Leta igiye kugura amateme abiri yimukanwa y’agaciro karenga miliyari enye

Mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020 irenga miliyari 2, 876.9, Leta iteganya kugura amateme(ibiraro) yimukanwa afite agaciro ka miliyari enye na miliyoni 300 mu mafaranga y’u Rwanda (4,300,000,000frw).

Ni kimwe mu bidasanzwe bizakorwa muri uyu mwaka uteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabitangarije Inteko ku wa kane tariki 13 Kamena 2019.

Dr Ndagijimana avuga ko ubwo ikiraro cya Nyabarongo cyarengerwaga n’imyuzure bikabuza imigenderanire y’intara y’Amajyepfo n’i Kigali, ngo byahaye Leta isomo ko igomba gufata ingamba.

Agira ati "Ni ibiraro byimukanwa bishobora kujya aho iteme ryacitse cyangwa aharengewe n’amazi, byamara gushyirwaho urujya n’uruza rugakomeza mu gihe haba hategerejwe kongera kubakwa no gusanwa".

Mu bindi Leta izatangaho amafaranga menshi harimo kongera ibyuma bifata amashusho ku mihanda(camera), bizagurwa amafaranga y’u Rwanda miliyari eshanu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko muri rusange ubuhinzi n’ubworozi bwagenewe miliyari 155.8, uburezi bukaba bwahawe amafaranga miliyari 310.2.

Miliyari 230.9 ni zo Leta yageneye ibikorwa byose bijyanye n’ubuzima muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, ndetse na miliyari 147.3 yagenewe kurwanya ubukene.

Ibikorwa na gahunda zijyanye n’imiyoborere myiza ndetse n’ubutabera bizatangwaho amafaranga miliyari 458.8, ibijyanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu na byo bitangweho miliyari 147.6.

Depite Munyangeyo ni umwe mu bafashe ijambo, anenga ko amashuri y’incuke ntacyo yagenewe, nyamara ngo ari ho shingiro ry’iterambere ry’umuntu.

Ati "Mu gihe duharanira kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, ndabona kudafasha amashuri y’incuke ugahugira ku makuru gusa, ari nko kubaka igisenge cy’inzu gikomeye ariko hasi bajenjetse".

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko amashuri y’incuke azafashwa "uko ubushobozi buzagenda buboneka" ariko ko ubu ntacyo yagenewe kuko amenshi ari ayigenga kandi yigwamo n’abana bake batarenga 20% by’abagakwiye kuba bayigamo bose.

Dr Ndagijimana avuga ko Leta izakoresha amafaranga y’imbere mu gihugu agera kuri 85% by’Ingengo y’Imari yose, aho amenshi ngo ari azaturuka ku misoro n’amahoro, ku byoherezwa mu mahanga ndetse n’ishoramari ry’imbere mu gihugu.

Avuga ko byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku rugero rungana na 7.8% muri 2019, 8.1% muri 2020 ndetse na 8.2% muri 2021.

Avuga ko icyatera impungenge Leta, ari uko ngo hashobora kubaho igabanuka ry’ibiciro n’ubushobozi bw’ibihugu bigura ibicuruzwa byinshi ku masoko mpuzamahanga, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ndetse n’imihindagurikire y’ibihe ibangamira ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko tutabona Budget yagenewe Igisirikare?Abaturage bakwiye kumenya icyo Imisoro yabo ikoreshwa.Ikizwi neza nuko isi yose ikoresha 1.7 Trillions USD mu byerekeye igisirikare (global military budget).Ngirango impamvu ibihugu bimwe bihisha Budget ya gisirikare nuko iyo Budget ari nini cyane kurusha Budget ikoreshwa muli Social Welfare (imibereho myiza).
Tekereza gushora Budget nini cyane mu kugura intwaro zo kwica abantu kandi Imana itubuza kwica no Kurwana.
Biteye isoni.

gashugi yanditse ku itariki ya: 14-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka