Barasaba ko igihe cy’imurika bikorwa i Ngororero cyakongerwa

Abafatanya bikorwa b’Akarere ka Ngororero barasaba ko iminsi y’imurikabikorwa yakongerwa kugira ngo abaturage babone umwanya uhagije wo kugura no guhabwa amakuru.

Ngororero Igikapu kiboshye mu bishishwa by'ibigoli cyatangaje abitabiriye imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere JADF Isangano
Ngororero Igikapu kiboshye mu bishishwa by’ibigoli cyatangaje abitabiriye imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere JADF Isangano

Abafatanya bikorwa mu buhinzi bagaragaza ko nk’imurika bikorwa riherutse kubera mu Murenge wa Gatumba, ryagenewe iminsi ibiri gusa bigatuma batabasha kwakira abaturage uko bikwiye.

Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubukorikori ni byo bigaragara cyane abantu bazanye kumurika mu imurika bikorwa ry’Akarere ka Ngororero kandi ugasanga abaturage bashaka kumenya amakuru no kugura.

Kandama Beathe avuga ko nyuma yo gusobanuza, abahinzi bagaragaza ko baba bakeneye kumenya aya makuru kandi ntahandi bayakura usibye mu imurika bikorwa nk’iri.

Agira ati, “Nk’ubu hari ibigori batubwiye ko iyo byabaye umuhondo ku mababi tuba tugomba kugirandura, twarabibonye umwaka ushize ariko tugatinya kubirandura ngo bizera ariko bu tumenye ko kutabirandura byakwanduza ibindi”.

Abamurika ibikorwa byabo ariko bagaragaza ko hakomeza kugira ibinozwa by’umwihariko igihe imurikabikorwa ryagakwiye kumara kugira ngo batange amakuru arambuye kandi bagurishe.

Ndagijimana Narcisse umukozi wa Hinga weze avuga ko imurika bikorwa ry’iminsi ibiri rishirira mu mihango yo kurifungura no kurisoza mu gihe ubundi hakabonetse n’umwanya wo kugurisha no gusobanurira abaturage.

Agira ati, “Nk’ubu ejo twiriwe mu mirimo yo kwitegura no kuzana ibyo tumurika,haba n’umuhango wo gufungura,none ubu turi kwitegura kuzinga ibyo twazanye dusubirayo, baba twebwe baba abatugana ntabwo twabonye umwanya uhagije wo guhana amakuru”.

Ubuyobozi bw’Aka karere bwo buvuga ko ubusanzwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ryabaga rimwe mu mwaka rikaza kugirwa inshuro ebyiri kubera ibyifuzo b’abafatanyabikorwa, ubu nab wo ngo hakaba hagiye kwigwa uko ryakongererwa iminsi.

Hakizimana Rwisebura Jacques Perezida w’ihuriro ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero JADF Isangano avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi iminsi ikaba yakwiyonera.

Agira ati, “twakiriye ibitekerezo by’uko iminsi yaba ine aho kuba ibiri, tugiye kwicarana n’ubuyobozi maze nka Komite ya JADF dufate umwanzuro kugira ngo abamurika babashe kubyungukira mo”.

Ubuyobozi kandi burateganya ko kugira ngo imurikabikorwa ry’abafatanya bikorwa ribashe kugera ku baturage benshi, hazarebwa uko ryabera mu Mirenge irenze ibiri nk’uko byari bimeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka