U Rwanda mu nzira zo kumenya niba peteroli rufite ishobora gucukurwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) kiratangaza ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira kimenye niba peteroli iri mu Rwanda ihagije ku buryo ishobora gutangira gucukurwa.

U Rwanda na rwo rushobora kwinjira mu mubare w'ibihugu bicukurwamo Peteroli
U Rwanda na rwo rushobora kwinjira mu mubare w’ibihugu bicukurwamo Peteroli

Umuyobozi wa RMB, Francis Gatare, avuga ko ubushakashatsi bwatangiye gukorwa mu myaka ine ishize bugaragaza ko mu Rwanda hari peteroli mu Kiyaga cya Kivu no mu duce dukikije Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igisigaye akaba ari ukumenya ingano y’iyo peteroli.

Aganira na Kigali Today ku wa 19 Kamena 2019, Gatare yagize ati “Dukomeje gushakisha uduce twaba turimo peteroli mu Rwanda dushobora kwiyongera ku Kiyaga cya Kivu n’uduce dukikije Nyungwe kuko ho ubushakashatsi bwatangiye mu myaka ine ishize bwamaze kugaragara ko ihari.”

Gatare avuga ko bidasubirwaho bamaze kubona ko mu Kivu no mu duce dukikije Nyungwe bamaze kubona ko harimo peteroli, uyu mwaka ukaba uzarangira bamaze kumenya imiterere n’ingano bya peteroli ihari.

Agira ati “Nitumara kumenya ingano ya peteroli dufite ubwo hazaba hakurikiyeho igerageza ryo gucukura kugira ngo turebe ko twayigeraho hagamijwe kureba ko mu minsi iri imbere twatangira ubucukuzi bwa peteroli nyirizina.”

Francis Gatare uyobora ikigo gifite iby'ubucukuzi bwa Peteroli mu nshingano
Francis Gatare uyobora ikigo gifite iby’ubucukuzi bwa Peteroli mu nshingano

Mu gihe u Rwanda rukomeje kureba niba koko mu kiyaga cya Kivu no mu nkengero zacyo hari peteroli, nyuma yo kuvumbura peteroli muri Uganda umwaka ushize, abashakashatsi bahamya ko muri aka karere k’ibiyaga bigari hashobora kuba hari peteroli ibihugu bigatuyemo bishobora kuba bihuriyeho.

Raporo y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yashyizwe ahagaragara mu nama ya karindwi y’uyu muryango ivuga ku bushakashatsi bwa peteroli mu karere (EAPCO) yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2016, igaragaza ko mu bihugu bya EAC havumbuwe peteroli tubarirwa muri miliyari 2 na miliyoni 300 ishobora gucukurwa.

Muri Kamena 2016, u Rwanda rwasohoye itegeko rigenga ubushakashatsi kuri peteroli n’imicukurire yayo mu Rwanda hagamijwe guteganya igenzura ry’imirimo ijyana na peteroli igihe bazaba batangiye kuyicukura.

Iri tegeko riteganya ko ubushakashatsi kuri peteroli buzamara imyaka itatu naho kompanyi yakwifuza kuyicukura igahabwa icyangombwa kimara imyaka 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Naho Rwanda rwose haba harimo petroli ntaho twaba tvuye ntaho twaba tugiye. Imirima ya petroli (champs petrolifères) igomba kuba ari minini bifatika kugira ngo uboe umusaruro uhagije. Kugeza ubu igihugu gitoya gifite petroli nyinshi ni Koweit kuko biba iya IRAK bahagarariwe n’abanyamerika.Cyakora muri Tanganyika na za Uvira , plaines de Ruzizi harimo petroli ariko ni iya DRC. Kereka nituhigarurira. Ariko ubundi uzi ko na gaz méthane tuyisangiye na DRC? Kuki tuyicukura twenyine?

Kalisa yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Iyomumubaza impamvu bahora bavuga uyumwaka kandi twumvabavugako ibiduterakutumvikana na museveni nabyobirimo ngontashakobikorwa nikobivugwa nimbaribyo mwatubariza.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-06-2019  →  Musubize

Abakire mwakomeza mugakira abakene bagakena kurushaho Kuberako nubu ntituyifite(peteroli) ariko dufite ibindi byinshi bikwiriye kuba bituzamura gusa ntibikunda (kuzamuka) Kuberako Hari abagafashe kd ukobagenda bagafata Niko urukundo impuhwe bigenda bibashiramo

Knt yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Nibagire vuba wenda natwe twakira nk’abandi turamutse tubonye Petrole yacu.Ikindi kandi,iriya ntambara bavuga ishobora kuba hagati ya Iran na Amerika,benshi bavuga ko yatuma Essence (petrol) ihenda cyane ku buryo imodoka twazibika n’ubukungu bw’isi bukajya hasi cyane (recession).Uretse ko bishobora no guteza intambara ya 3 y’isi tugashira kubera ko noneho bakoresha atomic bombs.Ikizere nuko bible ivuga ko Imana itakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Bible ivuga ko imana izabatanga igatwika biriya bitwaro isi ifite,ikarimbura n’abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abantu bayumvira gusa.Noneho isi ikaba paradizo.Bizaba nta kabuza kubera ko ubuhanuzi bw’Imana iteka buraba.Nubwo akenshi butinda.

hitimana yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka