Abari abazunguzayi 3,200 ntibakozwa ibyo gucutswa

Abahoze babunza ibicuruzwa (abazunguzayi) baravuga ko igihe bahawe cyo gucururiza mu isoko batishyura ubukode n’imisoro, ngo kibashiranye bakiri abo gusubira ku mihanda.

Abari abazunguzayi basabwe gusohoka mu masoko bari barubakiwe i Nyabugogo mu myaka itatu ishize
Abari abazunguzayi basabwe gusohoka mu masoko bari barubakiwe i Nyabugogo mu myaka itatu ishize

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bubasaba gusohoka mu masoko y’ubuntu bari barubakiwe mu myaka itatu ishize, bagasanga abandi bacuruzi kandi bakishyura imisoro n’ubukode bw’aho bakorera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba wabaganirije kuri uyu wa gatanu agira ati"Ni byiza ko mutekereza mu buryo bwihuse kugira isoko ryanyu, mwifunge umukanda kugira ngo mubashe kubona igishoro cyabafasha kurigeraho".

"Murasaba gusonerwa imisoro ariko iki ni igihe cyo gutangira kugira uruhare mu kubaka igihugu, dore imyaka itatu irashize, kwa Mutangana(isoko ribegereye) n’ahandi hose bishyura imisoro, ntabwo umuntu yahora asaba iby’ubusa".

Ibi Mayor Nzaramba abimenyesha abahoze mu buzunguzayi nyuma y’icyifuzo bari bamugejejeho basaba kongererwa ikindi gihe kibarirwa mu myaka, kugira ngo bakusanye amafaranga yo kwiyubakira isoko ryabo.

Mukandahiro Alphonsine uyobora Koperative “Ejo heza” y’abahoze ari abazunguzayi, asaba ko bakongererwa imyaka itatu byibura kugira ngo babe bavuye mu masoko y’agateganyo bari bubakiwe muri Nyabugogo.

Mugenzi we utashatse ko amazina ye atangazwa asaba ko bakongera kumara byibura indi myaka irindwi muri ayo masoko badasora batanishyura ubukode bw’ibibanza bakoreramo.

Uyu mucuruzi w’imyenda agira ati “Kugeza ubu ntituramenya uko basora, ntabwo tuzi ngo kwishyura ipantante bigenda gute! Nta nimero yo gusora (TIN number) dufite”.

”Ni ukuvuga ngo baramutse badusabye gusohoka muri ayo masoko, ibyambangukira ni ugusubira mu muhanda”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko bwatanze igihe gito kuri aba bacuruzi cyo kuba bagumye mu masoko y’ubuntu bari barahawe, ariko buririnda kuvuga uko kingana.

Abanyamuryango ba Koperative “Ejo Heza” bavuga ko muri iyi myaka itatu bamaze bavuye mu bucuruzi bwitwa ubw’akajagari, bageze ku musanzu wa miliyoni icyenda mu rugendo rwo gushaka kwiyubakira isoko rigezweho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko amasoko bari barubakiwe yari ay’agateganyo, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose ashobora gusenywa kugira ngo hashyirwe inyubako zijyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka