Ibikomoka ku mpu z’amatungo: Ibicuruzwa bishobora gutanga Miliyari 600 Frw, u Rwanda rubitangira Miliyari 44Frw
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko u Rwanda rutakaza amahirwe yo kwinjiza arenga miliyoni 430 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 600 Frw) buri mwaka kubera kohereza mu mahanga impu zitarongererwa agaciro mu gihe rwinjiza ari munsi ya miliyoni 30 gusa z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 44 Frw) mu kohereza mu mahanga impu zidatunganyije.
Byatangajwe na Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, kuri uwa 9 Kamena ubwo yagezaga ku Badepite gahunda y’Igihugu y’iterambere ry’inganda y’igihe kirekire (2024-2034).
Yagize ati “Uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu bifite impu zikunzwe ku isoko mpuzamahanga, ariko tuzohereza hanze zitaratunganywa. Iyo dukoze isesengura, dusanga zashoboraga kwinjiriza igihugu arenga miliyoni 450 z’Amadolari ya Amerika. Nyamara, iyo zoherejwe zidatunganyijwe, amafaranga twinjiza ntanagera kuri miliyoni 30 z’Amadolari.”
Minisitiri Sebahizi yavuze ko Guverinoma yiyemeje gukemura icyo cyuho binyuze mu kongerera agaciro ibikomoka ku mpu mbere y’uko byoherezwa ku masoko mpuzamahanga, bikaba biri mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri gahunda y’iterambere ry’inganda y’imyaka 10 (2024-2034).
Ikibazo cy’igihombo igihugu gihura na cyo kubera kudatunganya impu si gishya kuko na Perezida Paul Kagame amaze igihe asaba inzego zibishinzwe gushaka uburyo bwo kubyaza umusaruro impu ziva ku matungo yororerwa mu Rwanda.
Ku wa 30 Mata 2022, ubwo yari mu Nteko Rusange ya 15 y’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yasabye inzego zishinzwe ishoramari n’iterambere ry’Igihugu kwihutisha gahunda yo gushyiraho uruganda rukora inkweto zigezweho mu mpu, agaragaza ko impu z’u Rwanda zifite umwihariko ushimwa n’abakora inkweto ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Abashinzwe ishoramari mu gihugu twese, twananijwe n’iki kuba u Rwanda rwakora inkweto? Impu turazifite kuko dufite inka n’andi matungo. Abantu barabaga amatungo bagashaka inyama, impu zikagurishwa cyangwa zikangirika, kandi hari isoko rinini ry’abakora inkweto.”
Perezida Kagame yanavuze ko mu ngendo yari yarakoreye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba mu myaka 20 ishize, yakunze kubwirwa ko impu zituruka mu Rwanda ziri mu zifite ubuziranenge bwo hejuru ku isi, bituma yibaza impamvu igihugu kitashora imari ihagije mu kuzitunganya no kuzikoramo ibicuruzwa byongerewe agaciro.
Nyuma y’iryo jambo rya Perezida Kagame, hatangajwe ko hari gukorwa inyigo y’uruganda rutunganya impu rwagombaga kubakwa mu Karere ka Bugesera. Icyakora, ubwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/2027 mu ntangiriro za Gicurasi 2026, yatangaje ko hamaze gukorwa inyigo nshya yimurira uwo mushinga mu Karere ka Gicumbi.
Minisitri Sebahizi yasobanuriye abadepite ko kuba ikibazo cy’ikaniro (uruganda rw’ibikomoka ku mpu) kimaze kuba agatereranzamba ari uko kubaka ikaniro bisaba ikoranabuhanga rihambaye kuko iyo bititondewe ibiriturukamo bihinduka uburozi ku bidukikije no ku bantu.
Yavuze ko ikibazo kimaze imyaka irenga 10 bashakisha uko bagikemura, ariko avuga ko gutinda kwacyo ahanini bituruka ku mikoro n’ubushobozi bidahagije,
Yaguze ati “Gutunganya ibikomoka ku mpu bisaba tekinoloji ihenze kandi inagoye kuyumva, ari na yo mpamvu mwumvise inganda zagiye zigerageza kubikora inyinshi zarafungaga kubera ko zitabashije kubahariza ibisabwa kugira ngo iyo tekinoloji itangiza ibidukikije cyangwa se idahumanya.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|