Bubatse ishuri ry’imyuga habura ibikoresho none ntiryigirwamo

Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru hubatswe ishuri ry’imyuga bisabwe n’abahatuye, ariko habuze ibikoresho byo kugira ngo ritangire.

iyo haboneka ibikoresho iri shuri ry'imyuga riba ryaratangiwe muri uyu mwaka wa 2019
iyo haboneka ibikoresho iri shuri ry’imyuga riba ryaratangiwe muri uyu mwaka wa 2019

Nk’uko bisobanurwa na Assoumpta Byukusenge, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Nyagisozi, iri shuri ryubatswe biturutse ku bitekerezo by’abatuye muri uyu murenge ubwo babazwaga ibyo bifuza bakorerwa byashyirwa mu mihigo.

Ryatangiye kubakwa mu ngengo y’imari 2016-2017, hanyuma mu kwezi kwa Werurwe 2018 ryakirwa mu buryo bw’agateganyo. Ryatwaye miliyoni 309, yavuye mu ngengo y’imari y’Akarere ka Nyaruguru.

Ati “Hari hateganyijwe ko rizigirwamo ibijyanye n’ububaji, ubwubatsi no gukora amazi (plomberie), ariko ibikoresho ntibyabonetse ngo ritangira muri Mutarama 2019.”

Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yagendereraga Akarere ka Nyaruguru tariki 30 Mata, umuyobozi w’aka Karere yamugaragarije ko kuba iri shuri ritaratangira gukora byatewe n’uko WDA itubahirije amasezerano.

Yagize ati “amasezerano twari twaragiranye na WDA yo kuzaduha ibikoresho tugatangira kwigisha abana ntiyashyizwe mu bikorwa.”

Minisitiri Shyaka yemereye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo, bazakora ku buryo umwaka utaha wa 2020 amashuri azafungura aha i Nyagisozi na ho higirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Narintangawe ahandi hatari nyaruguru!! Ubwo meya yarabiriye, inyubako zose zaho kobazubaka bagirango birire baba bagamije irindi terambere rihe!!! Nimuhere kunyubako yakarere iri gusanwa imaze umwaka, gare ya kibeho itangiwe isoko gatatu, mujye kuri cya kizu bubatse ku mupaka, mujye kuri rwa ruganda akarere gasigaye gakoreramo rwubatswe na koica,.... Ahari ubutegetsi bubi nta terambere hateze erega nizo nyubako zizahirima vuba

semwema yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka