Hagiye kurebwa niba urubyiruko rwo mu Kabagari rutadindiza imihigo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’iterambere ry’urubyiruko mu Murenge wa Kabagari.

habarurema avuga ko hagiye gusuzumwa ikiba cy'iterambere ry'urubyiruko rwa Kabagari
habarurema avuga ko hagiye gusuzumwa ikiba cy’iterambere ry’urubyiruko rwa Kabagari

Ahereye ku makuru atangazwa na rumwe mu rubyiruko rwo muri uwo Murenge, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko hagiye koherezwa itsinda rishinzwe gusuzuma niba imikorere yarwo ataba ari yo ituma Akarere kataza imbere mu mihigi y’urubyiruko.

Hari urubyiruko rwo mu Murenge wa Kabagari rwumvikana rugaya imikorere y’inzego zarwo ku Murenge kuko ngo zitarugezaho amakuru y’uko bakora bakiteza imbere bagendeye kuri gahunda za Leta ziruha amahirwe yo kwihangira imirimo.

Urwo rubyiruko ruvuga ko rumenya amakuru ikintu cyabaye, bityo ko abaruhagarariye bakwiye kubazwa iby’inshingano biyemeje zidatanga umusaruro, dore ko ngo ibyo rubona mu yindi Mirenge mu kugurizwa amafaranga y’inkunga mi mishinga iwabo bitahaba.

Umuyobozi w’Inama y’igihugu ishinzwe urubyiruko mu Murenge wa Kabagari Hakizayezu Emmanuel we avuga ko ibivugwa n’urwo rubyiruko atari ryo kuko gahunda zose ruzimenyeshwa, yemwe ngo banagirana ibiganiro bitari bikeya.

Agira ati, “Ibyo urwo rubyiruko ruvuga sibyo kuko urubyiruko rwa hano turakorana kandi tukagerageza ibikorwa byo kwiteza imbere, tugirana ibiganiro ku buryo mbona ntaho rwahera ruvuga ko inzego zarwo zidakora”.

Nyuma yo kumva impande zombi zitana ba mwana ku bibazo byugarije urubyiruko rwa Kabagari mu iterambere, rushingiraho ruvuga ko ubuyobozi rwatoye butabagerera ku byifuzo, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bitumvikana uko Kabagari yasigara inyuma.

Ashingiye ku kuba ngo Akarere ka Ruhango katajya karenza umwanya wa gatandatu mu mihigo y’urubyiruko, Habarurema avuga ko hagiye kurebwa niba Kabagari itaba imwe mu mpamvu zo kutaba aba mbere.

Agira ati, “urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango ntabwo twavuga ko rwitwara nabi kuko ntabwo tujya turenza umwanya wa karindwi, turaza kureba niba kabagari haba hari umwihariko bikanatuma yenda ari nayo mpamvu urubyiruko rwomu Karere ka Ruhango rutaba aba mbere turaza kohereza abarufasha barebe ikibazo gihari tugikemure”.

Mu biganiro biheruka Umukuru w’igihugu Paul kagame yagejeje ku rubyiruko, hitegurwa kwizihiza isabukuru ya 25 u Rwanda rwibohoye, yongeye gusaba urubyiruko kudahora ruteze akimuhana.

Perezida Kagame ahubwo akarusaba ko ubwarwo rukwiye guhaguruka rukareba kure rukagerageza ibyo rushoboye, aho rufite imbaraga nke akaba ari ho Leta yunganira ariko ihereye ku byo ubwarwo rushoboye kwikorera kandi rubona byaruteza imbere koko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NI ABURAHAM NDORIMANA IKABAGARI INAMAZO ZIRAKORWA IKIBURA NINKUNGA.

ABURAHAM yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Nukuri wamunyamakuruwe wakoze kuko kabagari ntamuyobozi witakumibereho yubuzima bwurubyiruko yenda ubwo mwahageze biraza kujya kumurongo kuko biranashoboka ko ariyompamvu ruhango itaba iyambere.ariko muzasuzume nimibereho murusange uko babayeho.muzarebe kubanyeshuru barangiza secondary muzabe aribo mukoraho research mure ibibazo bafite murakoze.muzagere nomumurege warwesero

Jane yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka