Gatsibo: Ingendo ndende zituma bamwe bata ishuri

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, avuga ko hari abana bata ishuri kubera kuyatangira bakuze.

Bamwe mu bana batangira amashuri bakuze kubera gutinya ingendo ndende
Bamwe mu bana batangira amashuri bakuze kubera gutinya ingendo ndende

Kantengwa avuga ko ingendo ndende zituma abana batangira ishuri bakuze bikabaviramo guta amashuri kubera ko iyo bamaze kuba bakuru cyane bumva badakwiye kuguma mu ishuri.

Ati “Nk’aha usanga umwana agenda ingendo ndende ibirometero bidakwiye umwana ugasanga atangira ishuri amaze gukomera ku buryo yabasha urwo rugendo, agerayo rero, rimwe yakumva amaze gukura ishuri akarita.”

Yabitangaje kuri uyu wa 02 Gicurasi 2019, ubwo hatahwaga ibyumba bine ku ishuri ribanza rya Mayange, Umurenge wa Nyagihanga, byubatswe ku nkunga ya Food for the Hungry.

Kantengwa avuga ko kugira ibyumba by’amashuri bihagije bizagabanya ingendo ndende ku banyeshuri, bigabanye ubucucike n’ikibazo cy’abana biga bicaye hasi, kandi byongere ireme ry’uburezi.

Bishimiye ibyumba bishya kuko bigiye kugabanya ubuvcucike mu mashuri
Bishimiye ibyumba bishya kuko bigiye kugabanya ubuvcucike mu mashuri

Musengamana François Xavier, umwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri, ashimira Food for the Hungry ku mashuri yabubakiye.

Avuga ko mbere abana babo bakoraga ingendo ndende bajya kwiga ahitwa Gitinda na Karama, bagataha bananiwe ntibabashe gusubiramo amasomo.

Agira ati “Batahaga bananiwe cyane ku buryo ntacyo yafashaga umubyeyi, gusubiramo amasomo bidashoboka ariko ubu barataha bakadufasha imirimo tukaganira ndetse tukabafasha gusubiramo amasomo kandi byatumye batsinda neza.”

Ndayisaba Faustin, umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Food for the Hungry, avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha harimo kubaka ibyumba by’amashuri, bityo aho akarere kazabereka kubaka biteguye kubikora.

Icyumba FH Rwanda yubatse ishyiramo n'intebe 30 zicarwaho n'abanyeshuri
Icyumba FH Rwanda yubatse ishyiramo n’intebe 30 zicarwaho n’abanyeshuri

Ati “Twebwe amafaranga turayafite mu ngengo y’imari itaha, aho akarere, abaturage n’umurenge bazatwereka ariko numvise bose bahuriza hano Mayange twe turiteguye nta kibazo tuzubaka.”

Uyu mwaka w’ingengo y’imari mu Karere ka Gatsibo hubatswe ibyumba by’amashuri 83. Kugeza uyu munsi ariko ngo baracyafite n’ikibazo cy’abana bicarana ku ntebe imwe ari benshi kuko habura intebe 18,289.

Mu cyumba kimwe cy’ishuri ngo higiramo abana 72 mu gihe bakabaye 46. Ni mu gihe kandi abana 1024 ari bo batarasubira mu ishuri, ku bana 5861 baritaye mu mwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka