Umujyi wa Musanze mu mijyi ya mbere ihenze mu Rwanda

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu Banyarwanda bashobora kugereranya uko ibiciro by’ifunguro no gucumbika byifashe ku mugenzi wifuza gutemberera mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda.

Ifoto y'umujyi wa Musanze
Ifoto y’umujyi wa Musanze

Buri karere mu Rwanda kagira umwihariko w’ibiciro by’icumbi n’ibiribwa, bikaba ari na byo byashingiweho mu kugena amabwiriza ya Minisitiri n°001/15/10/TC yo ku wa 20/07/2015, yerekeye amafaranga y’ubutumwa agenerwa abakozi ba Leta bari mu butumwa imbere mu Gihugu.

N’ubwo hari uwakeka ko Kigali nk’umurwa mukuru w’Igihugu ari ho hantu ha mbere hahenze ku muntu wifuza kuyiraramo ari mu rugendo cyangwa yayisuye, ngo si ko bimeze.

Umukozi w’Ikigo gitembereza ba mukerarugendo, ‘Safaris Heritage’, agira ati “Kigali bitewe n’uko ifite amahoteli n’amacumbi menshi, bituma umuntu ashobora kuyicumbikamo hagendewe ku mikoro afite ayo ari yo yose”.

“Navuga ko Musanze ari ho hambere hahenze mu gihugu bitewe n’ubukerarugendo buhakorerwa. Usanga amacumbi yaho yihagazeho cyane ku buryo kuva ku ryoroheje kugera ku riri ku rwego rw’ikirenga ari hagati y’amadolari 50$ - 2,000$ (ni amanyarwanda abarirwa hagati ya 40,000Frw - 1,700,000Frw gucumbikayo ijoro rimwe).

Undi muturage w’i Musanze witwa Mutuyimana avuga ko kubona ifunguro muri hoteli cyangwa mu icumbi ryaho, umuntu agomba kuba yitwaje hagati y’amafaranga y’u Rwanda 2,500 na 25,000.

Hari n’abandi baturage b’uyu mujyi bavuga ko umuntu ufite amafaranga make atazi aho amacumbi y’Abihayimana aherereye cyangwa ayo muri karitsiye z’abaturage, ngo adashobora kuwuraramo.

Ni mu gihe imijyi nka Burera na Gakenke yegereye Musanze, ho ngo bishoboka kubona icumbi guhera ku mafaranga 3,000 kugera kuri 20,000 ku ijoro rimwe, ndetse ugahabwa n’ifunguro ry’amafaranga hagati ya 1,500 - 2,500.

Amabwiriza ya Minisitiri yo muri 2015 ashyira imijyi ya Burera na Gakenke mu cyiciro kimwe n’indi nka Kirehe, Rutsiro, Ngororero, Gatsibo, Rulindo, Kamonyi, Gisagara, Ngoma, Ruhango na Nyaruguru, ikaba ibarizwa muri zone ya mbere y’ahantu hafite ubuzima buhendutse.

Zone ya kabiri y’ahantu hafite ubuzima budahendutse cyane nk’ubwo mu ya mbere, igizwe n’imijyi ya Rwamagana, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi, Muhanga, Nyanza na Nyamagabe.

Muri iyi mijyi umuntu ufite amikoro aciriritse, ngo yabasha kuhabona icumbi ry’amafaranga 5,000frw ku munsi, mu gihe icyumba gihenze cyo muri hoteli yaho ngo kitarenza amafaranga 120,000frw/ijoro.

Zone ya gatatu y’ahantu hari ibiciro byihagazeho ikaba igizwe n’imijyi y’uturere twa Huye, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Bugesera.

Zone ya kane y’ahantu hari ubuzima buhenze ni mu mujyi wa Kigali (Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro), hiyongereyeho Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Umukozi wa ‘Safari Heritage’ akomeza agira ati “Usanga ahanini imijyi yegereye za pariki z’Igihugu yihagazeho ku biciro kuko ari ho ba mukerarugendo baruhukira iyo bavuye gusura ibyiza nyaburanga by’Igihugu”.

Umwe mu baturage b’Akarere ka Nyagatare avuga ko bitewe n’ibikorwa by’iterambere birimo kwiyongera, aka karere ngo kari gakwiye kuvanwa muri Zone ya 2 y’imijyi ikennye kandi ihendukiye abayicumbikamo.

Ati “Icumbi ry’amafaranga ibihumbi bitanu hano usanga rigayitse cyane, umuntu wa make agomba kuba yitwaje byibura nk’amafaranga ibihumbi 20 y’icumbi hamwe n’ay’ifunguro byibura nka 2,500Frw, kuko hari aho isahani y’ibyo kurya igurwa 25,000frw”.

Amabwiriza ya Minisitiri yo muri 2015 ashyiraho ikinyuranyo cy’amafaranga ahabwa abakozi bari mu butumwa imbere mu gihugu, hashingiwe ku rwego umukozi wa Leta arimo ndetse no kuba aho agiye haciriritse cyangwa hari ibiciro bihanitse.

Aya mabwiriza ateganyiriza Umudepite cyangwa Umusenateri, Umunyabanga wa Leta, Uhoraho muri Minisiteri, Umuyobozi w’Ikigo cya Leta n’undi wo kuri urwo rwego amafaranga y’ifunguro angana na 9,600Frw aho yaba agiye hose mu gihugu.

Uyu muyobozi iyo ari burare aho yagiye mu butumwa, yongererwaho amafaranga yo gucumbika atagaragazwa mu mabwiriza ya Minisitiri, kandi akaba agomba kwishyurirwa n’urwego rumwohereje.

Umuyobozi uri ku rwego rw’umukuru w’Ikigo n’uwo muri Minisiteri (DG), ahabwa amafaranga y’ubutumwa angana na 7,200Frw akongererwaho ay’icumbi 37,200frw buri joro mu turere tugize Zone ya mbere, 39,500frw muri zone ya kabiri, 44,200Frw muri Zone ya gatatu, hamwe na 49,700frw muri Zone ya kane.

Umuyobozi w’ishami mu kigo cyangwa urwego rwa Leta runaka, ahabwa amafaranga 7,200frw y’ubutumwa akongererwaho ay’icumbi 34,200Frw buri joro (mu gihe ari burare) muri Zone1, 37,200Frw muri Zone2, 42,200Frw muri Zone3 hamwe na 47,700Frw muri Zone4.

Umukozi uri munsi gato y’Umuyobozi w’ishami, agenerwa amafaranga 6,000frw y’ubutumwa, akongererwaho 28,000frw yo gucumbika buri joro muri Zone1, 31,000frw muri Zone2, 36,000frw muri Zone3 hamwe na 38,000frw muri Zone4.

Umukozi usanzwe w’ikigo ahabwa amafaranga y’ubutumwa (y’ifunguro) 4,800frw, akongererwaho 16,800frw yo kurarayo buri joro muri Zone1, 17,800frw muri Zone2, 17,800frw muri Zone3 hamwe na 18,050 muri Zone4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka