I Cyintama biguriye ubutaka bwo kubakaho irerero

Abatuye mu Mudugudu wa Cyintama uherereye mu Kagari ka Gahurizo ho mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, biyemeje kwegeranya amafaranga bigurira ubutaka bwo kubakaho irerero.

Abaturage b'i Cyintama mu muganda wo gusiza ahazubakwa irerero ry'abana babo.
Abaturage b’i Cyintama mu muganda wo gusiza ahazubakwa irerero ry’abana babo.

Ubu butaka bungana na hegitari n’igice bazabutangaho amafaranga ibihumbi 500, kandi ibihumbi 350 bamaze kubitanga. Biyemeje kubugura ari bunini kuko bateganya kuzubakamo n’ibindi bikorwa by’amajyambere nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Eugène Kanyarwanda.

Agira ati “Tugize amahirwe ubushobozi bukaboneka, twahubaka n’ishuri ribanza kuko abana bajya kwiga ku birometero bitanu. Twahashyira n’ibindi bikorwa by’ibanze uyu mudugudu ukeneye nka poste de santé. N’abatuye mu Mudugudu wa Cyintare begeranye na Cyintama na bo ibyo bikorwa byabagirira akamaro.”

Kuwa gatandatu tariki ya 4 Gicurasi, abatuye i Cyintama bifatanyije n’abanyamuryango ba FPR, bakoze umuganda udasanzwe wo gusiza ikibanza cy’irerero rizubakwa kuri ubu butaka.

Uyu muganda bawukoze ari benshi, bishimye, banaririmba. Uwo murava n’ibyishimo ngo babitewe n’uko biteze ko iri shuri ry’inshuke rizatuma abana babo bazajya bigira hafi.

Emmanuel Ntawuyizera, afite abana bane bambuka umugezi bajya kwiga mu birometero bitatu, ariko iyo imvura yaguye banyura inzira ya kure itanyura mu mazi ku buryo bagenda ibirometero bitanu. Muri abo bana ngo harimo n’uw’imyaka atatu.

Agira ati “iri rerero niryuzura abana baziga neza kuko bazaba biga hafi y’urugo, batanyagirwa.”

Umusaza Venant Ngendahayo na we yishimiye ko abuzukuru be batazongera gukora urugendo rurerure bajya kwiga. Anavuga ko amafaranga 500 buri rugo rwagiye rutanga yo kugura ikibanza yayatanze atigononwa.

Ati “n’iyo batwaka arenze ayo twari kuyatanga ariko tukagira iterambere hafi.”

Uyu mudugudu wa Kintama ni wo watoranyijwe mu Murenge wa Kivu nk’umurenge ukennye kurusha iyindi, ugomba kuzamurwa, kugira ngo n’indi izazireho nyuma.

Iyi gahunda yo kuzamura byibura umudugudu umwe mu Murenge yatangijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, agitangira kuyobora iyi Ntara.

Gitifu Kanyarwanda avuga ko uretse ibikorwa bateganya kuzashyira kuri buriya butaka abaturage b’i Cyintama baguze, muri uyu mudugudu bazahashyira imihanda, ndetse bakahazana n’amazi.

Agira ati “Hari umuyoboro w’amazi munini wanyujijwe muri uyu mudugudu ariko bo ntiwabaha amazi. Uruhare rwacu nk’abaturage ruzaba gucukura iyo miyoboro, abandi bazaze badushyiriramo amatiyo y’amazi, cyane ko gucukura umuyoboro ari byo bitwara nka 50% by’ingengo y’imari yo kugeza amazi meza ahantu.”

Amashanyarazi yo ngo ntakiri ikibazo ku batuye muri aka gace, kuko kimwe no mu tundi duce twegereye ishyamba rya Nyungwe, abaturage bahawe amashyanyarazi y’umirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka