Ibiryabarezi MINICOM yabihagurukiye

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yashyize ahagaragara ingamba zafashwe zigamije kunoza ibyerekeranye n’imikino y’amahirwe, ari na yo ibamo ibyitwa ibiryabarezi byakunze kwinubirwa n’abantu batandukanye, bagaragaza ko nta nyungu babibonamo ahubwo ko bigamije kubakenesha.

Itangazo rya MINICOM rivuga ko byagaragaye ko abantu basigaye bakorera imikino y’amahirwe ahantu hatemewe, bityo bigatera ingaruka zinyuranye zirimo amakimbirane, ubujura n’ibindi.

Ngo hari n’abandi bakora ibikorwa by’imikino y’amahirwe batabifitiye uburenganzira bwo kubikora butangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ku bw’izo mpamvu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko nta muntu wemerewe gutangiza ibijyanye n’imikino y’amahirwe iyo ari yo yose atabiherewe uburenganzira na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Itangazo rya MINICOM ryashyizweho umukono na Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kandi rivuga ko nta muntu wemerewe gukorera imikino y’amahirwe ahantu hatemewe nko ku mihanda, muri butike, mu tubari duciriritse n’ahandi.

MINICOM ivuga ko nta n’umuntu wemerewe gukora ibikoresho bikinishwa mu mikino y’amahirwe atabiherewe uburenganzira na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

MINICOM ivuga ko nta mashini ikozwe cyangwa yasanishijwe ibiti yemerewe gukoreshwa mu mikino y’amahirwe.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isaba abafite ibikorwa by’amahirwe biri ahantu hatemewe kuba babikuyeho bitarenze tariki 17/06/2019, bitaba ibyo inzego zibifitiye ububasha zigafunga izo nyubako kandi imashini zigafatwa, ndetse n’ababikora bagacibwa amande hakurikijwe itegeko.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isaba inzego z’ibanze gufatanya na Polisi kugenzura niba nyuma y’itariki yavuzwe ya 17/06/2019, abakora imikino y’amahirwe bayikorera ahantu hemewe, no kureba niba bafite uruhushya rutangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bityo abatubahirije ibisabwa bagahanwa hakurikijwe itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe, n’andi mategeko agena ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Inkuru bijyanye:

“Kiriya gihanya (ikiryabarezi) kigiye kuzansenyera… nta faranga tugitunga!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iriya mikino y’amahirwe bakunze kwita ibiryabarezi njye mbona ikwiye kwamaganwa kuko itera urubyiruko ruyikina ubunebwe(kudakora) bakirirwa aho iyo mikino ikinirwa akenshi bakahatakariza amafaranga, bakangirika mu mitekerereze aho gutekereza icyo bakora ngo biteze imbere bagahora batekereza ko bazagira amahirwe bagakizwa n’iyo mikino.Iyo amafaranga bashoye mo ashize ntabindi bitekerezo basigarana usibye ubujura,urusimbi n’ibindi bibi nk’ibyo.

s.silas yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

Minicom, icyo yarikwiye gukora nugufunga ibyo birya barezi, kubyemera uretse gutuma abantu bibwa utwabo bituma, bamwe babyirirwa mo. ntibakore kubera kudakora bituma bishora mubujura ngo bazagaruza ayo bariwe, nugute ubuyobozi bwemera ibintu nkibi ahandi, baciye, mubihugu byabo ubu nubujura bwubushukanyi ubundi bwakabaye ahubwo buhanwa namategeko kumva Minicom ibyita ubucuruzi biteye isoni

gakuba yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

None ko biri kuvugwako iryo tangazo ari igihuha kiri kukwirakwizwa kumbuga nkoranya mbaga , mwaba mwasuzumye neza munabaza muri minicom??

Desire yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka