Abanyamahirwe bamaze gutombora miliyoni esheshatu mu ‘Ikofi’

Abanyamahirwe batandatu bamaze gutombora miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Ikof’ Banki ya Kigali (BK) yashyiriyeho abahinzi, mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo bahuraga na byo mu kazi kabo.

Abatomboye bafashe ifoto y'urwibutso n'abakozi ba BK
Abatomboye bafashe ifoto y’urwibutso n’abakozi ba BK

Abatomboye bemeza ko nta zindi mbaraga bakoresheje uretse kwiyandikisha mu Ikofi, bakibikira amafaranga bakanayabikuza bifashishije telefone zabo zigendanwa, udafite telefone hakaba hari icyo bise ‘agafunguzo’ kamufasha kwiyandikisha no gukoresha iyo gahunda.

BK ivuga ko iyo tombola ikomeje kuko biteganyijwe ko izamara ibyumweru 30, hatangwa miliyoni imwe buri cyumweru.

Abo batomboye bagaragaje ibyishimo byabo kuri uyu wa 24 Kamena 2019, ubwo baganiraga n’abanyamakuru.

Ndagijimana Steven wo mu karere ka Gatsibo watomboye miliyoni, avuga ko ubwo bamuhamagaraga bamubwira ayo makuru yabanje gukeka ko ari abatekamutwe.

Ati “Iwacu haje abantu bamamaza Ikofi, bavuga akamaro kayo, maze kumva ko harimo kubitsa, kubikuza no kugurizwa, nahise niyandikisha ntangira kwibikira no kubikuza. Nyuma y’ukwezi numvise bampamagara bambwira ko natomboye miliyoni, sinahita mbyemera ntekereza ko ari ba batekamutwe bateye”.

Ndagijimana watomboye miliyoni ngo izamufasha kwagura ubuhinzi bwe
Ndagijimana watomboye miliyoni ngo izamufasha kwagura ubuhinzi bwe

“Bongeye kumpamagara barabinyemeza ndetse mbona n’umu ‘agent’ wanyinjije mu Ikofi aje kubimbwira mbona kubyemera none amafaranga barayampaye. Ndashimira BK kuko ubu ngiye kwagura ubuhinzi bwanjye ndetse nayifunguzemo konti kuko ntayo nagiraga”.

Mugenzi we Ndikubwimana Emmanuel wo muri Ngoma na we watomboye miliyoni, avuga ko byamutunguye kuko hari hashize igihe gito yinjiye mu Ikofi.

Ati “Nkimara gufunguza konti y’Ikofi nabitseho amafaranga ibihumbi 24 gusa, nyuma gato nyakoresha ngura imiti y’amatungo. Hashize iminsi nk’ine numva bampamagaye ngo natomboye miliyoni. Nari nsanzwe ndi umuhinzi uciriritse none ngiye kugura indi imirima nongere ubuso nahingaga”.

Abatomboye bose bavuga ko ubu barimo gushishikariza abandi bahinzi kujya mu Ikofi, kugira ngo bizigamire bityo bizaborohere kwigurira imbuto n’izindi nyongeramusaruro.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri BK, Regis Rugemanshuro, avuga ko hari serivizi zitari nke ziri mu Ikofi, kandi ko bitegura no kongeramo izindi.

Ati “Ibyiza by’Ikofi ni uko ubu kubitsa, kubikuza, kohereza no kwakira amafaranga ari ubuntu. Uyikoresha kandi mu kugura inyongeramusaruro bityo amakuru y’uko uyikoresha akaba ari yo duheraho tuguha inguzanyo, turakangurira rero abahinzi bose kuyijyamo, cyane igufasha no kwishyura mituweri”.

Rugemanshuro akangurira abahinzi bose kujya mu Ikofi kuko ibahishiye ibyiza byinshi
Rugemanshuro akangurira abahinzi bose kujya mu Ikofi kuko ibahishiye ibyiza byinshi

Arongera ati “Mu gihe kiri imbere muzaba mubasha kwishyura ama inite yo guhamagara, kwishyura ingendo, amashuri y’abana, amazi, umuriro, guhaha, n’ibindi”.

Rugemanshuro kandi ashishikariza abifuza gukorana na BK nk’aba ‘agents’, ni ukuvuga abazakora akazi ko kubika, kohereza, kubikuza amafaranga n’ibindi, ko bakwegera amashami yayo aho batuye bakababwira ibisabwa ubundi bagatangira bagakora kandi na bo ngo babibonamo inyungu.

Kugeza ubu BK ikorana n’abahinzi basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400, abagera ku bihumbi 100 bakaba ari bo bamaze kwiyandikisha mu Ikofi ndetse n’abacuruza inyongeramusaruro 1,200 bakaba bariyandikishije muri iyo gahunda.

Ikofi yitezweho guteza imbere abahinzi
Ikofi yitezweho guteza imbere abahinzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka