
Barabivuga mu gihe hirya no hino mu Mirenge y’aka Karere barimo gutaha ibikorwa remezo by’imihigo yeshejwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, mu burezi hakaba hubakwa ibyumba bisaga 50 buri mwaka.
Abarimu bo ku rwunge rw’amashuri rwa Mwendo, hamwe mu hatashywe ibyumba by’amashuri bine bije bisanga ibindi bitandatu mu mihigo ya 2018-2019, bavuga ko bizabafasha kuzamura ireme ry’uburezi.
Nsanzimana Marc avuga ko ubundi bahuraga n’ikibazo cy’ubucucike bw’abana dore ko ngo bakiraga abasaga 45, bigatuma kubakurikirana mu myigire bigorana.
Nsanzimana avuga ko n’ubwo ibyumba by’amashuri birimo kubakwa, abarimu bo kuri iki kigo bagaragaza ko bitewe n’integanyanyigisho nshya ituma umwarimu aherekeza umunyeshuri mu kwikorera ubushakashatsi, bigoye kuko nta mudasobwa bafite bifashisha haba ku barimu n’abanyeshuri

Agira ati, “Imfashanyigisho nshya idusaba ko abana bishakishiriza kurusha uko mwarimu abashakira, niba rero nta koranabuhanga ribidufashamo urumva ko ari ikibazo gikomeye, tubonye mudasobwa na Interineti,byarushaho kuba byiza”.
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku mibereho myiza y’abaturage (FH) wafatanyije n’Akarere ka Ruhango kubaka ibi byumba agaragaza ko muri gahunda y’imyaka itanu batigeze bateganya kugurira ibigo by’amashuri za mudasobwa ariko ko mu mushinga wabo ukurikiraho bazashyigikira ko noneho na za mudasobwa zashakirwa ingengo y’imari.
Naho umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, agaragaza ko mu bigo bine by’amashuri yisumbuye, muri Mwendo hari bibiri bimaze kubona Mudasobwa, kandi zifite umuyoboro wa Interneti, ibindi bibiri bikaba bigitegereje kuyigezwaho mu mwaka utaha, kuko hari gahunda y’uko buri kagari kazageramo Interineti.

Agira ati, “N’ubundi umwaka utaha w’ingengo y’imari dufite gahunda yo kugeza ikoranabuhanga rya Interineti muri buri kagari, urumva rero ko amashuri atari yo yasigara kuko uyu munsi nta burezi butagira ikoranabuhanga”.
Akarere ka Ruhango gafite ibigo by’amashuri yisumbuye bya Leta 53, muri byo 28 ngo bifite ikoranabuhanga rya mudasobwa na Interneti, ku buryo bishobora gufasha umunyeshuri gukora ubushakashatsi. Ibisigaye na byo ngo bizakomeza kongerwamo uko ubushobozi bugenda buboneka.



Ohereza igitekerezo
|