Nyaruguru: Imiryango ibihumbi 25 yahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba

Mu Karere ka Nyaruguru, imiryango hafi ibihumbi 25 ituye mu mirenge umunani kuri 14 igize aka karere yahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

Amatara yo mu ruganiriro atuma basigaye batarama
Amatara yo mu ruganiriro atuma basigaye batarama

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko aya mashanyarazi bayahawe na Perezida Kagame.

Agira ati “Ni inkunga Nyakubahwa umukuru w’igihugu cyacu yahaye abaturage batuye ahantu bigaragara ko amashanyarazi asanzwe atapfa kugera, haherewe ku begereye ishyamba rya Nyungwe.”

Buri muturage yagiye ahabwa akuma kabyaza imirasire y’izuba amashanyarazi, hamwe n’amatara atatu. Abiri yifashishwa imbere mu nzu, irindi rigashyirwa ku muryango, bityo rikabonesha imbere y’inzu nijoro.

Ibi bituma iyo ugeze nijoro mu mirenge yahawe aya mashanyarazi ugenda ubona utuzinga tw’imuri zigaragara nk’inyenyeri ku misozi.

Abahawe aya mashanyarazi bashimira Perezida Kagame kuko ngo yatumye batakimurikisha igishirira, abandi bakishimira ko abana basigaye babasha gusubira mu masomo, abandi na bo bakaba basigaye batarama mbere yo kuryama.

Verediyana Musabyimana utuye mu Murenge wa Kivu agira ati “Njyewe najyaga kuryama nzunguza igishirira kugira ngo mbone. Ariko ubungubu ndacana, nkarira ahabona, no hanze hakabona ku buryo uwaza naba muruzi.”

Venant Ngendahayo na we wo mu Murenge wa Kivu ati “Ubwenge bw’abana buraza kwiyongera kuko abana basigaye babasha gusubira mu masomo. Natwe ntitukiryama kare, dusigaye dutarama.”

Rimwe mu matara atatu bahawe rigomba gushyirwa imbere y'umuryango
Rimwe mu matara atatu bahawe rigomba gushyirwa imbere y’umuryango

Aba baturage bahawe amashanyarazi bavuga ko icyo basigaje kubona ari amazi meza.

Icyakora Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko muri Kivu amazi ahari, igisigaye kikaba ari ukuyageza mu midugudu batuyemo.

Ati “Amazi ntaragezwa mu midugudu yose, ariko byibura muri buri kagari arahari. Igisigaye ni imiyoboro mitoya ijyana ku midugudu.”

Mu Karere ka Nyaruguru muri rusange bamaze kugezwaho amazi meza ku rugero rwa 72%. Naho amashanyarazi yo yamaze kubageraho ku rugero rwa 81% kuko ariya y’imirasire y’izuba ubwayo yagejejwe ku baturage bangana na 56%.

Biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira amashanyarazi yaragejejwe ku batuye i Nyaruguru bose, kuko hari umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi muri Nyaruguru na Nyamagabe uri mu nzira, uzifashisha miliyoni 20 z’amadolari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka