Rubavu: Dore bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa akarere kagezeho mu myaka 25

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko mu myaka 25 ishize hakozwe urugendo rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa, kandi ko ibyagezweho ntacyabihungabanya.

Amwe mu mahoteli meza abarizwa mu karere ka Rubavu
Amwe mu mahoteli meza abarizwa mu karere ka Rubavu

Ubuyobozi buvuga ko ibyinshi mu bikorwa by’iterambere byagezweho muri aka karere, byagizwemo uruhare n’ingabo z’igihugu, mu rwego rwo gufasha abaturage kwibohora ubukene n’imibereho mibi.

Habyarimana Gilbert, umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko mu byagezweho harimo nko kubakira abaturage batishoboye, kubaremera amatungo hamwe no kubaka ibikorwa remezo.

Agira ati “Ibikorwa rero nkibyo byo kubaka abanyarwanda byongera ubufatanye mu rugamba rwo kurwanya ubukene no kwihutisha iterambere, bitanga icyizere ko ibyo twagezeho ntacyabihungabanya.”

Umudugudu w'icyitegererezo wubatswe mu karere ka Rubavu
Umudugudu w’icyitegererezo wubatswe mu karere ka Rubavu

Habyarimana avuga ko akarere gafite gahunda yo kubakira abaturage 700 badafite aho kuba, hamwe no ku kuremera abaturage bakennye bakazamuka mu iterambere.

Ati “Duteganya kongera imihanda, ibikorwa remezo mu mavuriro, mu burezi n’imibereho myiza, gusa icy’ingezi ni ukubakira ku bumwe bwacu.”

Muhawenimana Jacqueline ukora umurimo wo gutunganya imisatsi mu karere ka Rubavu, avuga ko kimwe mubyo yishimira byagezweho ari umutekano.

Umupaka uhuza Goma na Gisenyi ukoreshwa mu bucuruzi
Umupaka uhuza Goma na Gisenyi ukoreshwa mu bucuruzi

Ati “Nishimira umutekano wo utuma nkora akazi kanjye ntekanye ngashobora kwiteza imbere ngatunga umuryango wanjye”.

Hagendewe ku mibare y’ibimaze kugerwaho mu myaka 25 u Rwanda rwibohoye, mu karere ka Rubavu hamaze kubakwa amasoko ya kijyambere umunani mu gihe mbere ya 1994 hariho amasoko abiri gusa.

Imihanda y’ibitaka yatunganyijwe ku birometero 137, imihanda ya kaburimbo hariho 33km ubu hubatswe 68.8km, imihanda y’amabuye 4.5km, imihanda icaniwe n’amashanyarazi 51km, mu gihe 60% by’abatuye akarere bagejejweho amashanyarazi.

Imwe mu mihanda yakozwe mu mujyi wa Gisenyi
Imwe mu mihanda yakozwe mu mujyi wa Gisenyi

Ni akarere katari gafite imidugudu y’ikitegererezo, ubu hakaba hamaze kubakwa ine, amazi meza yagejejwe ku baturage kugera kuri 98% bayabona batarenze metero 500, imipaka ibiri yubakiye neza, ibigonderabuzima byavuye kuri 6 biba 13, naho poste de santé hubatswe 22 mu gihe amavuriro yigenga yavuye kuri rimwe akaba 16.

Mu mashuri, amashuri y’inshuke yavuye kuri ane aba 164, amashuri abanza ava kuri 53 aba 90, amashuri yisumbuye ava ku icyenda aba 42, amashuri y’imyuga yari atatu ubu ni 14, naho Kaminuza ebyiri zariho zafunze imiryango haza izindi ebyiri.

Amazi meza nyuma yo kwegerezwa abaturage yoherezwa n'i Goma muri Kongo
Amazi meza nyuma yo kwegerezwa abaturage yoherezwa n’i Goma muri Kongo

Mu iterambere ry’abaturage habarurwa amakopetarive 227 harimo 54 akora ubucuruzi na 49 akora ubuhinzi, bose bafite intego yo kwiteza imbere.

Mu bukerarugendo, mu karere ka Rubavu habarurwa amahoteri 15, amazu 50 acumbikira abantu, naho utubari n’ama resitora ni 45, byose bifasha akarere kwakira abakagana.

Inyubako z'umupaka zorohereza abawugana n'amasaha y'ijoro
Inyubako z’umupaka zorohereza abawugana n’amasaha y’ijoro

Mu gihe mbere ya 1994 habagaho ikigo kimwe gitwara abantu, ubu mu karere ka Rubavu habarurwa ibigo umunani bitwara abagenzi.

Cyakora bimwe mubyo abaturage bavuga ko bifuza ko bitezwa imbere harimo ikibuga cy’indege no kongerera ubushobozi ibitaro bya Rubavu bikibonekamo inyubako zishaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza rwose turashima ibyo tumaze kugeraho ariko tujye tunavuga ibintu uko biri. Nigute muvuga ko amazi yegererjwe abaturage kuri 98% kandi aho byitwa ko ari nta n’igitonyanga giheruka muri robinet? Byamaze kuba akamenyero ko Mbugangali ibona amazi 1 mucyumweru ariko ajya hakurya y’umupaka yo ntabura

DIDI yanditse ku itariki ya: 6-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka