Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arizeza ko imigenderanire no guhahirana kw’abaturage hagati y’u Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi irimo kunozwa.

Abayobozi b’inzego z’ibanze z’ibi bihugu bahuriye mu nama ibera i Kigali, bakaba biga ku buryo bakorohereza abaturage baturiye imipaka kugenderana bagiye gucuruza no kwiga (hari abanyeshuri biga mu bihugu by’ibituranyi).

Minisitiri Prof Shyaka witabiriye iyi nama ihuza ibihugu bitatu(Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi) bigize Umuryango w’Ubukungu w’ibiyaga bigari(CPGL), avuga ko igihe kigeze kugira ngo abaturage bagenderane nta nkomyi.

Avuga ko iyi nama ihuza abayobozi b’inzego z’ibanze igamije guharanira amahoro arambye yubakiye ku mijyi n’ubuyobozi bwayo, ndetse no ku baturage.

Ati"Abaturage bacu b’ibihugu byose bakeneye amahoro, umutekano, imibereho myiza ndetse no kwishyira ukizana ku buryo ushaka kwambuka umupaka azawambuka akajya gucuruza no kurangura".

Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ari ngombwa ko imiterere y’ubuyobozi n’imikoranire yabwo biha abaturage b’ibihugu bigize CPGL kugenderana.

Ku kibazo cyo kongera kubona ibicuruzwa by’i Burundi ari byinshi mu Rwanda cyane cyane inzoga za Amstel, amamesa n’indagara (z’indundi), Prof Shyaka agira ati "Mwese mwese mugire ’Bon appetit".

Icyakora hari imbogamizi igaragazwa na bamwe mu Barundikazi bitabiriye iyi nama, aho bavuga ko Leta yabo itabemerera kuzana ibicuruzwa mu Rwanda.

Nta muyobozi w’i Burundi twabashije kubona ngo adusobanurire iby’ikibazo cy’abacuruzi bambukiranya imipaka, ariko uwungirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CPGL, Epimaque Nsanzurwanda avuga ko bakomeje ubuvugizi.

Ihuriro ry’abayobozi b’inzego z’ibanze mu biyaga bigari, ni rimwe mu bigize Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abayobozi b’imijyi mu bihugu bivuga igifaransa(AIMF), ikaba iteraniye i Kigali kuva tariki 01-04/6/2019.

Umuyobozi w’Umujyi Mukuru w’u Rwanda (Kigali), Mme Rwakazina Marie Chantal avuga ko iri huriro rizasoza inama yaryo rifashe imyanzuro yo kubanisha neza abayobozi n’abaturage baturiye imipaka ya Rusizi na Rubavu, kugira ngo boroshye ubucuruzi.

Iri huriro ryitezweho kwitabirwa n’abayobozi b’imijyi itandukanye harimo n’uyobora umujyi wa Paris mu Bufaransa, Mme Anne Hidalgo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mwatubariza RRA Commissioner niba koko aya makuru ari ukuri,niba umuntu azanye Product from Brdi zakwishyura kuri Gasutamo nk’uko byari bisanzwe!Tutajya kurangura tugendeye kuri iyi nkuru bikaduhombya!,Murakoze!.

alias yanditse ku itariki ya: 4-06-2019  →  Musubize

Ariko ubundi ari abavandimwe bab rundi turi bamwe tuvuga urimi rumwe dupfa iki mbese nkatwe babaturage tuzira iki koko mureke twongere duhahirane erega nta mugabo umwe congo ntakibazo ahubwo leta zacu ziganirenire kukibazo CT, umutekano kuburyo tugenderana ntawe uduhutaje ariko ndibaza iwacu ari umukongomani arishyira akizana umurundi nuko umugande nawe nuko ariko twe turi babi mubuhugu byabo sinzi impamvu murebe abatureberera abaturage twe turinzira karengane murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 3-06-2019  →  Musubize

C est un probleme le commerce entre nos pays. Il n y a pas de raisons d’avoir confience au gvt de #Kigali. Qui garantit que demain ils ne vont pas fermer la frontiere comme avec l’#Ouganda? Ou trafiquer des agents de #DMI comme en Afrique du Sud.?
Tant que #Rda ne fait pas la paix avec ses voisins y aura pas de libre circulation.

Aaa yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Ndashyaka kuronkabamakuru

Keza yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Abarundi sibo bafite ibiza, mu Rwanda gusa natwe hari ibyacu, bijya yo ikibazo nuko bafunga iwabo bo bakaza iwacu ntankomyi igihe bafunze natwe twagombye kubikora *

gakuba yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

kbs nibyiza kubona hongewe kwemererwa ubuhahirane hagati y’ibi bihugu ndetse no kugendererana turabyishimiye cyane

alias patrick yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

DIVIDE AND RULE POLITICS(FRENCH POLITICS).

HARERA yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

look forward to colonial administration police

bonn yanditse ku itariki ya: 12-06-2019  →  Musubize

ABAFARANSA BARABARAHIYE PE! CONGO RWANDA URUNDI POLITICAL IDEOLOGY ZITERA AMAVUNJA!!!!!!!

HARERA yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka