubu rifite 67, ibi bitanda ntababiraraho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka