Minisiteri y’Ingabo irizeza abashoferi iterambere ry’imibereho nk’uko bimeze ku basirikare

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira avuga ko ubufatanye bwa Minisiteri ayobora hamwe n’Ikigo Jali Holdings buzavugurura imibereho y’Abashoferi.

Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda Maj General Albert Murasira
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Maj General Albert Murasira

Iki kigo "Jali Holdings" cyatangije ikigo cy’imari (Jali Microfinance) hakoreshejwe igishoro cy’amafaranga miliyari eshatu, kikaba cyafunguwe na Minisitiri Maj Gen Murasira ku itariki ya 31 Gicurasi 2019.

Minisitiri w’Ingabo avuga ko impamvu biyemeje gufatanya n’iki kigo ari uko Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), ngo idafite ishingano yo kurinda umutekano n’ubusugire bw’Igihugu gusa.

Avuga ko MINADEF inafite inshingano yo kubaka iterambere ry’Igihugu no kurwana ku mibereho myiza y’abaturage.

Maj Gen Murasira agira ati "Abasirikare bakora bitanga ariko n’abashoferi ni uko, ibintu rero bigiye kumera kimwe kuko bazashobora kwiteza imbere bakoresheje umushahara muto bahembwa".

Minisitiri w’Ingabo asaba Ikigo "Jali Holdings" gushyira imbaraga mu kwigisha abantu batandukanye cyane cyane abashoferi kumenya akamaro ko kwizigamira mbere yo gutekereza gushaka inguzanyo.

MINADEF igaragaza ko Ingabo z’Igihugu, Abapolisi n’Abacungagereza, n’ubwo bivugwa ko bahembwa umushahara utabasha kubatungana n’imiryango yabo buri kwezi, inguzanyo y’inyungu nto bahabwa n’ikigo Zigama CSS ngo yabahinduriye imibereho.

"Jali Holdings" yashinzwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abatwara abagenzi mu modoka rusange(RFTC), Col Twahirwa Dodo, ikaba ari ikigo cyiyemeje gutwara abagenzi, kubaka inzu ziciriritse zo guturamo ndetse no kuzigama no kugurizanya.

Col Twahirwa avuga ko Ikigo Jali Microfinance gitangiranye n’abantu 1,300 ariko ko abanyamuryango ba RFTC barenga ibihumbi 13 bose biteguye guhita bagifunguzamo konti yo kubitsa no kugurizwa.

Avuga ko n’ubwo icyicaro cya "Jali Microfinance" kiri i Kigali (Nyabugogo gusa), muri gare zose mu gihugu aho RFTC ikorera ngo hagiye gushyirwa amashami y’iki kigo cy’imari.

Col Dodo avuga ko bazajya batanga inguzanyo y’inzu yo guturamo cyangwa amafaranga yishyurwa hiyongereho 15% umunyamuryango ashobora gukoresha akihangira umushinga w’iterambere.

Ku rundi ruhande bamwe mu bashoferi baganiriye na Kigali today basaba koroherezwa mu kazi kabo kugira ngo babone amafaranga yo kwizigamira.

Umwe muri bo agira ati "Hari uburyo abasirikare n’abapolisi babayeho ariko natwe hari ibyatworohereza, nko kuba bajya baduhemba umushahara w’ukwezi aho gukora mu buryo bwa nyakabyizi".

Undi mushoferi ati"Baramutse baduhaye imodoka yajya idutahana ikanatuvana mu rugo buri munsi byadufasha, kuko tubyuka saa cyenda z’ijoro tugataha saa tanu z’irindi joro".

Abashoferi bakomeza basaba ubwishingizi bwo kwivuza kuko ngo mu gihe bakomeretse cyangwa barwaye ari bo bivuza ku giti cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka